Ngoma: Barasaba MINAGRI kubishyura ingurane bategereje umwaka wose
Iburasirazuba – Mu Mirenge ya Rurenge na Remera akarere ka Ngoma hari abaturage batwawe ubutaka bwubakwaho ibikorwa rusange bya MINAGRI byo kuhira imyaka ariko ngo ikiciro cya mbere gusa nicyo cyahawe ingurane ababaruriwe bwa kabiri bagiye kumara umwaka bategereje ndetse ngo ntibishimiye uburyo babariwemo ubutaka bwabo bwatangiye kubakwaho ibi bikorwa.
Aba baturage batuye mu gice kimwe cy’akagali ka Rujambara mu murenge wa Rurenge gihana imbibe n’umurenge wa Remera hose mu karere ka Ngoma bavuga ko ubu Amadamu yatangiye kubakwa ariko abaturage ntibarishyurwa uretse gusa ababariwe mu kiciro cya mbere.
Uwitwa Mukabandora Jeanne ati” MINAGRI yarahatwaye ngo barashaka kubaka barangije ntibanyishyura ariko iyo ngiye kubaza ku murenge baravuga ngo baranyishyuye kandi ntibanyishyuye”.
Undi witwa Seminega ati” Hagiye gushira umwaka batubariye ariko ntibatwishyura kandi abambere bo barishyuwe nge mbona arukuturangarana”.
Uretse gutinda kwishyurwa ngo n’amafaranga babariwe ni make nk’uko babivuga, ayo macye bagaye kandi bamaze gusinyira nayo ubu ntarabageraho.
Muri rusange bifuza ko bishyurwa vuba kuko bamwe muri bo ngo ntaho bafite bahinga kuko ubutaka bwabo bwo bwatangiye gukoreshwa na MINAGRI.
Philippe Mbanza ushinzwe ibikorwa muri iyi site yo kubaka uru rugomero rwa MINAGRI rwo kuhira yatubwiye batinze kwishyurwa kuko Minisiteri y’imari yasabye MINAGRI ko abaturage bagira ibyangombwa by’ubutaka bitandukanya ahishyuwe n’aho umuturage asigaranye.
Icyangombwa kishyuwe ngo kigomba kubikwa muri MINECOFIN, Mbanza akavuga ko Akarere ka Ngoma karamutse gafashije aba baturage kubibona vuba bitarenga icyumweru gitaha amafaranga yabo batarayahabwa.
Nubwo aba baturage basabwa gutanga ibyangombwa by’ubutaka by’ahabaruwe kugira ngo bishyurwe abishyuwe mu kuciro cya mbere bo ntibasabwe ibyo byangombwa.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma