*Ingabire amaze igihe yigishijwe kogosha n’umusore bakundanaga baje no kubana; *Ubu we n’umugabo we bakorera muri Salon imwe kandi byabateje imbere; *Ashishikariza abandi bagore gutinyuka imyuga yose; *Intego ye ngo ni ukwigisha abandi no kwagura ibyo akora. Ingabire Deborah, nta mashuri menshi afite, yarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza gusa. Afite umugabo bamaranye imyaka itandatu […]Irambuye
Iburasirazuba – Abahinzi mu murenge wa Kabarondo baravuga ko rwiyemezamirimo yabahaye imbuto mbi y’ibigori itera bikabatera kurumbya bikomeye n’igihombo. Amakosa abaturage bayashyira ku buyobozi bw’Umurenge ngo kuko ari bwo bwategetse kugura iyi mbuto yarumbye. Ubuyobozi bw’Umurenge ariko bwo buravuga ko umusaruro utabuze kubera imbuto mbi ahubwo kubera izuba ryinshi ryavuye rituma imyaka itamera. Aba baturage […]Irambuye
Ibagiro ray Kibirizi mu murenge wa Rubengera, riranengwa ko ririmo umwanda ukabije aho usanga babagira hasi, abakora akazi ko kubaga basa nabi ndetse n’aho babagira hari umwanda uvangavanze w’amaraso n’amayezi bikivanga n’inyama. Inyama zo mu ibagiro ngo zogerezwa mu muyoboro ujyana amazi akoreshwa n’abaturage, ubuyobozi buravuga ko bibabaje ariko ngo bigiye gukemurwa burundu. Hafi y’ibagiro, […]Irambuye
*Imyaka itatu irirenze abaturage baranze gukorera muri ako gakiriro, ubu katangiye kwiyasa imitutu, *Hirengagijwe bimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu gakiriro, abaturage banze kugakoreramo. Abaturage bakora ibikorwa by’ubukorikori mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibihombo baterwa n’itinda ry’isozwa y’imirimo y’inyubako y’agakiriro bagomba gukoreramo ubucuruzi bwabo mu buryo burambye, ibi ngo biterwa […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Karongi Umurenge wa Gitesi, abajura bateye SACCO Gitesi bica umuzamu uyirinda batwara umutamenwa ubikwamo amafaranga wa Banki. Kugeza ubu ntabwo barafatwa. Umuzamu bishe banize yari umugabo Anatole Mbarushimana w’imyaka 48 wari usanzwe aba no mu mutwe w’Inkeragutabara. Ubuyobozi muri uyu murenge buvuga ko bamusanze […]Irambuye
Abahinzi baturutse mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Bugesera bahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamin A kuri uyu wa gatatu bahuguriwe kurushaho kubyaza umusaruro ibijumba bahinga. Beretswe kandi uko imigozi bahabwa ngo bayitere itegurwa ikagumana ubuziranenge bukenewe kugira ngo yere cyane. Mu rugendo shuri bakoreye ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu giteza imbere ubuhinzi, RAB, ishami ryo mu […]Irambuye
Ikibaya cya Kigezi giherereye ku nkuka y’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Bwishyura, Akagali ka Gitarama umudugudu wa Josi. Hari mu hantu hanini hahingwa urutoki rwinshi muri Karongi, nyuma y’imyaka itatu abahinzi batemye insina zarwaye kirabiranya bakaharaza ntibongere kuhatera urutoki, ubu urwo bahateye narwo rwongeye kwibasirwa n’iyi ndwara. Ubwoba ni bwose ko bagiye kongera guhomba. […]Irambuye
Ku cyumweru nimugoroba umugabo utuye mu kagali ka Kirambo Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi yatemye umugabo mugenzi we amwibeshyeho amwitiranyije n’uwo bariho batongana yari yaratije igikoresho cy’ubwubatsi bita ‘iforuma’ gikora amatafari y’inkarakara. Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera yabwiye Umuseke ko hari mu kabwibwi ku cyumweru abagabo bombi bari mu kabari babanza gutongana banyoye […]Irambuye
Ku cyicaro cya Polisi yo mu murenge wa Gishyita hafungiye umukobwa witwa Bugenimana Immaculee ukekwaho guta umwana mu musarani nyuma yo kumubyara, uyu mukobwa w’imyaka 23 akomoka mu murenge wa Mubuga mu kagali ka Nyagatovu, nta mugabo uzwi babanaga. Ibi arakekwaho kubikora ku munsi w’ejo hashize ku wa mbere mu masaha ya saa cyenda z’amanywa. […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 mu karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi Akagali ka Munanira, umugore witwa Esther Mukamuganga yivuganye umugabo we Daniel Muragijimana amutemaguye kugeza apfuye. Uyu mugore nawe kugeza ubu ntawuzi aho yarengeye, ngo yagiye agiye kwiyahura nk’uko byemejwe n’abaturanyi. Mukamuganga na Muragijimana bari bafitanye abana babiri b’imyaka 12 […]Irambuye