Digiqole ad

Karongi: Abadiventistes 9 bita ‘abakusi’ bafungiye kwanga gukora gahunda zose za Leta

 Karongi: Abadiventistes 9 bita ‘abakusi’ bafungiye kwanga gukora gahunda zose za Leta

Abafashwe hafunzwe abagabo bayoboye abandi

Bavuga ko ari abadiventists b’umwuka cyangwa b’ukwemera bakanabita abakusi. Icyenda muri bo mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi batawe muri yombi kuwa gatandatu bazira kwanga gukora no kwitabira gahunda za Leta no gushishikariza abantu kureka kuzikora.

Abafashwe hafunzwe abagabo bayoboye abandi
Abafashwe hafunzwe abagabo bayoboye abandi

Aba batawe muri yombi kuwa gatandatu nyuma y’igikorwa cy’umuganda. Usibye uyu muganda badakora, ntibatora, ntibatanga ubwisungane mu kwivuza, ntibafata indangamuntu (abazifite bamwe ngo basa n’abazihawe ku ngufu), iyo barwaye ntibajya kwa muganga kuko ngo bivuza ibimera.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, Umuvugizi wa Police Iburengazuba yabwiye Umuseke ko aba bafungiye kuri station ya Police ya Twumba baregwa kubangamira amategeko ya Leta no gushishikariza abantu kubangamira gahunda za Leta.

Abafunze bayobowe n’uwitwa Oziya Nzabahimana, abafashwe ngo banasengeraga iwe mu rugo.

Aba bafashwe biganjemo abakuze, bavuga ko batangiye uku kwemera kwabo mu 1976, ndetse ngo mu 1986 bafunzwe bazira kutambara imidari iriho Perezida Habyarimana.

Callixte Twagira, umuturage mu kagari ka Bihume mu murenge wa Twumba yabwiye Umuseke ko aba bantu bigisha cyane cyane abato bababwira ko nta gikorwa cyangwa gahunda ya Leta bakwiye kwitabira no gukora ahubwo bakwiye kuba mu mana gusa.

Ngo bashishikariza abantu kudatanga ubwisungane mu kwivuza, kudakora umuganda, kudatora, kudasora no kudafata indangamuntu n’ibindi byangombwa bitangwa na Leta.

Abafunzwe bafatwa ngo bashimangiye ko ntakintu umuntu yabakorera ngo bagamburuke ku bikorwa byabo bavuga bishingiye ku kwemera.

Muri aka gace habarurwa abakusi barenga 100 barimo abagabo bagera kuri 70.

Nta gahunda ya Leta bashaka gukora kandi bagashishikariza n'abandi kugenza nkabo
Nta gahunda ya Leta bashaka gukora kandi bagashishikariza n’abandi kugenza nkabo
Ngo ntacyo umuntu yakora ngo bave ku kwemera kwabo
Ngo ntacyo umuntu yakora ngo bave ku kwemera kwabo

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • birakaz

  • Aba bagabo njyewe ndabashyigikiye.

  • IRYO DINI NIBWOKO KI? BASENGA MANA KI? BAFITE IMYUMVIRE MIBI CYANE .BAKENEYE UMUWIHERERO W’AMAHUGURWA.

  • Ikibazo ni ukubishishikariza abandi ,naho ubundi nabareka peee, kuko aba niyo wagira gute ntiwabibavanamo, kuko gufungwa kwabo bari babyiteguye baziko bari guhorwa Imana !Ibyo aribyo byose ntago Abanyarwanda bose tuzaba Abakusi.Cyeretse babigize Politike ,bikaba nko kwigomeka ku Buyobozi buriho, naho niba ari imyemerere nabareka ,kuko nabo hari byinshi byazajya bibagonga kubera hari ibyo badafite.
    Ngaho nimufunge nzareba amaherezo.

  • Nyumvira uko uyu munyamakuru avanga kabisa!!! ngo ni abadiventistes!!!!
    Oya rwose abo si abadiventiste kuko badive ahubwo ni abafatanya bikorwa na Leta mugihe cyose arigahunda nziza.

    Umuganda se ntukorwa Kuwambere wisabato??? abo rero nirindi dini ntibakwitwaza idini ryemewe ngo bemere izina ryaryo ariko bahakane kwizera kwaryo.

    • Elvis we, ntago umunyamakuru abeshya: abakusi, abatampera,…. ni uduce tw’abadive nakwita abahezanguni.

      • Uzasome neza status y’abadventiste ntaho uzasangamo abo uvuze! Iyo umuntu yigometse ku idini ntago akomeza kuryiyitirira kd aba yaryigometseho! Ukwemera kw’Abadventiste kurasobanutse, umurongo w’Inyigisho zabo zirasobanutse. Igihe cyose amategeko ya Leta atabangamiye umudendezo w’umutimanama mu by’iyobokamana Leta igomba kubahwa. Ibya Kayizari bigomba guhabwa Kayizari, iby’Imana bigahabwa Imana. Nta na hamwe uzasanga Bibiliya yigisha kudakora umuganda cy kudafata irangamuntu, kuko na Yesu ubwe yavukiye mu kIraro igihe ababyeyi be bari mu nzira bajya kwibaruza. Iyo myumvire ya gikusi haba harimo kwitiranya ibintu no kutamenya Imana by’ukuri!

  • Ariko police ikwiye kurekera abantu imyemerere yabo, ntabwo aribyo ko abantu bahorwa ukwemera kwabo rwose, ntabwo tubishyigikiye! Nubundi birazwi kandi leta irabyemera ko ntaba divantisti bakora umuganda kw’Isabato, bagira umunsi wabo bawukoraho.

Comments are closed.

en_USEnglish