Musanze: Ikamyo yashenye ikiraro gihuza Muko na Rwaza
Amajyaruguru – Mu mvura nyinshi yaguye ejo nimugoroba habaye impanuka y’ikamyo (dix pneus) yari mu moromo yo gukora umuhanda yaremereye ikiraro cy’aho bira mu Gatsata kikagwa mu mugezi wa Mukungwa. Ubuhahirane hagati y’imirenge ya Muko na Rwaza ubu ikaba igoranye.
Mu mirimo yo gukora umuhanda wa 6Km mu murenge wa Rwaza ukaninjira mu karere ka Gakenke, nibwo iyi kamyo yariho itunda ibitaka yaguye muri Mukungwa.
Thadee Muhoza umushoferi wari utwaye iyi kamyo n’umufasha we (bita tandiboyi) bakomeretse byoroheje cyane.
Muhoza yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke muri aka gace ko ubwo bagwaga ahagana saa kumi z’umugoroba yari inshuro ya kane baciye kuri iki kiraro uyu munsi bari kuvana igitaka mu murenge wa Busogo bakizana aha Rwaza baciye iyi nzira.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko iki ari ikiraro kimaze imyaka myinshi kandi gukoreshwa cyane n’abaturage bo mu gice cy’iburengerazuba bw’Umurenge wa Rwaza bacyambuka bagafata mu murenge wa Muko bakinjira muri Kaburimbo iva i Nyakinama bakazamuka bajya i Musanze.
Mu mirimo yo kuvana iyi kamyo mu mugezi muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu, abaturage babwiye Umuseke ko uko bigaragara isoko riri hafi aha mu ga-centre bita mu Gatsata ejo ku cyumweru rishobora kutarema kuko abariremaga benshi baba bambutse iki kiraro.
Ubu n’abanyamaguru biragoye cyane ko bambuka uyu mugezi wa Mukungwa ngo bafate hakurya i Muko.
Ubuhahirane hagati ya Muko na Rwaza ubu ni ikibazo ku baturage bakoresha iki kiraro ndetse n’imirimo yo gukomeza kubaka umuhanda yariho ikorwa.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Traffic police aho kwirirwa itwiyenzaho muri kaburimbo ikwiye kujya irinda ibikorwa remezo nk’ibiraro
Comments are closed.