Digiqole ad

Perezida wa FIFA Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA

 Perezida wa FIFA Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Umutaliyani Gianni Infantino yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Yarebye umukino wa shampiyona anashyira ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA igiye kubakwa i Remera

Gianni Infantino uyobora FIFA yafatanyije imirimo y'ubwubatsi ya Hotel ya FERWAFA
Gianni Infantino uyobora FIFA yafatanyije imirimo y’ubwubatsi ya Hotel ya FERWAFA

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 saa 15h nibwo umuyobozi mukuru wa FIFA, Umutaliyani ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi yageze mu Rwanda, igihugu cya gatatu cya Afurika asuye kuva yatorerwa kuyobora FIFA  muri Gashyantare 2016.

Uyu mugabo w’imyaka 46 yahise ajya kuri stade Amahoro kureba igice cya mbere cy’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ Police FC yanganyije na Rayon sports 2-2.

Nyuma y’igice cya mbere cy’uyu mukino yahise ajya ku ntego yamuzanye mu Rwanda yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Hotel y’inyenyeri enye FERWAFA izubaka ku bufatanye bwa FIFA na Leta y’u Rwanda.

Muri uyu muhango byamejwe ko iyi Hotel ya izubakwa mu mezi 18 ikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyari eshatu na miliyoni 850 FRW.

Uyu muyobozi yamurikiwe igishushanyo mbonera na sosiyete y’Abashinwa CCECC Rwanda Ltd izubaka izubaka iyi hotel ifite ibyumba 44.

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule yavuze ko ari umushinga wakozwe mu rwego rwo kwigira no kwishakira amafaranga yajya mu bikorwa by’iterambere by’ishyirahamwe ayobora. Niyuzura niho ikipe y’igihugu Amavubi azajya akorera umwiherero.

Gianni Infantino yashimangiye ko uyu mushinga washyigikiwe kuko yifuza iterambere ry’umupira w’amaguru mu mugabane wa Afurika. Yagize ati:

“Ni kenshi twumva abayobozi bavuga ngo ahazaza ha Afurika hari gutegurwa kandi ni heza. Njye sinifuza gukomeza kumva ayo magambo mu mupira w’amaguru. Kuki buri gihe tuvuga ahazaza? Nifuza ko biva mu mvugo bikajya mu ngiro iterambere rya Afurika rikagaragarira bose.

Iki ni kimwe muri byinshi twashyizemo imbaraga ngo tuzamuri uyu mugabane. Kuba narahisemo umunyamabanga w’umunya-Afurika madame Fatma Samba Diouf Samoura wo muri Senegal bifite icyo bivuze. Ndamushimira kuko ari kumfasha mu mishinga nk’iyi y’iterambere.”

Umuyobozi w’umupira w’amaguru ku isi azava mu Rwanda kuri iki cyumweru saa 13h nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri ku Gisozi.

Gianni Infantino areba umukino Rayon sports yanganyijemo na Police FC 2-2
Gianni Infantino areba umukino Rayon sports yanganyijemo na Police FC 2-2
Itorero Inshongore niryo ryasusurukije ibi birori
Itorero Inshongore niryo ryasusurukije ibi birori
Ateze amatwi umukozi wa CCECC Rwanda Ltd asobanura igishushanyombonera cya Hotel
Ateze amatwi umukozi wa CCECC Rwanda Ltd asobanura igishushanyombonera cya Hotel
PS Lt. Col. Rugambwa Patrice wari uhagarariye MINISPOC yemeza ko uyu mushinga uzagirira akamaro abanyarwanda, kandi ngo Leta izawushyigikira 100%
PS Lt. Col. Rugambwa Patrice wari uhagarariye MINISPOC yemeza ko uyu mushinga uzagirira akamaro abanyarwanda, kandi ngo Leta izawushyigikira 100%
Nzamwita uyobora FERWAFA avuga ko uyu ari umushinga ugamije kwigira no kwishakira amafaranga yajya mu bikorwa by’iterambere bya FERWAFA
Nzamwita  avuga ko uyu ari umushinga ugamije kwigira no kwishakira amafaranga yajya mu bikorwa by’iterambere bya FERWAFA
Ngo Afurika ni umugabane yishimira kandi yifuza guteza imbere
Ngo Afurika ni umugabane yishimira kandi yifuza guteza imbere
Abayobozi bombi bagiye gushyiraho ibuye ry'ifatizo
Abayobozi bombi bagiye gushyiraho ibuye ry’ifatizo
Hotel izubakwa mu mezi 18
Hotel izubakwa mu mezi 18
Imirimo yafunguwe ku mugaragaro
Imirimo yafunguwe ku mugaragaro

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Degaule yavugagnaga na INFANTINO I LINGALA SE YEMWE BAHU AHAHAH

  • luke,ni nde wakubwiye ko De Gaule nta gifaransa azi????

Comments are closed.

en_USEnglish