Beatha Niyibizi ni umubyeyi wabyaye abana batatu b’impanga abazwe mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka. Nyuma yagize infection muri nyababyeyi ubu ari mu bitaro bya Muhima, akavuga ko nta muntu umugemurira afite. Uyu mubyeyi avuga ko kubera kubura ibyo kurya bihagije yabuze amashereka yo konsa aba bana batatu aherutse kwibaruka, ngo ubuzima ntibumworoheye. Kuri iki […]Irambuye
Mu murenge wa Rwezamenyo hafi y’ikiraro cy’ahitwa kwa Mutwe hafi y’ibiro by’akagari ka Gacyamo, mu ijoro rishyira ku cyumweru umuhungu bamusanze yapfuye, umukobwa bari baraye mu nzu imwe nawe ajyanwa kwa muganga ameze nabi, ku mugoroba na we yashizemo umwuka. Iyi nkuru yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ubwo umwe […]Irambuye
Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru watangiye i Gabiro mu kigo cya gisirikare kuri uyu wa gatandatu, Perezida Paul Kagame yikomye bikomeye abantu banyereza imitungo ya Leta bigatuma igwa mu gihombo, ibyo yavuze ko bitazakomeza kwemerwa. Yasabye ko abayobozi barushaho gukorana aho kugira ngo buri wese akore ibye. Nyuma y’umuganda wabereye mu kagari ka Simbwa, mu murenge […]Irambuye
Urugendo rwatangiye ari abakobwa 25 baturutse mu ntara enye n’umujyi wa Kigali nyuma baza gutoranywamo 15 bajyanwa mu mwiherero mu karere ka Bugesera, bari babizi neza ko uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 ari umwe. Iradukunda Elsa ni we ugize aya mahirwe yo kuzatwara urumuri rw’Abanyarwandakazi mu mwaka wa 2017. Abakobwa 15 babanje […]Irambuye
Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Umutaliyani Gianni Infantino yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Yarebye umukino wa shampiyona anashyira ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA igiye kubakwa i Remera Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 saa 15h nibwo umuyobozi mukuru wa FIFA, Umutaliyani ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi yageze mu Rwanda, igihugu […]Irambuye
Iburasirazuba – Perezida Kagame n’abayobozi b’igihugu berekeje mu ‘Umwiherero’ i Gabiro mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatanu, uyu munsi w’Umuganda bawukoreye mu murenge wa Kabarore, by’umwihariko bubaka ishuri mu kagari ka Simbwa katagiraga n’ishuri ribanza. Uyu muganda wakorewe mu mudugudu wa Simbwa mu kagari ka Simbwa Umurenge wa Kabarore. Richard Gasana, umuyobozi w’Akarere […]Irambuye
Amajyaruguru – Mu mvura nyinshi yaguye ejo nimugoroba habaye impanuka y’ikamyo (dix pneus) yari mu moromo yo gukora umuhanda yaremereye ikiraro cy’aho bira mu Gatsata kikagwa mu mugezi wa Mukungwa. Ubuhahirane hagati y’imirenge ya Muko na Rwaza ubu ikaba igoranye. Mu mirimo yo gukora umuhanda wa 6Km mu murenge wa Rwaza ukaninjira mu karere ka […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire bashyikireje abaturage 825 bo mu tugari tubiri two mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango ububwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de santé bufite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni muri gahunda yatangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 23, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu baracyavuga ko kwiyubaka bikigora benshi muri bo, gusa bagashima Leta ibyo imaze kubagezaho. Ibi ngo binabangamira ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere. Kuba Akarere ka Rubavu ari iwabo wa bamwe mu bantu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’ubwicanyi bwayibanjirije bwagiye bukorwa nk’igerageza […]Irambuye
Gatsibo – Mu murenge wa Kiramuruzi mu ijoro ryakeye uwitwa Nzakamwita Salimu uherutse gufatanwa moto yari yibye inatwaye ibiyobyabwenge yaraye arashwe n’umupolisi ubwo yagerageza kumurwanya akamutema mu mutwe, amasusu yarashwe ngo yafashe umwe mu baturanyi n’umwana arera basohotse bahuruye ariko bose nta n’umwe wahasize ubuzima. Bamwe mu baturage bo kagari ka Akamasinde babwiye Umuseke ko […]Irambuye