Kuri uyu wa kane abakora ubuvumvu gakondo ariko babana n’ubumuga bunyuranye bo mu mirenge ya Nyankeke na Rutare bahawe imizinga ya kijyambere ngo borore inzuki mu buryo butnanga umusaruro mwinshi, iyi mizinga ifite agaciro k’agera kuri miliyoni ebyiri. Imitiba ya kijyambere ifasha aborozi b’inzuki gukuba inshuro zirenze 10 umusaruro wabo w’ubuki babonaga mu buvumvubwa gakondo. […]Irambuye
Mu kagari ka Kabuga umurenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe umwana witwa Nsabimana Issa uri mu kigero cy’imyaka umunani y’amavuko yarohamye mu ruzi rw’Akagera rugabanya u Rwanda na Tanzania. Uyu mwana yari yatumwe n’umubyeyi we kuvoma muri uyu mugezi utemba. Erneste Nsabayesu wasigariyeho umuyobozi w’Akagari ka Kabuga uri mu kiruhuko cy’akazi yemeza aya makuru, […]Irambuye
Abaturage bo mu Murenge wa Gitambi, ho mu Karere ka Rusizi babangamiwe no kutagira amazi meza yo kunywa, nyamara muri uyu Murenge hari isooko itanga amazi mu yindi Mirenge ya Muganza na Bugarama bahana imbibe. Aba baturage bavuga ko hari bamwe muri bo barwaye indwara ziterwa n’amazi mabi bakoresha kuko nta yandi mahitamo baba bafite, […]Irambuye
Iri bendera ry’akagari ka Gisayura mu murenge wa Mutuntu ryabuze tariki ya 21 Ugushyingo 2016, hakomeza ibikorwa byo kurishakisha. Amakuru Umuseke wakuye ku muyobozi w’Akagari ka Gisayura, Ukurikiyimana Jean Pierre ni uko, intandaro ryo kwibwa kw’ibendera ari uburakari bw’umuturage utari wishimiye ko mu isambu ye hacishwa umuhanda wa VUP. Uyu mugabo witwa Mugekurora Patrick utarishimiye […]Irambuye
Kayonza – Mu murenge wa Rwinkwavu wibasiwe cyane n’amapfa kubera izuba ryinshi aho imvura igwiriye bagize ikizere cyo gusarura ariko ubu haravugwa ikibazo cy’udukoko twitwa ‘Nkongwa’ turi kwangiza ibishyimbo n’ibigori biri kumera. Barasaba guhabwa imiti irwanya utwo dusimba, RAB yabemereye ubufasha. Bamwe mu bahinzi ba hano i Rwinkwavu bagaragaza uburyo utu dukoko tumeze nk’isazi turi […]Irambuye
Mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Uburasirazuba, hari abaturage baturiye ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi muri 2013 batarishyurwa ingurane z’ibyabo byangiritse bakaba bavuga ko kuva icyo gihe bakomeje kwizezwa ko bazishyurwa ariko ngo imyaka ibaye itatu batarahabwa ingurane, ngo byagize ingaruka ku mibereho yabo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo kizwi […]Irambuye
Amajyaruguru – Mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa mbere hamenyekanye inkuru z’abagabo babiri biyahuye umwe mu ijoro ryakeye undi mu gitondo cya none. Umwe muri aba bagabo we ngo yari amaze guhusha umugore we agiye kumwica maze byanze ahita yiyahura. Mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyamabuye ahitwa Mugonero umugabo witwa Jean Bosco […]Irambuye
*Imvura yaramanutse none ubu bararya umushogoro *Bashonje umuceri, ibishyimbi n’ifu y’ibigori Henshi mu Rwanda ibirayi biracyagura amafaranga 300F ku kiro, Nyaruguru ho ubu bigeze ku 180Frw. Abatuye aka karere 90% batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi, ihindagurika ry’ikirere ribagiraho ingaruka zikomeye ariko ubu ngo kubera imvura bari kubona ikizere ni cyose ko bazasarura neza. Icyo batihagijemo ubu ngo […]Irambuye
Mu nkambi yakira impunzi ya Nyarushishi hakiriwe Abanyarwanda 45 batahuka bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho aba Banyarwanda bavuga ko bari babayeho nabi, ariko hari 15 bavumbuwe bari baratahutse basubira muri Congo bashaka guhabwa imfashanyo igizwe n’amadolari baha buri muntu. Mu gikorwa cyatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR) cy’uko Umunyarwanda wese utaha […]Irambuye
Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kijyambere ry’akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba barasaba ko ryavugururwa kuko ryangiritse by’umwihariko mu bice by’igisenge ku buryo iyo imvura iguye ibanyagira ikangiza ibicuruzwa byabo. Aba bacuruzi bavuga ko basora neza ariko batazi aho imisoro yabo ijya ku buryo isoko bacururizamo ryangirika ntirisanwe mu maguru mashya. Iri […]Irambuye