Digiqole ad

Update/Kigali: Umuhungu basanze yapfuye, umukobwa bari kumwe nawe yapfuye

 Update/Kigali: Umuhungu basanze yapfuye, umukobwa bari kumwe nawe yapfuye

Mu murenge wa Rwezamenyo hafi y’ikiraro cy’ahitwa kwa Mutwe hafi y’ibiro by’akagari ka Gacyamo, mu ijoro rishyira ku cyumweru umuhungu bamusanze yapfuye, umukobwa bari baraye mu nzu imwe nawe ajyanwa kwa muganga ameze nabi, ku mugoroba na we yashizemo umwuka.

Iyi nkuru yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ubwo umwe mu bahungu bakoranaga n’aba bana yajyaga kubareba kuko ngo icyo gihe babaga babyutse, arebye mu idirishya asanze umuhungu aryamye mu muryango yapfuye.

Umuhungu basanze yapfuye hamenyekanye izina rimwe rya Emmanuel ariko bakundaga kumwita Kadogo, inkomoko ye nayo ntizwi neza, abatabaye bavugaga ko akomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu gace k’Amayaga.

Umukobwa we yitwa Chantal, ngo akomoka i Rwamagana, bamusanze amerewe nabi cyane, ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK, Umuseke wamenye amakuru ko nawe ku mugoroba w’iki cyumweru yaje gushiramo umwuka.

Aba bana bacururizaga umuntu ibishyimbo bitetse, capati, imyumbati n’ibijumba birakekwa ko ibyago bagize bifitanye isano n’imbabura bari batetseho baraje mu nzu aho bararaga bakaba ari naho bacururizaga.

Imyaka yabo ntizwi, ariko biravugwa ko umuhungu yari atarageza imyaka yo gufata indangamuntu.

Uwabacumbikiraga yavuze ko ubusanzwe batarazaga imbabura mu nzu, ahubwo ngo bashobora kuba bayirajemo batinya imvura, bakaraza imbabura mu nzu bibwira ko bucya ibyo batetse byahiye.

Raporo ya muganga ntiragera kuri Police ariko benshi mu bazi ububi bwo kuraza imbabura mu nzu, bemeza ko ba nyakwigendera ari byo bazize.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru
Ngo barakeka ko ari imbabura baraje mu nzu irimo umuriro
Ngo barakeka ko ari imbabura baraje mu nzu irimo umuriro
Ni za mbabura bacomeka ku mashanyarazi
Ni za mbabura bacomeka ku mashanyarazi
Abaturanyi bari baje kureba ibyabaye
Abaturanyi bari baje kureba ibyabaye

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Imana ibakire mu bayo. Ariko se uwo mukoresha, usibye kuba yanakoreshaga imirimo ivunanye abana batujuje imyaka y’ubukure, ni gute afata umuhungu w’ingimbi n’umukobwa w’umwangavu badafitanye isano akabaraza mu cyumba kimwe? Mu mutwe we ibintu ni tayari?

    • Erega abakozi bakora imirimo yo guteka (mu ngo, restaurant, Hotel,…) bafatwa nabi ku buryo bukabije cyane
      (ni nka esclavage / slavery igezweho)

  • Uyu muntu wakoreshaga aba bana akwiye kubazwa urupfu rwabo kuko biboneka neza ko conditions bakoreragamo ari uburetwa. Ibaze nawe kurara utetse!

  • Sha uwo mukoresha nawe mubigaraga abifitemo uruhare bararaga hamwe bate,nigute atunga abantu atazi amazina yabo ndetse n’inkomoko ,abakoresha abakozi har’igihe muzajya mwikoraho.

  • Leta y’Urwanda ikwiye gushyiraho ingamba umuntu ukoresha umukozi wo mu rugo agomba kwuzuza. Uko yamufata ayo yamuhemba.n’imyaka agomba kuba yujuje

  • Police medico legal-Police kizimyamoto-CID,etc…..
    Mubihugu byinshi tuzi zino services ziratandukanye: police CID OK-Services medico legal ikorwa na abaganga akenshi bakorera kuli za hospital- Services za kizimyamoto zikorwa na organe itagize aho ihuliye na police. Kubona police ikora byose,bitanga ikizere gikeya muli za investigations. Ikindi kandi umuntu yakwibaza ni competences?

    • Ariko ibyanyu byose ni ukunenga?? ibyo se bihuriyehe n’abapfuye?

      • Suko se sha!! Nanjye nibaza umuntu mubihe nkibi byakababaro impamvu ahisemo kujora ibya police nkumva harimo gukabya rwose. Police ntiyagiraga ibitaro mbere se? Haribyo mugaya mugakabya rwose!!!

    • Ese kuba izi service zose ziri muri police byonyine byatuma bikora nabi? Ese muri ibyo bihugu uvuga bakora neza kurusha uko Police yacu ibikora? Ese hari uwakubwiye ko abapolisi b’u Rwanda bo badafite ubushobozi busabwa muri izo serivisi. Ese nta baganga cyangwa abandi bahanga babyigiye Police ifite? Niba udafite ibisubizo kuri ibi bibazo nta mpamvu yo kwandika comment inenga ibyo utazi.

    • Tubabajwe n urupfu n ubuzima bubi benewacu babayemo none urikuzana ibyo!uzajye kubituramo ibyobihugu

  • Iyi commentaires ya mahano ntaho ihuriye n’iyi nkuru y’akababaro,ahubwo hakwiye kuba ubukangurambaga ku bantu,kuko abenshi ntibazi ko kuraza imbabura yaka mu nzu ari bibi cyane.Iyo Inzu ikinze nta mwuka winjira,itwika oxygène yose,mu nzu hagasigaramo indi gaz(carbonique niba ntibeshye,abize iby’ubutabire banyibutse),iyi gaz ni uburozi bubi,iyo uyihumetse ntumara umwanya.Bavuga ko no gutaaka indabyo(izi duhinga) mu cyumba kirarwamo n’abatu nabyo ntaho bitaniye no kurazamo imbabura yaka.Ababizi kundusha bazagerageze kubisobanurira abantu,gusa nge nasomye ko ari bibi cyane.Nihanganishije ababuze ababo.

  • NABA NAWE RATA.

Comments are closed.

en_USEnglish