Rukumberi – Nyuma y’aho mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma hakomeje kugaragara ihohoterwa mu byiciro bitandukanye cyane irikorerwa mu ngo, ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba burasaba abaturage kwirinda kwihanira. Kazayire Judith Guverineri w’Uburasirazuba avuga ko i Rukumberi hari ihohotera ryo mu ngo, agasaba ko abaturage baryirinda kuko bashobora kugongwa n’amategeko. Mu ijambo yagejeje ku batuye […]Irambuye
*Hari abagihohotera umuturage watanze amakuru *Amakuru yaba meza yaba mabi ngo agomba gutangwa kuko ari itegeko Mu Rwanda haracyari abayobozi batarasobanukirwa n’itegeko ryo gutanga amakuru, ndetse hari aho umuturage ahohoterwa kuko yatanze amakuru. Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa kabiri bari mu karere ka Nyaruguru baganira n’abayobozi kuri iri tegeko […]Irambuye
Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi ruvuga ko rurambiwe no kuba nta nyungu rubona mu makoperative nyamara ngo batanga amafaranga y’umugabane shingiro ariko yaba mu bikorwa no mu nyungu ntibagire icyo babona. Ibi ngo bimaze imyaka ibiri batazi aho amafaranga batanga arengera. Ni urubyiruko ruri mu makoperative yo mu mirenge ya Bugarama, Nyakabuye na Muganza […]Irambuye
Koperative ihinga ikwa yitwa Nyampinga igizwe n’abagore 117 n’abagabo batatu gusa, ikorera mu murenge wa Rusenge muri Nyaruguru, mu 2007 abayigize nibwo bishyize hamwe ngo barwanye ubukene bari bafite, batangira bizigamira igiceri cy’ijana buri cyumweru uko bahuye. Nyuma y’imyaka icyenda babigezeho, nta bukene bafite ahubwo bageze ku ruganda rwabo rwungutse muri uyu mwaka agera kuri […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Mugesera, mu karere ka Ngoma bavuga ko batishimiye ukuntu imbuto y’imyumbati n’ibijumba iri gutangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe kandi bose bakeneye izi mbuto. Aba bananenga uko bashyizwe mu byiciro, bavuga ko ihabwa abo mu kiciro cya mbere n’icyakabiri kandi hari abari mu cya Gatatu bakennye kurusha abo mu cya […]Irambuye
Bamwe mu batuye mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Rusenge mu karere ka Nyaruguru bavuga ko nyuma yo kwigishwa n’umuryango DUHAMIC ADRI uburyo bwo guhinga imboga n’imbuto ku butaka butongo byabagiriye akamaro mu iterambere no kurwanya imirire mibi. Umuryango DUHAMIC ADRI washoje umushinga PPMDA wari ugamije guteza imbere abaturage no kunganira imirire mu karere ka […]Irambuye
Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2016 nibwo mu karere ka Gicumbi bizihijwe umunsi ngarukamwaka w’abafite ubumuga mu murenge wa Nyankenke, niho wabereye bavuga ko nyuma yo gukora urugendo rutoroshye bafite aho bavuye, bakaba ngo bafite ikizere cyo guteganya kwikura mu bwigunge. Nubwo badahakana isura bahoranye yo gusabiriza mu muhanda bashima cyane ubuyobozi bwabaye hafi yabo […]Irambuye
Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burakorera mu nyubako nshya yatwaye akayabo ka Miliyoni 788 z’amafaranga y’u Rwanda. Ngo igiye gutuma barushaho kunoza Serivise batanga. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko iyi nyubako nshya igiye kubafasha kunoza Serivise batanga nk’Akarere. Ati “Ikintu izafasha cyane cyane ku bijyanye n’imitangire ya Serivise, […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda irasaba ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kubahozaho ijisho kugira ngo ubuzima bwabo budakomeza gutwarwa n’impanuka zitandukanye zirimo izo kurohama mu mazi. Igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko mu myaka ibiri ishize abantu basaga 100 bitabye Imana bazize kurohama mu mazi. Mu bihe by’imvura ngo abantu bagiye basiga ubuzima muri izi mpanuka zo kurohama […]Irambuye
Abanyamakuru bo mu ntara y’Uburengerazuba baravuga ko batemeranywa n’itegeko ryahawe abayobozi ko umuyobozi w’akarere cyangwa uwo yasizeho ari bo bazajya batanga amakuru gusa, bakavuga ko ibi ari uguhonyora ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Muri iki cyumweru, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) n’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) barazenguruka mu bice bitandukanye byo ntara y’Uburengerazuba muri gahunda ya ‘Acces to Information Law […]Irambuye