Digiqole ad

Gisagara: Abacururiza mu isoko rya Musha ngo babangamiwe no kubasohora hakiri kare

 Gisagara: Abacururiza mu isoko rya Musha ngo babangamiwe no kubasohora hakiri kare

Ngo saa 17h00 isoko riba ryera nta muntu usigayemo

Abacururiza  mu isoko rya Musha riherereye mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, bavuga ko babangamiwe no kuba bababasohora saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) kandi ari yo masaaha abakiliya baba batangiye kuza ari benshi.

Ngo saa 17h00 isoko riba ryera nta muntu usigayemo
Ngo saa 17h00 isoko riba ryera nta muntu usigayemo

Aba bacuruzi bavuga ko bibagusha mu gihombo kuko nk’abacuruza imbuto n’imboga byangirika mu gihe byakabaye byaguzwe.

Ngo  iyo saa kumi n’imwe zigeze babirukana mu isoko, bakavuga ko aya masaaha ari bwo abakiliya baba bava ku mirimo yabo baje guhaha ariko ntibabashe guhaha.

Muhayemariya Seraphine ucuruziza imboga muri iri soko, avuga ko ibi bimuteza igihombo kuko nk’iyo yaranguye intoryi cyangwa inyanya agasohorwa atazimaze kandi zakagombye gushira bucya zangirika kuko iri soko rirema kabiri mu cyumweru.

Ati ” Nibareke dukore dutahe tubishatse cyangwa byibura dutahe saa mbiri, naho ubundi baraduhombya kandi tuba twatanze imisoro.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha Ntiyamira Muhire David avuga ko gufunga iri soko hakiri kare bikorwa mu rwego gucunga umutekano, ariko akizera aba bacuruzi n’abarirema ko mu gihe hazaba hamaze kubakwa isoko irishya, bazahita baca ukubiri n’izi mbogamizi.

Avuga ko ibyo kuhashyira umuriro w’amashanyarazi bitakorwa batabanje kuvugurura iri soko dore ko ngo na byo biri muri gahunda yo gukorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017.

Ati ” Iri soko rirashaje, nta muriro rigira kandi kuwushyiramo biri muri gahunda, nyuma yo kuryagura ndetse no gusana aho ritameze neza, igituma dufunga kare rero tuba twirinda abajura baza bakiba ibicuruzwa ndetse bigateza umutekano mucye.”

Centre ya Musha iri soko riherereyemo, ni kamwe mu duce tuzwiho ubucuruzi mu karere ka Gisagara, kagenda kanatera imbere kubera ibikorwa bishya bigenda bihakorerwa.

Centre ya Musha iri soko riherereyemo
Centre ya Musha iri soko riherereyemo

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/GISAGARA

en_USEnglish