Digiqole ad

Muhanga: Yihangiye imirimo ya nyuma y’amasaha y’akazi ka Leta akora

 Muhanga: Yihangiye imirimo ya nyuma y’amasaha y’akazi ka Leta akora

Mutuyemariya Marie Josée wabashije kwihangira umurimo.

Mutuyemariya Marie Josée utuye mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga yihangiye umurimo yo kwambikaka abageni no gutegura imihango y’ubukwe ‘Decoration’ akora nyuma y’amasaha y’akazi ka Leta asanzwe ari mu Karere, kandi ngo abona inyungu y’ibihumbi 100 buri uko yambitse abageni.

Mutuyemariya Marie Josée wabashije kwihangira umurimo.
Mutuyemariya Marie Josée wabashije kwihangira umurimo.

Mutuyemariya Marie Josée afite umugabo n’abana batatu, afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Mutuyimana avuga ko yarangizaga akazi akajya murugo, akabona amasaha y’umugoroba ndetse n’ayo mu minsi itari iy’akazi (Weekend) ari menshi kandi atayabyaza umusaruro, maze yegera Banki imuha inguzanyo ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ayashora mu bikorwa bitandukanye byo kwambika abageni no gutegura ubukwe.

Uyu mubyeyi avuga ko iyi mirimo yo kwambika abageni yayitangiye mu mwaka wa 2012, ngo iyo yabonye abamuha akazi, nyuma yo guhemba abakozi asagura byibura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Nifuje kunganira umushahara nsanzwe mpembwa ku kwezi kandi bimfitiye akamaro kanini, ndasaba abagore bagenzi banjye kudasuzugura inyungu umuntu abona.”

Ategurira neza abageni aho gukorera ubukwe.
Ategurira neza abageni aho gukorera ubukwe.

Mutuyemariya avuga ko abona isoko cyane mu bihe by’impeshyi, cyane cyane mumpera z’icyumweru, kuko ngo mu bihe by’imvura abantu benshi badakunze gukora ubukwe.

Avuga yabanje kugira ubwoba bwo kwihangira imirimo atinya igihombo, ariko ngo ubu amaze gutinyuka ku buryo ashishikariza bagenzi be b’igitsina gore, cyane cyane abakora akazi ka Leta gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari kugira ngo bihangire imirimo kuko aribwo buryo bwiza bwo kurwanya ubukene.

Mutuyemariya mu nyungu agenda abona ngo yaguzemo imodoka yo mu bwoko bwa ‘DINA’ imufasha gutwara ibikoresho birimo imyenda y’abageni, intebe n’amahema kuko ngo gukodesha imodoka byamutwaraga amafaranga menshi mbere y’uko ayigura.

Nubwo abona inyungu, ngo hari nubwo ahura n’igihombo cyane cyane iyo abakozi bataye bimwe mu bikoresho bifite agaciro kanini, bikaba ngombwa ko yongera kubigura bundi bushya.

M. Josée MUTUYEMARIYA imbere y'iduka rye riri mu Mujyi wa Muhanga.
M. Josée MUTUYEMARIYA imbere y’iduka rye riri mu Mujyi wa Muhanga.
Mutuyemariya afite abakozi ba nyakabyizi bamufasha gutunganya imirimo ye.
Mutuyemariya afite abakozi ba nyakabyizi bamufasha gutunganya imirimo ye.
Iyo abonye umuha akazi ngo asagura amafaranga agera bihumbi 100.
Iyo abonye umuha akazi ngo asagura amafaranga agera bihumbi 100.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

27 Comments

  • Uyu mudamu akwiye kubera urugero rwiza abandi bakozi ba Leta banga guhnga imirimo batinya imyenda ya banki komerezaho muvandimwe Imana ibigufashemo.

    • WARI UZIKO?
      NIBA UKORERA LETA UKUMVA BAGUSHIMA AHO UKORA, NIBA UZI UBWENGE TANGIRA USHAKE UKO WAKWIKORERA. ARIKO NIBA NTA BITANGAZA UKORA, UZIHAMIRE KU KAZI UFITE, NTUZAREKURE.

  • Erega hari benshi banga kuvuga ibyo bamaze kwigezaho batinya imisor ya Rwanda Revenue Authority kandi mwibukeko hari uwatanze ubuhamya ko yiteje imbere igihe Umukuru w’Igihugu yari yasuye Abaturage bo mu murenge wa Kiyumba muri 2014 bikarangira R.R.A imutashyeho n’uyu munsi yarimutse kandi byamuteje ikibazo.

  • iMuhanga Abacuruzi benshi barahombye baterezwa cyamunara uyu mudamu azakore yirinda ibibazo bagenzi be bahuye nabyo bigatuma bahomba.
    Ndashimira Umuseke cyane ku makuru muduha arimo anenga n’ashima Imana ibahe umugisha mu kuvuganira Abaturage mukerekana ibitagenda ndetse n’ahari ibibazo.

  • JYE NDABAZA PIERRE WARI UFITE RESITORA YITWA TRANQUILLITE ASIGAYE ABA HE KO ATAKIVUGWA BDF ITEZE IMBERE IMISHINGA Y’ABAGORE NK’ABA BAFITE IBITEKEREZO BYIZA.

  • Josée oyeeeeeee wavuze imodoka imwe kandi ufite ebyeri nshuti yanjye

  • Pierre yarahombye ntateze no gutera imbere murahura ntagusuhuze uzaze umusure ahubwo Leta izamutere inkunga yongere abone agatege.

  • KO MUTAVUGA LANDO WARI UFITE HOTELI IGATEZWA CYAMUNARA HARI N’ABANDI BENSHI BAFITE IBIBAZO NK’IBYO.

  • RRA izace inkoni izamba cyane cyane ku bagore bifuza gucuruza kuko iyo bateye imbere bikurura benshi Josée ahubwo uzakore akazi k’ubucuruzi

  • R.R.A idohoye hari abantu benshi babura umushahara ahubwo bagabanye imishahara ihabwa bamwe mu bayobozi bakora mu nzego zitandukanye barahembwa amafaranga y’umurengera twatera imbere gute twebwe abadahembwa bikorera ko badukamura dugasigara turi ibikatsi.

  • Muhanga basigaye bayivuga ibyiza byayo noneho…ubundi mu bihe bishize bavugaga ngo haba abasazi benshii…hahah,cg se nibindi bibi gusa..!!ni byiza ko bavuga ko hari ibyiza

  • sha konzi kwakakazi ka decoration gasaba kuhibera ubwawe ugakulikirana bulikantu ntawundi ubishinze,ubukoko akokandi afite agakoraneza nkukobigomba cyangwahora yadomotse nomuma repos medical zimpimbano kugirangwabone ukwakulikirana business ye? ni mbeshyakumpembankubeshyekongukorera

  • very good,courage toute est possible.

  • Uyu mushinga nbwo mbona muwushimagiza ariko ntacyo wunguye igihugu kuko ni amafaranga ya SESA BAYORE! Ubonye iyaba uyu mushinga hari n’abandi bawungukiragamo! Amakwe yo mu Rwanda ni urugero rufatika rwa Sous developpement! Iyo ubonye umubare utegerezwa w’abazataha ubukwe(akenshi baba babarirwa mu magana wibaza icyo Leta iba itegereje ngo nayo itege itiyo kuri abo ba SESA BAYORE bikakuyobera)! ubukwe butegerezwamo abashyitsi barenga 400 bakoresha arenga miriyoni zirenze 4 Leta yagombye kubasaruramo byibuze atari munsi y’ibihumbi 300!

  • Ibyo uriya mudamu akora birashoboka pe ! Leta ikwima umushahara uhagije ikaguha umwanya ! Erega Leta ni personne morale ntabwo ari personne physique! Rwose kubangikanya akazi ka Leta n’iyindi mirimo birashoboka cyane ahubwo nuko ayo iguhemba adashobora kuvamo igishoro cyo gukora ibndi kuko akazi kayo kabonwa n’uwazahaye ku buryo kubona ayo gushora mubindi bigoye. Ntumbwire ibya avance sur salaire kuko ubuzahare bw’umukozi wa Leta ubwabwo ntibukemura ngo ugire icyo wasagura ! Gusa kugirango ugire icyo ugeraho bisaba kwitanga utizigamye! Mu minsi mike bazamurega ibitandukanye babimuzize kubera ishyari rya bagenzi be ! Bipfa kuba bitangajwe gusa,aho kuba inyigisho bigiye kuba ikirego ariko nahumure mukazi kabo siho yamereye amenyo !

  • Afite amaguru meza

    • Hahhahahaaa sha nanjye niho mpise ndeba wallah hahhahah

  • Haaaa Senyamwishywa aransekeje kabisa wowe wirebeye amaguru meza ntiwigeze wita ku byo akora n’inyungu abona muri aka kazi wirebeye mu bice byo hasi gusa.

  • ABA BAGABO NI BASHUGA Mamy kabisa mu mubwire azaze amusure baganire niba ashaka kureba amaguru arayafite byo.

  • Ariko ajye yibuka no kwambara n’umubyeyi!

    • @Sibo, Oya biriya byose biba biri muri marketing commercial.

  • Ariko muzambarize niba mu RWANDA hari activités de secteur informel(activities of informal sector) kuko ibintu byose birasora kandi secteur informel ntiyagombye gusora. Turi muri Est Africa , bazambwire ahantu basoresha ibijumba bigiye ku isoko , salon de coiffure zo mubiturage. Ngo niba uguze ikintu n”umuntu udafite TIN muce 15% yayo umwishyuye nyuma uyazane muri RRA. Umuyadi(Aide-maçon)umwishyuye igihumbi (1000frw) ubwo se nu mukata 15% kwijana nkuko RRA ibitegeka zasigarana angahe? Azarira angahe , azatunga abe gute? Kubaho biragoye? INTEKO (Parlement) NIVUGURURE COMPILITATION FISCALE (Fiscal compilation) bitabaye ibyo URWANDA ruzasa neza ariko rwuzuye abashonji, abajura n’amabandi ibyo byose babiterwa n’inzara kandi iyo ushonje ntago wumva”le ventre affamé n’a pas d’oreille”.

    Mwihangire imirimo doesn’t make sense with RRA tax.

    Ikindi bagombye kumenya icyo bita gucuruza.

    Iyo njyanye ibijumba kwisoko bakampa 500 nkaguramo amateke 450 n’umunyu wa 50 ntago mba curuje, mba nguranishije. Ariko usanga RRA ibisoresha ibinyujije mubyo bise decentralisation Tax cyangwa imisoro y’uturere.

    • Nonese ayo kubaka convention center nogukora Rwanda day ningendo nyakubahwa ahoramo zizarihwa niki?

  • NDEMERANYWA NA MAJYARIWA IBYO VUZE NUKURI KABISA ISUKU NI SAWA, IMIYOBORERE MYIZA NI OK ARIKO ABATURAGE BAGIYE KWICWA N’INZARA IBYO ABANTU BIRATA BIZABA BIMAZE IKI NIBA ABANYARWANDA BASHONJE DORE BATANGIYE GUSUHUKIRA MURI UGANDA.EJO BAZAJYA AHANDI ATARI UKO BAGIYE GUSHAKA AKAZI AHUBWO BAGIYE GUSHAKA IBIRIBWA GUSA.

  • tukurinyuma mamy

  • arikojose kutavugako ukora amasokoyakarere nibyomucyunamoko arihowavanye amafarangamenshi miliyoniitaguraintebeijana yavamo igishorocyibyobintubyose hihihihih ufite irindivomero

  • hihihihihihi

Comments are closed.

en_USEnglish