Imiryango 180 igizwe n’abarikunywe muri Tanzaniya abahungutse bava muri Congo n’abari batuye mu manegeka cyangwa abimuwe n’ibiza bubakiwe amazu ariko ubu bamwe bavuga ko bidahagije kubera kuko ntaho bafite bahinga. Mu mudugudu wa Bikingi akagari ka Kijote Umurenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu niho iyi miryango 180 yatujwe. Iyo uzengurutse ni ahantu heza habereye ijisho […]Irambuye
Imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa kane nimugoroba mu burengerazuba bw’u Rwanda yangije imirima y’icyayi mu mirenge ine yo mu karere ka Karongi n’indi mirima imwe n’imwe y’abaturage. Gusa kugeza ubu nta muntu cyangwa inzu zaguye. Umwe mu bahinzi b’icyayi mu murenge wa Rwankuba yabwiye Umuseke ko we yabonye imvura yangije nka 4ha z’imirima nubwo […]Irambuye
Abacururiza mu isoko rya Musha riherereye mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, bavuga ko babangamiwe no kuba bababasohora saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) kandi ari yo masaaha abakiliya baba batangiye kuza ari benshi. Aba bacuruzi bavuga ko bibagusha mu gihombo kuko nk’abacuruza imbuto n’imboga byangirika mu gihe byakabaye byaguzwe. Ngo iyo saa kumi […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu Mirenge ya Rurenge na Remera akarere ka Ngoma hari abaturage batwawe ubutaka bwubakwaho ibikorwa rusange bya MINAGRI byo kuhira imyaka ariko ngo ikiciro cya mbere gusa nicyo cyahawe ingurane ababaruriwe bwa kabiri bagiye kumara umwaka bategereje ndetse ngo ntibishimiye uburyo babariwemo ubutaka bwabo bwatangiye kubakwaho ibi bikorwa. Aba baturage batuye mu gice […]Irambuye
Mu Isozwa ry’Ukwezi kwahariwe Umuryango no gutangiza gahunda y’iminsi 16 igamije kurandura no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko mu murenge wa Cyumba hakunze kuvugwa ubuharike, habayeho gusezeranya abagore n’abagabo babana batarasezeranye imbere y’amategeko. Mu bikorwa byabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, mu murenge wa Cyumba, abaturage babwiwe ko gusezerana imbere y’amategeko byabafasha kwiteza […]Irambuye
* Abaturutse muri Kenya bafashe umwanzuro wo kwitekera Tariki 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi w’ibonekerwa i Kibeho, abantu baturuka hirya no hino mu gihugu na bacye hanze yacyo muri Africa bakaza muri uyu munsi mukuru. Abahaje kuri uyu wa mbere bashimye ko umutekano wabo ari ntamakemwa, gusa banenga kubura aho gufatira amafunguro hakwiye n’aho […]Irambuye
Bakoze ibikorwa by’indashyikirwa harimo nabari biteguye gupfa. Harimo n’abatanze amahoro ya Kristo, banga kurihisha ababaririye imitungo. Nyuma y’umuganda rusange aho mu murenge wa Kibeho bateye ibiti 13 000 kuri Hectares 39 Abarinzi b’igihango batoranyijwe mu murenge wa Kibeho bambwitswe imidari y’ishimwe. Muri bo hari abakoze ibikorwa by’indashyikirwa harimo no kwemera gupfa aho kugira ngo abo […]Irambuye
Bavuga ko ari abadiventists b’umwuka cyangwa b’ukwemera bakanabita abakusi. Icyenda muri bo mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi batawe muri yombi kuwa gatandatu bazira kwanga gukora no kwitabira gahunda za Leta no gushishikariza abantu kureka kuzikora. Aba batawe muri yombi kuwa gatandatu nyuma y’igikorwa cy’umuganda. Usibye uyu muganda badakora, ntibatora, ntibatanga ubwisungane mu […]Irambuye
Binyuze mu mushinga wo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi bwo mucyaro uzwi nka RSSP (Rural Sector Support Project), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kubaka ingomero zo gukwirakwiza amazi mu gishanga cya Mukunguli giherereye mu karere ka Kamonyi. Abakurikirana iyi mirimo bavuga ko igeze kuri 35%. Izi ngomero ziri kubakwa muri iki gishanga gihingwamo umuceri, zitezweho gukwirakwiza […]Irambuye
Ngoma – Kuri uyu wa gatanu, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gushishikariza abaturage kwitabira ikoranabuhanga mu cyiswe “ICT Awareness Campaign” mu Murenge wa Zaza, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yizeje abaturage ko uyu mwaka ushira ikibazo cy’Ikoranabuhanga cyacyemutse nk’uko Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yabibemereye ubwo yabasuraga muri uyu mwaka. Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze […]Irambuye