Nyabihu: Imiryango 180 y’abatishoboye yatujwe neza ariko ibura aho guhinga
Imiryango 180 igizwe n’abarikunywe muri Tanzaniya abahungutse bava muri Congo n’abari batuye mu manegeka cyangwa abimuwe n’ibiza bubakiwe amazu ariko ubu bamwe bavuga ko bidahagije kubera kuko ntaho bafite bahinga.
Mu mudugudu wa Bikingi akagari ka Kijote Umurenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu niho iyi miryango 180 yatujwe.
Iyo uzengurutse ni ahantu heza habereye ijisho gusa abayatuyemo bavuga ko nubwo batuye neza ariko ubuzima bubagoye cyane kuko badafite aho bahinga. Umwuga bavuga ko ari wo wabatunga.
Augustin Serubyogo wirukanywe muri Tanzania ashimira Leta ko yamuvanye habi aho yanyagirwaga agatuzwa neza, ariko imibereho ye n’abe ngo si myiza kuko bashonje kuko badafite aho guhinga kandi ngo nta yindi mirimo iboneka muri aka gace bakora ikabatunga.
Théoneste Uwanzwenuwe Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu avuga ko kubonera aba baturage ubutaka bwo guhingaho ari ikibazo kidashobora kubonerwa umuti kuko ngo abanyarwanda babukeneye ari benshi.
Nta n’ibindi bisobanuro atanga byerekana uburyo bazakemura iki bibazo akavuga ko kuba batujwe ari icy’ibanze nabo bakwiye gushakisha imibereho.
Amazu atujwemo iyi miryango 180 yari yubatswe na Croix Rouge y’u Rwanda ku butaka yahawe na Leta.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Nyabihu