Digiqole ad

Abaje mu ibonekerwa i Kibeho bababajwe no kubura amafunguro n’amacumbi

 Abaje mu ibonekerwa i Kibeho bababajwe no kubura amafunguro n’amacumbi

* Abaturutse muri Kenya bafashe umwanzuro wo kwitekera

Tariki 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi w’ibonekerwa i Kibeho, abantu baturuka hirya no hino mu gihugu na bacye hanze yacyo muri Africa bakaza muri uyu munsi mukuru. Abahaje kuri uyu wa mbere bashimye ko umutekano wabo ari ntamakemwa, gusa banenga kubura aho gufatira amafunguro hakwiye n’aho gucumbika hahagije.

Benshi baba baturutse kure abo hafi bitwaje impamba
Benshi baba baturutse kure abo hafi bitwaje impamba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwo busobanura ko iki kibazo cyakabaye ari amahirwe ku bashoramari.

Abaje kuri uyu wa mbere bamwe binubiye ko n’aho babonye hacye ho gufatira amafunguro basanganga hari isuku nke, byatumwe abaje baturutse muri Kenya bafata umwanzuro wo kwitekera.

Umwe muri aba banyaKenya witwa Elizabeth yabwiye Umuseke kuva bagera i Kibeho kuwa gatandatu kugeza kuwa mbere  batabonye aho barara, ngo basanze Hotel ebyiri zihari zuzuye, aho gufata amafunguro handi nta suku ihagije ihari maze bahitamo guhaha bakitekera aho bari bacumbitse avuga ko hadakwiye.

Habitegeko Francois uyobora Akarere ka Nyaruguru avuga ko abantu baza i Kibeho ari benshi kubakira bose bikagorana. Akavuga ko abacuruza bafite umwanda ari ababaciye mu jisho ubundi abacuruza hariya baba banditswe banagenzuwe mbere ko bazatanga serivisi zikwiye.

Habitegeko akavuga ko ikibazo nk’iki cyo kwakira abantu i Kibeho abikorera bakabaye bakibonamo amahirwe yo gushora imari kuko abahaza ari benshi kandi bafite ubushobozi.

Aba baturutse i Nyamagabe inzara ibafashe baza hano kugura umusururu
Aba baturutse i Nyamagabe inzara ibafashe baza hano kugura umusururu
Ibirayi bacuruza kuri kamwe kamwe, abishoboye baza hano i Kibeho bo ntibabona aho bafatira amafunguro akwiye
Ibirayi bacuruza kuri kamwe kamwe, abishoboye baza hano i Kibeho bo ntibabona aho bafatira amafunguro akwiye

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish