Digiqole ad

I Kibeho bambitse imidari Abarinzi b’igihango imbere ya rubanda

 I Kibeho bambitse imidari Abarinzi b’igihango imbere ya rubanda
  • Bakoze ibikorwa by’indashyikirwa harimo nabari biteguye gupfa.
  • Harimo n’abatanze amahoro ya Kristo, banga kurihisha ababaririye imitungo.

Nyuma y’umuganda rusange aho mu murenge wa Kibeho bateye ibiti 13 000 kuri Hectares 39 Abarinzi b’igihango batoranyijwe mu murenge wa Kibeho bambwitswe imidari y’ishimwe. Muri bo hari abakoze ibikorwa by’indashyikirwa harimo no kwemera gupfa aho kugira ngo abo bari bahishe muri Jenoside bicwe. Visi perezida wa Sena yasabye aba barinzi gukomeza kuba abarimu beza mu buzima.

Abayobozi n'abaturage babanje gufatanya gutera ibiti bigera ku 13 000 mu muganda rusange
Abayobozi n’abaturage babanje gufatanya gutera ibiti bigera ku 13 000 mu muganda rusange

 

Mu bashimiwe ku rwego rw’uyu murenge wa Kibeho harimo Francine Mukagasana mu gihe cya Jenoside yahishe imiryango itatu y’Abatutsi yemera ko azapfana nabo kugeza Jenoside ihagaritswe.

Mukagasana ati “Nari mfite ubwoba ariko umutima ukongera ukaza nkavuga nti nibapfa nanjye ndapfana nabo.”

Mubo Mukagasana yahishe harimo abana batatu badafite imiryango,Jenoside irangiye yagumanye aba bana abarerana n’abe barakura, ubu bose ngo ni abagabo.

Abandi bambitswe imidari harimo abatanze amahoro ya Kristu bakareka kwishyuza imitungo bishyuzaga abayangije n’abayitwaye muri Jenoside, n’abandi bakijije abicwaga mu buryo bunyuranye.

Hon Gakuba Jeanne d’Arc yasabye aba bashimiwe imbere y’imbaga gukomeza kubiba imbuto y’urukundo n’ubumwe.

Ati “Abarinzi b’igihango ibyo mwakoze turabibashimira ariko turagirango mukoze mube abarimu bigisha abandi banyarwanda kugaruka kuri wa muco w’abanyarwanda, kuri bwa bukungu twari dufite n’ubumwe bw’abanyarwanda bwaranze ba sogokuruza bacu, bigatuma u Rwanda uyu munsi rwitwa igihugu.”

Mu karere ka Nyaruguru hatowe abarinzi b’igihango 275 barimo babiri bo kurwego rw’akarere , 56 bo kurwego rw’imirenge na 217 bo ku rwego rw’utugari.

Umuyobozi wa Police mu Majyepfo na Hon Gakuba batera ibiti
Umuyobozi wa Police mu Majyepfo na Hon Gakuba batera ibiti
Col Ruzibiza uhagarariye ingabo mu karere ka Nyaruguru n'utwo bihana imbibi atera igiti
Col Ruzibiza uhagarariye ingabo mu karere ka Nyaruguru n’utwo bihana imbibi atera igiti
Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo Hon Mureshyankwano atera igiti
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Hon Mureshyankwano atera igiti
Col. Ruzibiza ukuriye ingabo muri Nyaruguru n'utundi turere byegeranye yambika umudari umusaza watorewe kuba umurinzi w'igihango
Col. Ruzibiza ukuriye ingabo muri Nyaruguru n’utundi turere byegeranye yambika umudari umusaza watorewe kuba umurinzi w’igihango
umuyobozi wa Polise mu ntara y'amagepfo yambika umurinzi w'igihango umudari w'ishimwe
umuyobozi wa Polise mu ntara y’amagepfo yambika umurinzi w’igihango umudari w’ishimwe
Visi perezidante wa Sena Jeanne d'Arc Gakuba yambika umwe mu barinzi b'igihango.
Visi perezidante wa Sena Jeanne d’Arc Gakuba yambika umwe mu barinzi b’igihango.
Aba barinzi b'igihango banahawe urwandiko rw'ishimwe ry'ubumwe bw'igihugu
Aba barinzi b’igihango banahawe urwandiko rw’ishimwe ry’ubumwe bw’igihugu
Francine Mukagasana washimiwe na Guverineri Mureshyankwano w'Amajyepfo
Francine Mukagasana washimiwe na Guverineri Mureshyankwano w’Amajyepfo
Viateur Yaramba yavuze ko yatanze amahoro ya Kristu agahagarika kurihisha imitungo ye yangijwe n'iyatwawe muri Jenoside
Viateur Yaramba yavuze ko yatanze amahoro ya Kristu agahagarika kurihisha imitungo ye yangijwe n’iyatwawe muri Jenoside
Abarinzi b'igihango bashimiwe bafashe ifoto hamwe n'abayobozi
Abarinzi b’igihango bashimiwe bafashe ifoto hamwe n’abayobozi
Aba ni abashimiwe ku rwego rw'Umurenge wa Kibeho kubera ibikorwa byabo by'indashyikirwa
Aba ni abashimiwe ku rwego rw’Umurenge wa Kibeho kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Umurinzi w’igihango ni iki muri rusange? Ni uwarengeye abicwaga bazira jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 cyangwa witwaye neza nyuma yaho? Ko ubundi abantu bahanaga igihango hagati yabo, bariya bagihanye na nde? Ese kiriya gihango gihuzwa gute n’ubukristu ku bemera Kristu?

    • Bagihanye na Leta y’uRwanda kuko barengeye bene-kanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish