Digiqole ad

Rubavu: Inzira yo kwiyubaka iracyari ndende ku barokotse Jenoside

 Rubavu: Inzira yo kwiyubaka iracyari ndende ku barokotse Jenoside

Nyuma y’imyaka 23, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu baracyavuga ko kwiyubaka bikigora benshi muri bo, gusa bagashima Leta ibyo imaze kubagezaho. Ibi ngo binabangamira ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere.

Bilijya Aline Shaliffa warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Gisenyi.
Bilijya Aline Shaliffa warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Gisenyi.

Kuba Akarere ka Rubavu ari iwabo wa bamwe mu bantu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’ubwicanyi bwayibanjirije bwagiye bukorwa nk’igerageza rya Jenoside, ni kamwe mu Turere twabuze abantu benshi, ndetse dusigarana imfubyi n’abapfakazi benshi.

Abarokotse Jenoside bo muri aka Karere ka kabiri mu Rwanda gafite ingengabitekerezo nyinshi, nyuma y’imyaka 23 barashima ko hari ibyo Leta yabafashije, ariko nanone ngo intambwe iracyari ndende. Bakagaragaza ibibazo by’amacumbi, ibibazo by’imibereho ya buri munsi no kwivuza.

Bilijya Aline Shalif, Umubyeyi warokokeye mu mujyi wa Gisenyi yabwiye Umuseke ko ibibazo by’imibereho no kudatera imbere biri mu bituma n’ubumwe n’ubwiyunge budatera imbere.

Yagize ati “Turashimira Leta yashyizeho ikigega FARG, kiragerageza pe. Ariko ubuzima bw’abacitse ku icumu n’ubundi bukomeza buri hasi,… na bwa bukene buracyahari, butuma abantu badashobora no kwiyunga…iyo ugize ikibazo utekereza nabi, utekereza ko wawundi wawe wagiye yakagombye kuba afite ikintu akumariye.”

Bilijya akavuga ko abarokotse Jenoside usanga bahora ari babandi badatera imbere, kuko nta mishinga ibateza imbere ihari, uzamuka ngo ni uwirwariza ku giti cye akagira uko yifasha.

Ati “Abacitse ku icumu ahangaha nta mishinga bafite, nta mashyirahamwe bafite, sindabona ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu ahangaha bafashijwe nibura ngo baterwe inkunga bagire ikintu bakora kibazamura kibateza imbere, usanga rero kwitaza imbere (kubarokotse) hano ntabyo, ntabihari. Abacitse ku icumu ba Rubavu baracyafite ibibazo”

Gusa, agashimira Leta kuko yarihiye abana bakiga, abarwayi bakaba bavuzwa n’ubwo ngo mu Karere ka Rubavu banafite ikibazo cyo kutavuzwa neza, n’abavuwe ntibahabwe imiti.

Mugenzi we witwa Ingabire Marie Claire, we avuga ko nubwo amahirwe yo kwiteza imbere aba ari macyeya kubarokotse, asanga hari intambwe ishimishije yatewe.

Yagize ati “Abarokotse hari aho bageze biyubaka cyane, nk’ikintu kijyanye n’ihungabana rigenda rigabanuka ntabwo bikimeze nka mbere, no mu bukungu rwose bamaze gutera imbere cyane kuko mu ngeri zose usanga barimo, bamaze kugera ku ntera ishimishije.”

Ubuyobozi bwa Ibuka nabwo burahamya ko ibibazo bigihari mubarokotse

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu Innocent Kabanda yabwiye Umuseke ko kwiyubaka kw’abarokotse ubundi kwakagombye gushingira ku bushobozi ubwabo nabo bifitemo, by’umwihariko ubushobozi bushingiye ku bumenyi (intellectual capacity), ariko ngo haracyari ikibazo cy’abana basoza amashuri bakabura imirimo.

Innocent Kabanda uyobora Ibuka mu Karere ka Rubavu.
Innocent Kabanda uyobora Ibuka mu Karere ka Rubavu.

Avuga ko usinga hari abarokotse bize neza batsinda ariko wajya kureba ugasanga mu mirimo itandukanye ntabarimo.

Ati “Niba ari ugitsindwa ibizami simbizi, usanga muri Serivise zitandukanye batagaragaramo, ariko natwe turimo kubikoraho ubushakashatsi ngo tumenye impamvu batabona imirimo.

Usanga bigana n’abandi rimwe na rimwe banabarusha, mu bizamini by’akazi batsindwa bate? Ugasanga umuntu akoze ikizami rimwe kabiri,3,4,5, ibyo nabyo haba harimo n’akandi kantu umuntu wenda ashobora kwibaza, hakenewe ko abantu bacukumbura bakamenya impamvu abarokotse badatera imbere.”

bikaba byashingira ku mishinga itandukanye nk’uko babivuze, abacitse ku icumu bashobora kwihuriza hamwe bagakora Koperative.

Gusa, Kabanda ntiyemeranya n’ibivugwa n’abarokotse ko nta nkung bahawe, kuko ngo bagiye basabwa kwishyira hamwe muri za Koperative bagahabwa amafaranga ariko bakayakoresha nabi.

Ati “Hari gahunda zakozwe z’amakoperative, hari amatsinda n’amakoperative yagiye akorwa batanga miliyoni ebyiri kuri buri Murenge kugira ngo biteze imbere, ariko ahenshi ntabwo zageze ku ntego abantu bari bazitezeho, kuko hari abagiye bakoresha amafaranga bahawe ku buryo butari bwiza, bakayapfusha ubusa, bigakoma mu nkokora abaterankunga.”

Akavuga ko muri rusange nta terambere rihamye kandi rihambaye cyane abarokotse bafite riruta iry’abandi, gusa, ngo nabo bari kumwe n’abandi mu rugamba rwo kwiteza imbere no kubaka igihugu.

Akarere kabashinzwe kabikoraho iki?

Janvier Murenzi, Vice-Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu avuga ko muri rusange abarokotse hari intambwe bamaze gutera nubwo hakiri ibibazo hirya no hino bijyanye n’ubushobozi.

Janvier Murenzi, Vice-Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu.
Janvier Murenzi, Vice-Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu.

Avuga ko bakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye ‘FARG’ n’abandi, mu gufasha abarokotse bakibayeho nabi.

Ati “Kuri iyi ngengo y’imari hari miliyoni zisaga hafi 200 zirimo zikoreshwa mu kubakira inzu abacitse ku icumu mu Murenge wa Rugerero, Busasamana na Mudende, no gusana izitameze neza.”

Akizeza ko bazakomeza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushakira umuti ibibazo by’abarokotse kuko nabo bibaraje ishinga nk’ubuyobozi kandi bifuza gufasha abacitse ku icumu bagashobora kubaho mu buzima bwiza.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aline shalifa yafungishije abantu kumaherere ashaka imitungonyabo none ngo iterambera kandi arumuvumo.yikururiya yaradushutse ngo dushinje abantu ibinyoma none arigaramiye ingaruka zituriho kandi abo twabeshyeye nibo baduhaga utwo kurya none ngo iterambere inzu se ntigiye kugwa kuri mama sha

Comments are closed.

en_USEnglish