Digiqole ad

Ruhango: Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire batanze mutuelle za miliyoni 2.5 Frw

 Ruhango: Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire batanze mutuelle za miliyoni 2.5 Frw

Kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire bashyikireje abaturage 825 bo mu tugari tubiri two mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango ububwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de santé bufite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Babanzaga gufata umwanya bagashimira bagenzi babo baba mu mahanga bakibazirikana

Ni muri gahunda yatangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko gufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza.

Bimwe mu bikorwa aba banyarwanda bakora mu rwego rwo kuzamura imiberero y’abavandimwe babo baba mu gihugu imbere, birimo kubagabira muri gahunda ya Girinka Munyarwanda n’ibi byo gutanga ubwisungane mu kwivuza bakose uyu munsi.

Aba bafite ibikorwa byabo muri Côte d’Ivoire bavuga ko bishyize hamwe bagakusanyije amafaranga kugira ngo bafashe Abanyarwanda batabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Bavuga ko mu bikorwa byo gukusanya aya mafaranga babonye 2 500 000 Frw, bagahita bumva ko azafasha aba banyarwanda bashobora kurembera mu ngo kubera kubura umusanzu wa mutuelle de santé.

Uhagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, Jacques Tutuba avuga ko gufasha abaturage bo mu karere ka Ruhango kuko kagiye kaza mu myanya y’inyuma mu bwitabire bwo gutanga uyu musanzu.

Jacques yabwiye aba baturage bagobotswe na bagenzi babo baba mu mahanga ko ubuzima butagira icyo buguranwa bityo ko baba bakwiye kububungabunga kugira ngo barusheho kwiteza imbere no guteza mbere igihugu cyababyaye. Ati « ikintu cya mbere ni ukubaho, iyo ufite ubuzima ushobora gukora byinshi .»

Abaturage bahawe ubu bwisungane mu kwivuza barimo 450 bo mu kagari ka Buhoro na 375 bo mu kagari ka Bunyogombe twombi two mu murenge wa Ruhango.

Bamwe mu bahawe ubu bwisungane bashimira bagenzi babo baba mu mahanga babatekerejeho, bakavuga ko ntawe uzongera kurembera mu rugo.

Mukandori Peresi w’imyaka 62 atuye mu kagari ka Buhoro, avuga ko yashyizwe mu kiciro cya gatatu ariko ko yari yarabuze amafaranga yo kwiyishyurira ubu bwisungane.

Uyu mubyeyi uvuga ko ageze mu za bukuru avuga ko mu mwaka ushize yarwaye akarembera mu rugo ku bw’amahirwe indwara ikaza kwikiza.

Ati “Najyaga ndwara nkarembera mu nzu kuko ntabaga mfite mutuel ariko ubu uko nzajya mfatwa nzajya mpita nihutira kujya kwivuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Nahayo Jean Mari Vianney avugako abatuye utu tugari twatoranyijwe bahuye n’ibiza by’imvura bikangiza imyaka y’abaturage n’amazu. Avuga ko inkunga yose ibonetse mu karere aba yumva yagezwa kuri aba baturage kubera ibi bibazo banyuzemo batewe n’ibiza.

Ni abaturage 825 batishoboye bo mu tugari tubiri bahahwe ubu bwisungane
Ni abaturage 825 batishoboye bo mu tugari tubiri bahahwe ubu bwisungane
Jacques Tutuba avuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagomba kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Jacques Tutuba avuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
Bafashe umwanya bacinya akadiho bishimira iki gikorwa cy'urukundo bakorewe
Bafashe umwanya bacinya akadiho bishimira iki gikorwa cy’urukundo bakorewe
Jacques Tutuba uyobora ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga yashyikirije aba banyarwanda ubu bwisungane
Jacques Tutuba uyobora ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga yashyikirije aba banyarwanda ubu bwisungane

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ahooo! Uru ni urugero rwiza rwerekana ukuntu abayobozi b’inzego z’ibanze batekinika, bakabeshya ko nta bakene n’abatishoboye bafite. Bahindura ibyiciro by’ubudehe!Peresi washyizwe mu cyiciro cya 3 akarembera mu rugo abashyize ku ka rubanda! Abo bavandimwe bo muri Cote d’Ivoire imana ibakubire 7 aho bakuye.

  • Eeh, Utugari tubiri twonyine se tubasha kubona abantu bangana kuriya batari bafite Mutuel? Ntibyumvikana.

  • Niba abanyarwanda baba hanze bafite urugare mu guterinkunga u Rwanda, btaba byiza nabo babonye urubuga rutari ziriya diaspora zikora byose cyane cyane gukoma amashyi utayakoma ukabumwanzi, Igipinga, ikigarasha,Interahamwe nayandi mazina mabi.

Comments are closed.

en_USEnglish