Mu muhango wo kubaziturira inka zivuye ku borojwe mbere ubuyobozi bw’umushinga APROJUMAP bwatangaje ko bwishimira ko mu gihe bumaze mu bikorwa byo gufasha abakene kuzamuka hari abagera ku 2 500 bavuye mu bukene bukabije kubwo kubakirwa inzu no korozwa amatungo. Bamwe muri bavuye mu bukene babitangamo ubuhamya. Kuri uyu wa kabiri mu mirenge wa Kinazi […]Irambuye
Gihombo – Mu guteza imbere uburezi bw’ibanze kuri bose, Leta yashyize imbaraga mu kubaka amashuri mu bice binyuranye by’ibyaro ifatanyije n’ababyeyi baharerera. Amwe muri aya mashuri yubatswe ubu ari kwangirika ataramara imyaka ibiri. Mu murenge wa Gihombi mu karere ka Nyamasheke ni hamwe. Kugira ngo abana bigire ahakwiriye Leta, biciye mu mirenge, yagiye itanga ibikoresho […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kuzirikana bimwe mu bikorwa byagezweho hifashishijwe abakorerabushake bijyanye n’uyu munsi wizihizwa tariki ya 5 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose, abakorerabushake bigisha abantu kwandika no gusoma, bagaragaje ikibazo cy’ibikoresho bike bafite, basaba abayobozi kujya bamanuka bareba ibyo bibazo. Abakorerabushake bahuguriwe kwigisha abandi mu karere ka Gicumbi, ngo usibye kuba […]Irambuye
Mu kagari ka Kizibera mu murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango, bamwe mu bari basanzwe bahinga imyumbati ikaza guhura n’uburwayi ntitange umusaruro uhagije, baravuga ko ubu bafashe umwanzuro wo kuboha uduseke, bakavuga ko bari gutera intambwe. Gusa ngo barifuza isoko ryagutse. Mu kagari ka Kizibera mu murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango, abantu […]Irambuye
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Kabagen akagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bavuga ko bicuza imyaka myinshi bamaze mu mashyamba y’iburunga, ngo iyo badatakaza iki gihe ubu baba bafite aho bageze mu iterambere. Babitangaje bahereye ku buzima bubi babayemo kuva kera kuri ba sekuruza babo aho biberaga mu […]Irambuye
Karongi – Mu bukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu mu mudugudu wa Nyagahinga mu kagari ka Ruhinga mu murenge wa Gitesi abantu 30 bajyanywe kuvurwa kubera kubabara munda, gucibwa no gucika intege bivuye ku byo banyoye mu bukwe. Umwe mu bitabiriye ubukwe ku ruhande rw’umukobwa yabwiye Umuseke ko akeka ko imisururu banyoye ariyo yaba yarabagiriye […]Irambuye
Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi FUSO muri uyu mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri mudugudu wa Bwasampampa mu kagari ka Rubumba mu murenge wa Kabare yakoze impanuka ikomeye itwaye ibiribwa ihitana abantu bane. Iyi kamyo yarimo abantu babiri bavuye gufata ibiribwa mu kagari ka Rubumba muri program ya ‘Food for work’ yo kunganira abaturage bari […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba burashimira abaturage bo mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma uburyo bitwaye mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryatse muri aka gace, bukabasaba kwitabira guhinga ku bwinshi muri iki gihe imvura yabonetse. Muri gahunda ya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yo kuzenguruka asura uturere tuyigize mu rwego rwo kumenya ibibazo biri mu […]Irambuye
Abarobyi bane bari mu maboko ya Police bakekwaho kuba kuri uyu wa kane barishe Imvubu mu Kiyaga cya Cyambwe cyo mu murenge wa Nasho ku karere ka Kirehe. IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko abo bane ari batawe muri yombi ejo kuwa kane nyuma yo kumenya amakuru ko abaturage […]Irambuye
Mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Rwankonjo haravugwa insoresore ziswe “Abahubuzi” bamburira abantu ahitwa ku ishyamba ry’umuzungu. Aba bakora urugomo ku bantu bavuye guhaha cyangwa kurangura. Aka gatsiko k’amabandi biswe ririya zina kuko ngo uwikoreye ku mutwe cyangwa ku kinyabiziga bahubura ibyo yikoreye bakabitwara yatera amahane bakamukubita. Umuyobozi w’Akagari ka Rwankonjo avuga ko aba […]Irambuye