Mu gitaramo cy’ubuvanganzo cyaraye kibereye mu nzu rusange y’ibitabo ku Kacyiru umuhanzi Gael Faye yamuritse igitabo cye ‘Petit Pays’ kivuga ku mateka ye akanyuzamo akanaririmba. Ni umugoroba wanyuze cyane abawitabiriye bagera nko kuri 300 barimo na Mme Jeannette Kagame na Minisitiri Julienne Uwacu. Ni igitaramo cyatangiye mu masaha ya saa moya cyarimo abantu benshi bakunda […]Irambuye
*Ngo umukozi we wari ufite ubwandu bwa SIDA yajyaga yonsa umwana we, *Iyo avuga ubu buhamya ugira ngo araca umugani. Ati “ Ni impamo byambayeho.” *Ngo nta kiruta ubuzima bw’umwana. Ati “Umwana ntaho bamurangura, ni impano. » Assia Mukina wakoreshaga abakozi bo mu rugo akaza guca ukubiri na byo nyuma y’aho umukozi we wabanaga n’ubwandu bwa […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Perezida wa Republika Paul Kagame yambitse amapeti abasirikare 478 barangije imyitozo ibagira aba-Ofisiye bashya mu ngabo z’u Rwanda, Abasaba by’umwihariko kuzarinda Abanyarwanda n’ubusugire bw’igihugu. Aba basirikare barangije imyitozo ibagira aba-Ofisiye, barambikwa ipeti rya ‘Second Lieutenant’ baragera kuri 478, barimo 68 b’igitsina gore. Nyuma yo guhabwa ipeti, aba ba-Ofisiye bashya barahiriye kutazahemukira […]Irambuye
Mu bitaro bya Bushenge byo Mu karere ka Nyamasheke haratutumba umwuka mubi nyuma y’aho ubuyobozi bw’ibi bitaro bukuriyeho agahimbazamusyi kahabwaga abakozi ndetse hakabaho n’impinduka mu guhembwa kuko bari guhabwa 1/2 cy’umushahara andi ngo bakazaba bayahabwa. Uyu mwuka mubi watumye abakozi umunani barimo abaganga batandatu n’ababyaza babiri basezera ku kazi. Abazi umuzi w’iki kibazo bavuga ko […]Irambuye
* Ababigura babaye benshi kuko bijya mu turere byegeranye * Ngo aho bihingwa hasigaye ari hato. * Ubu hari umushinga uha abaturage imbuto ngo bakomeze kubihinga Ikijumba ubusanzwe ni ifunguro rya benshi mu baturage b’Akarere ka Nyaruguru, nubwo bitakiri mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa muri aka karere ntibibuza abaturage baho kweza byinshi. Kubera isoko ry’ibijumba ryabaye […]Irambuye
Imibare itangwa n’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu buzima (Health Development Inititative/HDI) yerekana ko abagabo bagera kuri 17% gusa aribo bamaze kwisiramuza mu Ntara y’Amajyepfo. Umujyi wa Kigali niwo uza ku isonga kuko ufite abagera 50% basiramuye. Mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi batandukanye bafite ubuzima mu nshingano zabo, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, n’abakozi b’ikigo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize hanze raporo ikubiyemo ibipimo by’ibihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2016, bigaragaza ko umwaka wa 2016 utabaye umwaka mwiza ku bukungu n’urwego rw’imari by’u Rwanda ugereranyije na 2015, gusa ngo hari ikizere muri uyu wa 2017, ko ubukungu buzarushaho kuzamuka. BNR yagaragaje ko muri rusange, mu […]Irambuye
Perezida Kagame muri iki gitondo amaze gutangiza inama ya kabiri yitwa “Aviation Africa 2017 Conference” i Kigali. Mu ijambo rye yabwiye abayitabiriye bagera kuri 550 bo mu bihugu 58 n’ibigo by’indege 120 ko uko ibihugu bya Africa biri gufungura imipaka yabyo ku butaka ngo bihahirane ari nako bikwiye gufungura iy’ikirere ku bwikorezi bw’indege. Perezida Kagame yatangaje […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza baravuga ko ikorwa ry’ikiraro cya Rwabusoro gihuza Intara y’Amajyepfo n’Intara y’iburasirazuba kigiye kongera ubuhahirane hagati yabo n’abo hakurya mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera. Uturere twombi kandi ngo tukongera guhahirana muri rusange. Ikiraro cya Rwabusoro cyari cyaracitse tariki ya 15 Ukwakira 2014 nyuma […]Irambuye
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umugore n’umuryango kuri uyu wa kabiri bahuriye mu nama yo gutegura umunsi mpuzamahanga w’umugore n’ukwezi kwa gatatu kwhariwe by’umwihariko ibikorwa bireba iterambere rye. Umugore witwa Nyinawumuntu ufite umushinga w’ubujyanama yavuze ku bikorwa bye mu kubaka umuryango nyarwanda ushingiye cyane cyane kuri ‘Mutima w’urugo’. Jackline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore avuga ko […]Irambuye