Kamonyi: Gutunganya igishanga cya Mukunguli bigeze kuri 35%. Ngo hasigaye amezi 7
Binyuze mu mushinga wo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi bwo mucyaro uzwi nka RSSP (Rural Sector Support Project), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kubaka ingomero zo gukwirakwiza amazi mu gishanga cya Mukunguli giherereye mu karere ka Kamonyi. Abakurikirana iyi mirimo bavuga ko igeze kuri 35%.
Izi ngomero ziri kubakwa muri iki gishanga gihingwamo umuceri, zitezweho gukwirakwiza amazi ku butaka bungana na Hegitari 400 bugomba guhingwaho umuceri.
Abahinzi bo muri iki gishanga bakunze gutakambira Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo ibatunganyirize iki gishanga kuko bahingaga hegitare 250 gusa mu gihe bagahinze ku butaka bunini ariko bakazitirwa no kuba nta mazi menshi ari muri iki gishanga.
Aba bahinzi bavuga ko nta buryo bari bafite bwo gukwirakwiza amazi menshi y’umugezi wa Mukunguli mu mirima y’umuceri ari na byo byakunze gutuma ubutaka bunini bw’iki gishanga butabyazwa umusaruro.
Nyandwi Diogène avuga ko bageragezaga kwirwanaho bagomera amazi mu buryo bwa gakondo bifashishije imifuka ariko ko bitarambaga kandi babitayeho umwanya munini dore ko babikoraga mu minsi 50.
Umukozi ushinzwe gukurikirana imirimo yo gukora uru rugemero ruri kubakwa mu gishanga cya Mukunguli, Hodari Jean Pierre avuga ko kubaka uru rugomero bizatwara amezi arindwi kandi ko mu mezi ane bamaze batangiye imirimo yo kubaka igeze kuri 35%.
Ati « Gutangira ni byo byabanje kugorana aho bigeze turumva ko imirimo igiye kwihuta kandi turakorera ku masezerano.»
Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’umuceri ‘Mukunguli Rice and Investment Company Ltd’ Uzziel Niyongira avuga ko ubusanzwe iyo uyu mugezi wuzuye nta bushobozi bagiraga bwo kugabanya amazi cyangwa ngo babe bayongera mu gihe cy’izuba.
Niyongira avuga ko ubu buryo bwa kijyambere bugiye gufasha abahinzi kongera umusaruro ndetse ngo bikaba bikuyeho imvune bakoreshaga mu kuyobora amazi.
Ati « Uretse korohereza abahinzi, bigiye no kugabanya ikiguzi batangaga, rwose turashimira Leta y’uRwanda.»
Miliyari imwe irenga ni yo mafaranga MINAGRI yashoye mu gutunganya ingomero 4 z’amazi n’imihanda mito igana kuri ibi bikorwaremezo, muri yo agera kuri miliyoni 400 zikaba ari zo zatangiye gukoreshwa mu cyiciro cya mbere cyo kubaka urugomero.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi