Digiqole ad

Karongi: Imvura nyinshi yangije icyayi mu mirenge ine

 Karongi: Imvura nyinshi yangije icyayi mu mirenge ine

Imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa kane nimugoroba mu burengerazuba bw’u Rwanda yangije imirima y’icyayi mu mirenge ine yo mu karere ka Karongi n’indi mirima imwe n’imwe y’abaturage. Gusa kugeza ubu nta muntu cyangwa inzu zaguye.

Iburengerazuba mu karere ka Karongi
Iburengerazuba mu karere ka Karongi

Umwe mu bahinzi b’icyayi mu murenge wa Rwankuba yabwiye Umuseke ko we yabonye imvura yangije nka 4ha z’imirima nubwo batarabara byose byangiritse.

Bernadette Nyiraneza umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi mu karere ka Karongi yitwa KATEKOGRO yavuze ko mu minsi inyuranye muri iki cyumweru turi gusoza imvura nyinshi yangije icyayi mu mirenge ya Gitesi, Rwankuba, Mutuntu na Twumba.

Nyiraneza ariko avuga ko batarabara ibyangiritse byose kugeza ubu.

Muri iki cyumweru mu bice by’iburengerazuba bw’u Rwanda bagize imvura nyinshi.

Ikigo cy’iteganyagihe cy’u Rwanda mu kwezi kwa munani cyatangaje ko imvura y’umuhindo izaba nke mu bice by’iburasirazuba, hagati mu gihugu, igice cy’amajyaruguru no mu majyepfo ugereranyije n’isanzwe yagwaga mu muhindo. Gusa cyemeje ko Iburengerazuba bazagira imvura basanganywe mu muhindo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish