MINIRENA yerekanye Coltan y’Umweru y’u Rwanda inyomoza abavuga ko idahari
Minisiteri y’Umutungo Kamere yeretse Kampani y’Abanyamerika yitwa AVX Corporation Amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan y’umweru. Evode Imena Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri avuga ko kwereka iyi kampani aya mabuye bigamije kunyomoza amakuru yavugaga ko mu Rwanda hataba aya mabuye y’Agaciro.
Hashize igihe kitari gito hari bamwe mu bagura bakanacuruza Amabuye y’agaciro bakemanga Amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda, hakaba abavuga ko mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahaba ndetse ngo n’ayo rwoherezaga hanze ruba rwayakuye mu bihugu birimo intambara, nkaCongo Kinshasa.
IMENA Evode avuga ko kuba kompanyi ikomeye y’Abanyamerika isanzwe igura ikanacuruza Amabuye y’agaciro, cyane ayo mu bwoko bwa Coltan, yigereye aho acukurwa izajya itanga ubuhamya bw’ukuri ku yandi ma kompanyi no ku bakwiza impuha ko mu Rwanda nta mabuye nk’aya ahaba.
Imena ati “Hari ikizere aba bafatanyabikorwa bagiye kugirira u Rwanda, kandi bigiye kwagura isoko.”
DUSABE Christine Umuyobozi wa Kompanyi SOREMI INTEGO (Société de Récherche d’Exploitation Minière) ari nayo ifite Coltan y’Umweru, ikaba ari umwihariko mu Rwanda, avuga ko kuba babonye isoko ryo ku rwego mpuzamahanga, bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bongere umusaruro n’ingano ya Coltan bacukuraga ku munsi.
WILLIAM A. Milliman Umuyobozi Mukuru wa AVX Corporation, avuga ko bagiye gushora imari yabo muri Coltan y’Umweru kuko idakunze kuboneka ahantu henshi ku isi.
Yongeraho ko Sosiyete zicukura Coltan zigiye kubyungukuramo ku buryo bwihariye n’abo bayicuruza bakayibonamo inyungu.
U Rwanda rwohereza Toni 14 000 z’Amabuye y’agaciro ku isoko ryo hanze buri mwaka, T 2 000 muri zo naba ari Coltan.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
10 Comments
nibyiza koni wacu habonetse coltan yumweru ese mwaduha akarere acukurwamo?
Tecyereza kuvuga ko haba Coltan y’umweru ariko ntibavuge akarere yiganjemo…! Ndibuka badutera igipindi ko havumbutse Zahabu nini cyane muri Rusizi-Nyamasheke! nyuma iyo zahabu yaburiwe irengero! Bongera kutubwira ko muri Rusizi hacukurwa amabuye ya Safira. Koko nibyo ariko aturuka muri Congo mu buryo bwa Magendu niyo menshi cyane! kuburyo avangwa n’ubusabusa bucukurwa mu Rwanda yose akaza kubatizwa ko akomoka muri turiya turere! Ni gutyo business zikorwa!
Ibyo uvuga uba ubizi neza cg ni ukuvuga ibyo wumvise gusa!?
Abanyarwanda bamwe no gukwiza impuha mupfana iki? Kuvuga ibyo wumvanye abandi ukabyemera nk’ukuri ukanabikwirakwiza ni ubujiji kandi buracyafite benshi muri twe.
Gabanya izo mpuha zawe rero
Ibinjyewe biransetsa cyane.Ese ahavumbuwe Colta hose hagiye abakozi ba leta maze abaribo bazakwereka abazungu kohari kolta? Cyangwa abazungu nibo bababwiyeko aho batuye hari kolta? Murebe uwo muzungu ukuntu ameze maze murebe nuwo musore wafoye agatuza kugirango yerekane mubinyamakuru ko yakoze ikigikorwa cyakataraboneka.Uyu muzungu biragaragarako yibereye muzabukuru arikwitemberera.Kuki burigihe dushaka guhuma amaso abantu koko? Uwo murage tuwucahe?
Ubwose uvuze iki? Urumva ugomba gufatanya n’abandi gushinja igihugu cyawe. Ngaho rero nibaguhembe ukoze umurimo!! Jyewe hari ibintu byanyobeye, Ni kubera iki hari abantu bishimira ko amakosa baturega yaduhama? Mujye mukunda igihugu cyanyu mukirwanire ishema aho gushaka gufatanya n’abandi kucyandagaza. Sibyo benewa??
Link of the sources of the information you gavr please??
Ese abakozi bari gucukura iyo colta barihe?
JYEWE NDABA ABABA BIYEMEJE G– USEBYA IGIHUGU CYANGWA BUMVA KO IBYIZA DUTUNZE BYAKWITIRWA ABANDI BAVE MU GIHUGU BASANGE ABAGIHEKUYE KUKO NTAHO BATANIYE NABO, KANDI IMINSI IZABEREKA KO GUKUNDA IGIHUGU ARIBYO BYABAHA AMAHORO N’UMUTEKANO. KUKO ABIYITA COPER NA BELLANCILE NA MUGINA MUZASANGE ABAHUNZE BADASHAKA NOMKUGARUKA MUREKE TWIYUBAKIRE IGIHUGU SHA CYABONYE BENECYO UREKE ABAMAZE HAFI 40 ANS ARI UKWIGA UKO BAZARIMBURA ABANTU. IKIBI UGISANGA IMBERE!!!!! AMARASO Y’INZIRAKARENGANE AZABAHAME
SORRY NASHAKA KUVUGA COPER NA KABAZO KUKO NDEMERANYA NA BELANCILLE, UMBABARIRE BELLANCI, MUCYO TWUBAKE IGIHUGU SHA KUKO IYO INGARUKA ZIJE TURAZISANGIRA, MUREKE G– USEBYA RERO AHUBWO MUHARANIRE ICYADUTEZA IMBERE. EREGA GUTSINDWA BIBAHO MUJYE MUBYEMERA KUKO HABA MURI POLITIQUE NO MUNTAMBRA MWARATSINZWE. MUYOBOKE TWUBAKE IGIHUGU
Burya abantu bazi itangazamakuru bavugako ifoto ivuga inkuru.Mundebere iyo colta y’umweru murebe niba batagiye kuyishyira hariya? Ese uwomuhanda abacukuru baheruka kuhanyura ryari? Ese barihe?
Comments are closed.