Digiqole ad

Zaza: Internet mwemerewe na Perezida murayibona vuba – Min Nsengimana

 Zaza: Internet mwemerewe na Perezida murayibona vuba – Min Nsengimana

Min. Nsengimana yijeje abatuye i Zaza internet uyu mwaka utararangira.

Ngoma – Kuri uyu wa gatanu, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gushishikariza abaturage kwitabira ikoranabuhanga mu cyiswe “ICT Awareness Campaign” mu Murenge wa Zaza, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yizeje abaturage ko uyu mwaka ushira ikibazo cy’Ikoranabuhanga cyacyemutse nk’uko Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yabibemereye ubwo yabasuraga muri uyu mwaka.

Min. Nsengimana yijeje abatuye i Zaza internet uyu mwaka utararangira.
Min. Nsengimana yijeje abatuye i Zaza internet uyu mwaka utararangira.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze ko bari gushishikariza amasosiyete y’itumanaho ndetse n’amabanki kujya gukorera mu byaro ntibagume gusa mu mijyi.

Ati “Abanyarwanda benshi bafite inyota y’ikoranabuhanga bari mucyaro, ibibazo birimo byose turabizi kandi nk’uko babyijejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twarabikurikiranye ku buryo bitarenze ukwezi aba baturage ba Zaza bari bube bafite internet.”

Nubwo Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana yemereye aba baturage b’i Zaza ko uyu mwaka uzashira bakoresha internet iwabo, abaturage bo baravuga ko nta na ‘network’ nziza abakoresha telephone ngendanwa bafite.

Uwitwa Dukuzumuremyi Dominique yagize ati “Iyo uri hano mu Murenge wa Zaza hari igice kitagira rezo (réseaux-network) ya Sosiyete y’itumanaho iyo ariyo yose ikorera mu Rwanda.”

Kuri iki kibazo cya ‘network’, Minisitiri Nsengimana yavuze ko bagiye kukiganiraho n’inzego bireba ku buryo nacyo cyacyemuka.

Ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga “ICT Awareness Campaign” mu Karere ka Ngoma bukaba busozwa kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kw’Ugushyingo ugomba kubera mu Murenge wa Mugesera ku rwego rw’Akarere.

Izi modoka zigishirizwagamo mudasobwa.
Izi modoka zigishirizwagamo mudasobwa.
Abayobozi basuye ibigo by'ikoranabuhanga byari byitabiriye kugaragaza ibyo bakora muri uyu muhango.
Abayobozi basuye ibigo by’ikoranabuhanga byari byitabiriye kugaragaza ibyo bakora muri uyu muhango.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Perezida niwe utanga ibintu byose, niwe uha abantu bose niwe mbese mubyeyi w’igihugu nako baba wa tayifa.harya mubindi bihugu ba baba wa tayifa baracyariho? Muri Zaire, Muti Tuniziya,muri Tanzaniya muri South Africa? Tuzumva ryariko nta muntu kamara ubaho kwisi ko nizabikaga zaramagi? Mujye muvanamo ubujiji turi muri 2016.Kumva umuntu w’umuyobozi muri politiki avuga gutya bintera kwibaza byinshi.Ese uyu akorera inyungu z’igihugu n’abanyarwanda mbere yogukorera uwamushyize mu mywanya? Muzi mwese kuyoboka kurusha kuyoborwa n’ibitekerezo byawe icyo bitanga.Abana bu Rwanda benshi muri 1994 bahisemo kudakurikira ubutegetsi bwari buri kubaroha abandi bayoboka buhumyi.Abantu bashinze amashyaka muri 1991 bajya kumugaragaro bahara imyanya yubutegetsi bari barimo bitandukanya nubutegetsi, bakangurira anndi ko u Rwanda atari u rwa Habyarimana ko Habyarimana ari umukozi w’igihugu ko arigihugu giha abagituye ibyo bagombwa ko ntamuntu ugomba kwiyitirira u Rwanda n’abanyarwanda kirazira.

    • uvuze ukuri wamugabowe!Rugero! really speaks truth.

    • Reka nkwibarize gato; ubu ko muri Amerika (USA) bafite OBAMACARE ubwo nabo ni injiji? twe Mutuelle de Sante tuyise KAGAMECARE bwo wahita wiyahura niba bavuga internet ukavuza induru.

      Ko mu Bufaransa Loi du Travail bayita Loi El Khomri ubwo nizere ko ufite gahunda ihamye yo kuzajya kubajijura niba ibyo uvuga ubyemera koko.

      Ubu rero tuzicare tuvugeko Perezida atari ngombwa tujye tuvuga ko twese tureshyaaaaaaa…muzarota kugeza ryari? Muzava muri za theorie ryari? None se natitirirwa u Rwanda aritirirwa nde?

      Iyo bavuze General De Gaule wumva Bresil cg wumva France?
      Iyo bavuze Margaret Thatcher mu mutwe wawe haza mo iki mbere y’ibindi?

      Nsoza, uwakubwiye ko muri 1991-1994 abicaga abantu babikoraga buhumyi ninde? Ko bakoraga ibyo bazi 100% nk’uko n’abo uvuga bitandukanyije n’ubutegetsi bwariho nabo bakoraga ibyo bemera .

      Niba hari hari ibyo utemera ni uburenganzira bwawe ariko kwita abantu injiji hari igihe biba ari ukurengera.

      • Ntimugashyigikire amafuti. OBAMACARE ntabwo ihuye na mituel. OBAMACARE ni act, ni itegeko ryashyizweho na OBAMA (niba unakurikira wumvise ko Trump agiye kurihindura), ntabwo OBAMACARE ari a good or a commodity or utlity. Twe ikibazo tugifite muri Africa ni uko na President ubwe yiyumvamo ko ariwe ibintu byose biturukaho, ugasanga asuye agace aka n’aka ati mbahaye amashanyarazi, yajya ahandi ati mbahaye ivuriro, yagaruka hino ati mbahaye internet, yajya hirya ati mbahaye inka…ukibaza uwo muntu urimo utanga ibyo bintu niba yasimbuye inzego za Leta zishinzwe gukora igenamigambi cg niba akora mu mufuka we bikagushobera, ukumirwa !

        Ese ni iki cyemeza ko mu gutanga ibyo bintu nta favoritisme agira ? Uzaze hano mu cyahoze cyitwa Ruhengeri na Gisenyi, uzahasanga aho amashanyarazi yageraga no mu mirima cg umuhanda wa kaburimbo ujya ku rugo rumwe gusa, ariko nyamara uzishyurwa nk’ideni n’abanyarwanda bose (dore imwe yamaze no gusenyuka ntitukiyikoresha), mu gihe hari n’abantu babonaga kabulimbo bafite imyaka 60 nabwo ari uko baje i Kigali.

        Sasa rero, President siwe utanga internet, icyo ashyiraho ni politique-rusange yo kugeza ibyo byose ku baturage, bityo rero ibyo Minister Nsengimana avuga sibyo, arabeshya, Kagame ntatanga internet, ashyiraho gusa icyerekezo Gouvernement ikurikiza mu kugeza internet ku bantu bose muri rusange.

        Mugerageze gukura mu mitekerereze, niba atari atari ibyo ngo mwumve ko igihugu gitandukanye n’umuntu, muzajya muhora mu gisenya mwongere mutangire, n’imyaka 1000 izabagerereho mutaratera imbere.

        • Nshimye ko comment yanjye wayibonye.

          Iyo OBAMACARE ntabwo ari act yo kugura inkwavu cg inkoko ni iyo kuvuza abantu. Nawe kandi niba ukurikira neza Trump kuyishyigura bizamugora, ese ubundi arayivanira ho iki ko Amerika atari Afurika mu njiji, aho ubuyobozi bushingiye ku bantu nk’uko ubivuga, aho ho ntacyo ukuramo?

          None se ubu buri muhigo weshejwe n’Intore Izirusha Intambwe tujye dushima “Politique Rusange”? cyangwa dushima nyine ushyiraho iyo Politique akanakurikirana ko Abanyarwanda bose babona ku byiza by’igihugu nta guheza?

          Ubu Minisitiri muri Guverinoma azajya imbere y’abaturage ababwire ngo ibi ntabwo ari Perezida ububahaye ni Politiki ibibahaye? Politiki se aho itaba nihe? Ko ari za theorie nyine mubamo?
          Yego ndemeranya nawe ko bitava mu mufuka we ariko na none ntiwirengagize ko iyo ubukungu bwahungabanye ari we uba urebwa n’abaturage.

          Ese ubundi ko uri mu Rwanda ibyo bya favoritisme ntiwakabaye wowe ubwawe ubyisubiriza niba ihari cyangwa idahari?

          Ngo abaperezida bo muri Afurika , ubu se Poutine ibyo akora muri Syria nibyo byashimwa? Ese buriya twavuga ko ari ubushake bw’ Abarusiya bose? ibyo nawe ndumva wabyisubiriza.

          Sasa nawe rero ugerageze gukura wumve ko nk’uko ubyivugira niba Kagame ashyiraho iyo mirongo migari n’icyerekezo Gouvernement yewe natwe twese abanyarwanda tugenderaho, ndetse n’amahanga bimwe akaza kubitwigiraho si uko turi injiji.Ubibona ukundi niwe waba yo.

          Gusa ushobora kuba akabazo wifitiye ari Kagame, aba baturage bo ku Nkombo bagufitiye igisubizo.
          https://www.youtube.com/watch?v=LpmGQwy6_ls

          • Ndashima Rutinda uvugisha ukuri mugihe peter ari gufana gusa.ukagirango ni abafana ba Habyarimana bahinduye izina.

          • Ese Habyarimana niwe ubaba mu mutwe gusa? Nta yindi reference mugira? ahubwo nimwe bafana be

          • @peter,niba ushyigikiye ko Trump atazashyigure bitemugoye Obamare,MPR,MRND,zashyiguwe gute?

          • Jya ukurikira amakuru uzabimenya

      • @Peter Nakumvise zivunika, Perezida Kagame simpanga ya yesu sibyo?

  • Peter cya rugero urakibwiye peeee

  • Rugero ntaho at any na ya ngirwapadiri cyangwa na wa wundi wavuze ngo turacyarimo tugabane…..washakaga kuba president; none se ku bwa Kinani Internet ko itariyo yarahageze? Ibyo aseka ngo bayobejwe buhumyi; ndumva ntaho at any nabo bavuga ko bayobejwe abandi! Rugero? ukina U Rwanda, ukina aho uvuka? …..Uzabanze u nsubiza.

  • Rugero mumuveho jye ndamuka, ukina yavuga ni ikihe? Jye are be neza turabura nye no kubaha nabandikiye byaramunaniye, yavuga iki kizima? Nawe nuko 1994 ya Musanze ari mu to. ….

Comments are closed.

en_USEnglish