Digiqole ad

Perezida Kagame yakoreye Umuganda mu kagari katagiraga n’ishuri ribanza

 Perezida Kagame yakoreye Umuganda mu kagari katagiraga n’ishuri ribanza

Iburasirazuba – Perezida Kagame n’abayobozi b’igihugu berekeje mu ‘Umwiherero’ i Gabiro mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatanu, uyu munsi w’Umuganda bawukoreye mu murenge wa Kabarore, by’umwihariko bubaka ishuri mu kagari ka Simbwa katagiraga n’ishuri ribanza.

Perezida Kagame mu muganda wo kubaka ishuri mu kagari ka Simbwa
Perezida Kagame mu muganda wo kubaka ishuri mu kagari ka Simbwa

Uyu muganda wakorewe mu mudugudu wa Simbwa mu kagari ka Simbwa Umurenge wa Kabarore.

Richard Gasana, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabwiye Perezida n’abayobozi bari hano ko muri rusange aka karere gafite amashuri abanza 94, ayisumbuye 64 n’ay’imyuga 11.

Aka kagari niko katagiraga ishuri na rimwe, hari abana bo mu midugudu imwe n’imwe y’aka kagari bakora 6Km bajya ku ishuri ku mashuri ya Kabarore, Kibondo na Ruhuha

Aka ni akagari kadafite ibikorwa remezo bihagije, abaturage bavuga ko nta muriro w’amashanyarazi bagira aha iwabo kandi bakora 5Km bagiye kuvoma.

Richard Gasana yavuze ko mu mirenge ine iri muri Gatsibo idafite umurongo w’itumanaho (network) rya telephone. Nyamara ngo abatuye aka gace 62,5% batunze telephone.

Perezida Kagame yijeje abaturage muri uyu muganda ko iri shuri ribanza batangiye kubaka rigomba kuzura vuba kandi ryakuzura rikajyamo ibikorwa remezo nka ‘smart-class’ na mudasobwa.

Yasabye abaturage kuzafataneza iri shuri riryuzura kuko rizaba ingirakamaro ku bana benshi ba hano.

Perezida Kagame yasabye abaturage kugira isuku ku mubiri n’aho batuye, abasaba ndetse gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo u Rwanda ruce burundu impfu z’abana n’abagore babyara.

Yavuze ko ikibazo cy’umurongo w’itumanaho (network) cyo ngo gikwiye kurangira mu buryo bwihuse hakoreshejwe iminara.

Ati “dukomeze umuco wacu w’ikinyarwanda wo kwikorera no kunoza ibyo dukora. Mukomeze umuco w’umuganda mukorere hamwe kandi neza

Perezida Kagame wongeye kwibutsa abayobozi akamaro k’umwiherero ubaye ku nshuro ya 14, yabasabye ko bagomba kumenya icyo bakuramo mu biganiro bihatangirwa kuko umaze igihe witabirwa mu myaka itandukanye.

Yavuze ko intambwe yagezweho abayobozi babigizemo uruhare bakwiye gushimwa ariko n’abaturage babafashishijemo bakazirikanwa kandi bagakomeza gushyirwa imbere mu bibakorerwa byose.

Yagarutse ku mateka mabi u Rwanda n’Abanyarwanda banyuzemo, avuga ko aya mateka ari umwihariko ku Rwanda bityo n’ibyo abayobozi b’u Rwanda bakwiye gukora bikwiye kuba umwihariko. Ati “ Amateka y’aho twavuye arimo byinshi by’umwihariko bidusaba gukora no kumva by’umwihariko.”

Akavuga ko aya mateka akwiye guhumura buri wese agahira yibaza icyatumye aya mateka aba agaharanira ko atazasubira ndetse agaharanira ko u Rwanda rukomeza gutera imbere.

Ati “Kuki twagize amateka ya 1994 n’ayabaye ya mbere, kuki twagize amateka ya Jenoside, jenoside n’ibyatumye ibaho ntaho tuzabihungira abantu bagomba kwibaza ngo kuki byabaye.”

Perezida Kagame wabwiraga aba bayobozi na we yishyiramo ko ibyo ababwira na we bimureba, yavuze ko inshingano abayobozi bafite buri wese aba akwite kuzigiramo imyumvire mizima.

Yanenze cyane abayobozi badashyira imbaraga mu gucunga ibya Leta, agaruka ku masezerano Leta igenda igirana n’abikorera ariko ba rwiyemezamirimo akaba ari bo baba bafitemo inyungu Leta igahomba.

Avuga ko ikibazo ari abayobozi bamwe na bamwe bagira uruhare mu guhombya Leta kuko hari abumvikana n’aba bashoramari kugira ngo banyereze ibya Leta biba bigenewe kuzamura imibereho y’abaturage, avuga ko ibi bitazakomeza kwihanganirwa.

Abayobozi bakoze umuganda basa nk'abafatanye urunana
Abayobozi bakoze umuganda basa nk’abafatanye urunana

 

Higiro Nathan umuhinzi mworozi muri aka kace, ashima ko kuba bagiye kubona ishuri ari iby’agaciro kuko mu kagari kabo ntaryo bagiraga.

Higiro ati “abana bigaga bakoze ingendo ndende kuba baduhaye ishuri biradufashije, abiga bazaba benshi n’abana bafite ubwenge baboneke.”

Dieudonne Mutangana umwalimu ku ishuri rya Kabarore yavuze ko abana bajyaga kwiga bamennye ijoro bazindutse saa kumi z’igicuku abandi benshi bagakerererwa, umwanya munini bakawumara badatekereza amasomo ahubwo ku rugendo, bityo iri shuri ngo rikazahindura byinshi.

Umuganda wakozwe mu matsinda abiri; itsinda ryari kumwe na Minisitiri w’Intebe  n’abandi bayobozi naryo ryakoreye mu kindi gice cy’Umurenge wa Kabarore n’iryari ririmo Perezida na Perezida w’Inteko ishinga amategeko n’uwa Sena n’abandi ba Minisitiri.

Aba bayobozi bakaba bahita basubira mu kigo cya gisirikare i Gabiro gutangira umwiherero w’abayobozi bakuru uba buri ntangiriro z’umwaka.

Perezida Kagame akigera ahagiye gukorerwa umuganda yaramukije abayobozi
Perezida Kagame akigera ahagiye gukorerwa umuganda yaramukije abayobozi
Yramukije abaturage bari baje kumwakira
Yaramukije abaturage bari baje kumwakira
Yafatanyije n'abayobozi n'abaturage kubaka umusingi
Yafatanyije n’abayobozi n’abaturage kubaka umusingi
Ku itafari rya mbere Perezida kagame yatanze umusanzu
Ku itafari rya mbere Perezida kagame yatanze umusanzu
Na Madamu Jeannette Kagame
Na Madamu Jeannette Kagame
Abayobozi barimo Venantie, Danatille na John Gara mu gikorwa cy'umuganda
Abayobozi barimo Venantie, Danatille na John Gara mu gikorwa cy’umuganda
Bubatse umusingi w'ahuzubakwa ishuri
Bubatse umusingi w’ahuzubakwa ishuri
Ni ahazubakwa ishuri
Ni ahazubakwa ishuri
Andrew Mwenda aganiriza Perezida baseka n'abandi bari mu muganda baraseka
Andrew Mwenda aganiriza Perezida baseka n’abandi bari mu muganda baraseka
Nathan (iburyo) wishimiye kuba bagiye kubona ishuri
Nathan (iburyo) wishimiye kuba bagiye kubona ishuri
Nyuma y'umukanda bakiriye Perezida baranaganira
Nyuma y’umukanda bakiriye Perezida baranaganira
Umukecuru waje kureba Perezida Kagame yumvaga inama atanga
Umukecuru waje kureba Perezida Kagame yumvaga inama atanga
Muri Rwanda itajengwa na sisi wenyewe bacinye akadiho
Muri Rwanda itajengwa na sisi wenyewe

Photo © A. E. Hatangimana/Umuseke

Ange ERIC HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imana yo mu ijuru ijye ibahoro iruhande ikomeze ibabere Maso kandi ikomeze ibahe imigisha yose itagabanyije Nyakubahwa Prezida wacu na Madame. Turabakunda Turabakunda pe!

Comments are closed.

en_USEnglish