Gatsibo: Uwafatiwe mu biyobyabwenge yatemye umupolisi araraswa isasu rinafata abandi 2
Gatsibo – Mu murenge wa Kiramuruzi mu ijoro ryakeye uwitwa Nzakamwita Salimu uherutse gufatanwa moto yari yibye inatwaye ibiyobyabwenge yaraye arashwe n’umupolisi ubwo yagerageza kumurwanya akamutema mu mutwe, amasusu yarashwe ngo yafashe umwe mu baturanyi n’umwana arera basohotse bahuruye ariko bose nta n’umwe wahasize ubuzima.
Bamwe mu baturage bo kagari ka Akamasinde babwiye Umuseke ko haraye humvikanye urusaku rw’amasasu, bakagira ubwoba ariko bagahita bahumurizwa kuko ari abakekwaha ibyaha ngo bari bahanganye na Police.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Kavutse Epiphanie yabwiye Umuseke ko byabaye ahagana saa 22h00 z’ijoro ryo kuwa kane ubwo Police yari mu bikorwa byo gukurikirana abasore baherutse gufatanwa moto bari bibye zinatwaye ibiyobwenge.
Umwe muri aba basore witwa Salimu Nzakamwita ngo ni we watangije ibyo guhangana n’abapolisi ubwo yafataga komanda wa police ya Kiramuruzi akamukubita hasi.
Uyu muyobozi w’i Kiramuruzi ati “ Umupolisi bari kumwe agerageza kurwana kuri mugenzi we aterura cya gisambo akimukura hejuru.”
Avuga ko abari kumwe n’uyu wafatanywe ibiyobyabwenge bahise bazana umuhoro bakuye muri boutique iri hafi aha bagatema mu mutwe uyu mupolisi warwanye kuri mugenzi we.
Ati “ Nta kindi police yakoze yarashe amasasu uwo Salimu rimufata mu itako, abaturage bari mu nzu bumvise ibiri hanze umwe wasohokaga agiye kumva ibibaye nawe rimufata ku kaguru k’ibumoso, rifata n’umwana w’imyaka itanu bari basohokanye.”
Aba bose uko ari batatu barimo uwarwanyije inzego z’umutekano barashwe bahise bajyanwa ku bitaro bya Kiziguro, gusa ngo uyu mubyeyi n’umwana bakomeretse bikabije, bakaba bagiye kujyanwa ku bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).
Uyu muyobozi kandi ati “ Mu gihe umuntu yumvise isasu, yirinde gusohoka kuko ryo ntabwo rikatira umuntu, wahururira induru ariko ntiwahururira amasusu, amasasu urabanza ukamenya ikerekezo cyayo.”
Uyu muyobozi agaya kandi abantu barwanya inzego z’umutekano, avuga ko mu murenge wa Kiramuruzi bafite inzego z’umutekano zihagije ku buryo ugize ikibazo cy’umutekano cyangwa abonye abifuza kuwuhungabana aba akwiye kwiyambaza izi nzego vuba.
Muri iki gitondo ubuyobozi bw’Akarere bwakoze inama n’abatuye mu murenge wa Kiramuruzi bubagira inama zo kwicungira umutekano no gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga.
Abandi basore bari bakurikiranyweho ubu bujura no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bahise bacika, nubwo amakuru agera k’Umuseke avuga ko hari batatu batawe muri yombi.
Abacitse nabo ngo baracyashakishwa.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
5 Comments
Police yagombaga kuba yaramurashe hakiri kare aho kurindira ko abatema. Hari ukurasa umuntu ugamije kumuca intege utagamije kumwica.
Ntimugashake gufatisha abanyabyaha nk’abo intoki kuko mushobora kuhasiga ubuzima ari mwebwe, mujye mubapima ibirenge cyangwa intoki,hanyuma mubafate.
Bravo, Police yacu mukora akazi neza, ariko mwicunge. Twizere ko abakomeretse bose bazakumera neza.
Uyu Mupolisi yari yakoranye ubuhanga akazi ke n’ubwo yagize ibyago uriya mugor n’umwana we bakahakomerekera akwiye ishime pe!!! si nka wawundi urasa mumutwe.
Mukosore umutwe w’inkuru. Uwusomye yakumva ko isasu rimwe ari ryo ryafashe abantu batatu.
Ibihe we!abanyarwanda basinze amahoro kugeza aho batinyuka gutema iyamarere ?
Abantu badatinya guhangara inzego z’umutekano na police ni ugusuzura Leta pe!!!Bagize kuba bari mu makosa,bongeraho agasuzuro kangana uko!!Nibakurikiranwe bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.Gusa abo bakomeretse Imana ikomeze kubaba hafi izabakize kd twihanganishije ababarwaje.
Comments are closed.