Ku kigo nderabuzima cya Gitega giherereye mu murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, hagiye kubakwa icyumba cy’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rwego rwo kubaha ubuvuzi bwihariye. Byavuzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane muri gahunda yateguwe n’umushinga wa Profemmes Twese hamwe witwa BURI JWI RIFITE AGACIRO wahuje abaturage, abashinzwe serivisi z’ubuzima mu […]Irambuye
Mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, baravuga ko ubugari bw’ifu y’imyumbati iva muri Tanzania buri kubatera ibibazo by’umubiri birimo gucibwamo no kuribwa mu mutwe. Aba baturage bavuga ko iyi fu ari yo babasha kwigondera kuko ikilo cyayo kigura 320 Frw mu gihe ifu yo mu Rwanda igura 600 Frw. Aka karere gasanzwe kazwiho […]Irambuye
*Yari amaze imyaka irenga irindwi muri iyi mirimo *Yafashwe mu masaha amwe ubwo Sena yari mu nama banenga abanyereza ibyagenewe guteza imbere abaturage Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda akurikiranyweho kunyereza amabati yo kubakira abatishoboye muri gahunda zibagenerwa. Kayiranga Bonaventure yafashwe […]Irambuye
Gicumbi – Umuyobozi n’ushinzwe imari ku kigo cya Ecole Secondaire Kageyo mu murenge wa Kageyo bafunzwe na Police kuva kuri uyu wa kane baregwa kwicisha abanyeshuri inzara ku bushake. Aba ni Bagwire Jean d’Amour umuyobozi w’ishuri na Usengimana J. de Dieu compatable w’ishuri bakaba baregwa gufata umwanzuro wo kwima abanyeshuri ibyo kurya kubera ko hari […]Irambuye
Mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango huzuye ikimoteri cyatwaye miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda cyo gukusanyirizamo imyanda iri gutunganywamo ifumbire, bikaba biteganyijwe ko indi izajya ihavanwa ikajyanwa mu nganda ziyitunganyamo ibikoresho bitandukanye. Nyuma y’amezi atatu muri uyu murenge wa Ruhango huzuye iki kimoteri cyo gukusanyirizamo imyanda ituruka mu mujyi wa Ruhango no mu […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Ntenyo kagari ka Ntenyo mu murenge wa Byimana hafi y’ahitwa ku Ntenyo imodoka yagonze abaturage bagendaga ku muhanda yica umugore n’umugabo we n’abana babo babiri. Enock Nkurayija n’umugore we Musabyimana Rachel n’abana babo uw’umuhungu witwa Emile Mfitumukiza, na mushiki we Dukundimana Alice bari bavuye ku isoko rya […]Irambuye
Mu gukora umuhanda Karongi – Nyamasheke – Rusizi kompanyi y’abashinwa yawukoze hari ibikorwa remezo yangije bimwe irabisana ibindi ntiyabisana. Amatiyo (tuyau) ajyana amazi ku bitaro bya Kibuye yaciwe muri uwo murimo ariko ntibayasana byatumye amazi aba macye mu bitaro kugeza ubu. Umwe mu bashinwa bakuriye abandi bubatse uyu muhanda witwa Mr Ji yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Bamwe mu baturage birukanywe muri Tanzaniya, n’abandi batishoboye bubakiwe amazu mu mudugu uherereye mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, baravuga ko nubwo batujwe mu mazu meza ariko badafite icyo kuyariramo, bamwe muri bo batangiye guta ingo kubera ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi bafite. Imiryango 20 y’abatishoboye irimo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya muri […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, abaturage bo mu mudugudu wa Gacyamo, mu kagari ka Nyakabungo, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi bafashe abagabo babiri bibye intama ebyiri, imwe bamaze kuyibaga, babasangana inyama. Muri aba bagabo harimo ufite imyaka 56. Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, Ntambara Aloys w’imyaka 56 na Kamatari w’imyaka 30 bashinjwa ubujura […]Irambuye
Umusore witwa Ndikumana uri mukigero cy’imyaka 23 wo mu murenge wa Bugarama yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ugushyingo n’abaturage bo mu murenge wa Gitambi yari agiyemo, gusa uyu musore yavuze ko yari aje gutanga umuti ku muntu yanze gutangariza abamufashe. Nzirorera utuye mu gace uyu musore yafatiwemo yabwiye Umuseke ko yafashwe bitewe […]Irambuye