Digiqole ad

MissRwanda 2017: Ikamba ryambitswe Iradukunda Elsa!!!!

 MissRwanda 2017: Ikamba ryambitswe Iradukunda Elsa!!!!

Elsa ni we wambitswe ikamba

Urugendo rwatangiye ari abakobwa 25 baturutse mu ntara enye n’umujyi wa Kigali nyuma baza gutoranywamo 15 bajyanwa mu mwiherero mu karere ka Bugesera, bari babizi neza ko uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 ari umwe. Iradukunda Elsa ni we ugize aya mahirwe yo kuzatwara urumuri rw’Abanyarwandakazi mu mwaka wa 2017.

Elsa ni we wambitswe ikamba
Elsa ni we wambitswe ikamba

Abakobwa 15 babanje kwigaragaza no kubazwa ibibazo birebana n’imihigo bazahigurira Abanyarwanda igihe baba bagize amahirwe yo kwegukana ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu bumenyi, mu mico no myifatire.

Aba banyarwandakazi banabajijwe ibibazo bifitanye isano n’umwihariko w’u Rwanda n’Abanyarwanda baje gutoranywamo bane binjira mu kiciro cya nyuma kiza kuvamo umukobwa wagaragaje ko yuzuje ibi bikenewe akambikwa ikamba ryari risanzwe rifitwe na Umutesi Jolly waryegukanye muri 2016.

Iradukunda Elsa, Shimwa Guelda, Kalimpinya Queen, Isimbi Fanique batoranyijwe n’abakemurampaka na Umutonziwase Linda watowe n’abantu benshi ni bo bari binjiye mu kiciro cya nyuma baza no kongera kunyura imbere y’abakemurampaka babaza ibindi bibazo.

Aba bakobwa bongeye kugarurwa imbere y’akanama nkemurampaka, mu mazina yasomanywe icyubahiro n’abakemurampaka ni Iradukunda Elsa wari uhagarariye intara y’Uburengerazuba ko ari we wewegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda wa 2017.

Iradukunda Elsa yahembwe imodoka, no kujya ahembwa ibihumbi 800 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Abakobwa baje bakurikira Nyampinga w’u Rwanda ni Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere, Linda Umutoniwase Linda aba igisonga cya kabiri.

Umuhoza Isimbi Fanique yabaye Igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, naho Kalimpinya Queen wari uhagarariye Amajyepfo aba igisonga cya Gatatu.

Nyuma yo kubaza aba bakobwa, hakurikiyeho gutoranya abakobwa bagiye bigaragaza neza mu bindi byiciro barimo Hirwa Honorine alias Gisabo wabaye Miss Popularity wakunzwe kurusha abandi.

Barimo kandi Nadia Umutesi wagaragaje ubuhanga mu kwifotoza (Miss Photogenic), Shimwa Guelda wabaye Miss Heritage na Iradukunda Elsa wabaye Miss Congeniality wabanye neza na bagenzi be.

Mu mateka y’amarushanwa ya Nyampinga, abakobwa 15 bose bitabiriye iri rushanwa bemerewe kwiga muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi.

Mu cyiciro cyo kubazwa, byasaga nk’ibihinduye isura kuko uko bitwaraga ari byo byatangaga umurongo ko baza gutambuka mu byiciro byari bisigaye.

Ubwo aba bakobwa 15 bigaragazaga, abari bitabiriye iki gikorwa bagagazaga amarangamutima y’uwo bashyigikiye, bakamukurikiza impundu, amashyi n’urusaku bisa nk’ibigaragaza ko bamutegerejemo byinshi.

Byinshi mu bibazo bari kubazwa biganisha ku ndangagaciro, kirazira n’umuco bikwiye kuranga Abanyarwanda. Bagiye banabazwa icyo bumva bashyiramo imbaraga igihe baba bagize amahirwe yo kwegukana ikamba.

Mu cyumba mberabyombi cy’ahasanzwe habera inama zikomeye muri Kigali Exhibition and Conference Village abakunzi b’iri rushanwa bari bitabiriye ari benshi.

Aba bakunzi b’iri rushanwa biganjemo urubyiruko, baje bafite ibyapa n’amafoto y’abo bashyigikiye, bakanyuzamo bakazamura amajwi yumvikanagamo amazina y’abo bari inyuma.

Yari yanabaye Miss congeniality biramurenga akimara gusomwa ko abaye nyampinga
Yari yanabaye Miss congeniality biramurenga akimara gusomwa ko abaye nyampinga
Abakobwa batanu bagiye kuvamo Nyampinga n'ibisonga bahise bigira imbere
Abakobwa batanu bagiye kuvamo Nyampinga n’ibisonga bahise bigira imbere
Uwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2017 aramenyekana mu masaaha macye
Ibigenderwaho ni ubwiza, ubumenyi n’umuco
Aho abakobwa bari buze kunyura biyerekana hamaze gutegurwa
Aho abakobwa banyuze biyerekana habanje gutegurwa
Abaje kubashyigikira ntibigeze bicwa n'irungu mu gihe bari bategereje
Abaje kubashyigikira ntibigeze bicwa n’irungu mu gihe bari bategereje
Abiganjemo urubyiruko bafite amafoto n'ibyapa bigaragaza abo bashyigikiye
Abiganjemo urubyiruko bafite amafoto n’ibyapa bigaragaza abo bashyigikiye
Ngo bishimiye kuza gushyikira umuvandimwe
Ngo bishimiye kuza gushyikira umuvandimwe
N'ababyeyi baje gushyigikira abana babo
N’ababyeyi baje gushyigikira abana babo
Mu gihe bari bategereje ko ibirori bitangira babanje kwica akanyota
Mu gihe bari bategereje ko ibirori bitangira babanje kwica akanyota
Mu makanzu meza, babanje gutambuka imbere y'abaje kubashyigikira
Mu makanzu meza, babanje gutambuka imbere y’abaje kubashyigikira
Ni imyambaro yakorewe mu Rwanda
Ni imyambaro yakorewe mu Rwanda
Bigaragarije abaje kubashyigikira
Bigaragarije abaje kubashyigikira
Batambutse biyereka abaje kubashyigikira
Batambutse biyereka abaje kubashyigikira
Baratega amaboko nk'abakobwa bo hambere
Baratega amaboko nk’abakobwa bo hambere
Bamaze iminsi batozwa
Bamaze iminsi batozwa
Bafatanye urunana
Bafatanye urunana
Depite Hon Bamporiki Eduard yitabiriye ibi birori
Depite Hon Bamporiki Eduard yitabiriye ibi birori
Abagize akanama nkemurampaka bakurikiye uko abakobwa babiyereka
Abagize akanama nkemurampaka bakurikiye uko abakobwa babiyereka
Abitabiriye barakomeza kumenyesha abo basize mu rugo
Abitabiriye barakomeza kumenyesha abo basize mu rugo
Mbere yo kubazwa n'abakemurampaka abanje kubyina imbyino za kinyarwanda
Mbere yo kubazwa n’abakemurampaka abanje kubyina imbyino za kinyarwanda
Mu mikenyero ya kinyarwanda bamwe barabyina abandi bararirimba
Mu mikenyero ya kinyarwanda bamwe barabyina abandi bararirimba
Banyuzagamo bakagaragaza imihango yo hambere yarangaga ababyinnyi
Banyuzagamo bakagaragaza imihango yo hambere yarangaga ababyinnyi
Ni bimwe mu byo batojwe mu mwiherero
Ni bimwe mu byo batojwe mu mwiherero
Miss 2016 yiteguye gutanga ikamba
Miss 2016 yiteguye gutanga ikamba
Carine Mukabagabo yagarutse ku ndangagaciro nyarwanda
Carine Mukabagabo yagarutse ku ndangagaciro nyarwanda
Umutoni Pamela yagiye agaruka kuri bimwe yakora aramutse agize amahirwe yo gutsinda
Umutoni Pamela yagiye agaruka kuri bimwe yakora aramutse agize amahirwe yo gutsinda
Pamela asubiza ibibazo
Pamela asubiza ibibazo
Mutoniwase Linda agaragaza imigabo n'imigambi ye
Mutoniwase Linda agaragaza imigabo n’imigambi ye
Umutesi Nadia avuga ko atewe ishema no kuba Umunyarwandakazi
Umutesi Nadia avuga ko atewe ishema no kuba Umunyarwandakazi
Belinda uhagarariye Amajyepfo ngo afite byinshi azafasha Abanyarwanda
Belinda uhagarariye Amajyepfo ngo afite byinshi azafasha Abanyarwanda
Iradukunda Elsa na we yatambutse imbere y'abakemurampaka
Iradukunda Elsa na we yatambutse imbere y’abakemurampaka
Trace ngo yifuza kuzagira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Trace ngo yifuza kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu
Iribagiza Patience na we yagaragaje imishinga ye
Iribagiza Patience na we yagaragaje imishinga ye
Ngo arangije mu mategeko ariko afite byinshi yageza ku banyarwandakazi aramutse atowe
Ngo arangije mu mategeko ariko afite byinshi yageza ku banyarwandakazi aramutse atowe
Ngo we yatangiye ibikorwa byo gufasha abari kwiteza imbere
We yatangiye ibikorwa byo gufasha abari kwiteza imbere
Isimbi Fanique avuga ko Umunyarwandakazi ari urangwa n'indangagaciro nyarwanda
Isimbi Fanique avuga ko Umunyarwandakazi ari urangwa n’indangagaciro nyarwanda
Shimwa Guelda na we yasubije ibibazo by'abakemurampaka
Shimwa Guelda na we yasubije ibibazo by’abakemurampaka
Kalimpinya na we yatambutse arabazwa
Kalimpinya na we yatambutse arabazwa
Bose uko ari 15 babanje kugaruka kuri stage batoranywamo aba batanu
Bose uko ari 15 babanje kugaruka kuri stage batoranywamo aba batanu
Bamaze kwinjira mu kiciro cya nyuma bashimiye bagenzi babo bamaranye ibyumweru bibiri
Bamaze kwinjira mu kiciro cya nyuma bashimiye bagenzi babo bamaranye ibyumweru bibiri
Bongeye barabazwa
Bongeye barabazwa
Ababyeyi be bari baje kwifatanya na we
Ababyeyi be bari baje kwifatanya na we
Yeretswe imodoka yahembwe
Yeretswe imodoka yahembwe

Photo © E. Mugunga/Umuseke

UM– USEKE.RW

 

46 Comments

  • Uri bwambikwe ikamba ubu bavuye mu mwiherero azwi. Iby’iwacu i Rwanda bihoramo udushya tw’inshoberamahanga.

    • Hewe, nanjya nshyigikira ibi bintu ariko kuva ubu sinzongera kubyitaho. Birimo amanyanga menshi kandi vraiment ni isura mbi. Simpakana ko uwatowe atari mwiza, ni mwiza rwose kimwe n’abandi bose. Ariko ndebye ibigenderwaho, ari nabyo aba juges bavugako bagenderaho, sinumva kandi sinshobora kwemera ko uwatowe ariwe wari ukwiye gutorwa.

      Muri make ndabona batora ibindi tutazi. Byakozwe nabi cyane,kandi ndabona byarabaye akarima k’abo ba juges.

      Ntibyunvikana.

  • Iwacu Nzaramba iratwishe naho bano bibereye mu mirengwe. Rwanda we!

    • ibi bifite akamaro gakomeye, ni imwe muri technique z’imiyoborere:
      kuranagaza abantu, abantu biboneka ko aribo baciye akenge (abanyamujyi), maze bakibera mubirori, bakarara rwantambi, barindiye ninde uzaba miss rwanda, bityo ntibongere kwitekerezaho, ntibongere kwita kubibazo bikomeye bifite aho bihuriye nubuzima bwabo, ntibongere kwibuka kubaza ubuyobozi ibitagenda neza,bityo ubuyobozi,politique na systeme yayo bigakomeza, bigakomera umutware akaganza kungoma ntankomyi. (nguko uko abahanzi bakomeye baza, guhora tubwibwa amahera imodoka indege imyenda bya cr7 wa real madrid…….)

    • @Gahwa nshuti, nimwihangane urwanda si mwijuru ntanubwo ari muri paradizo.
      Urwanda ruri kwisi kandi kwisi babwe baba barira abandi baseka, bamwe bahaze abandi bashonje, babwe baryamye abandi barara amajoro babarinze, abandi bafite abazu meza abandi babundabunda. Yewe simurwanda gusa kuko nazaburayi naho birahaba ubworero komera wihangane ureke abaguweneza nako ab’Imana yashubije bishime, baririmbe a=naho wowe ukibabaye ndakugira inama yo gusenga.

  • Aka ka miss ni kabi we!!! Ubu bazakanyuza he?

    • Uzamugireyo wowe mwiza

  • Ariko se abantu mwabaye mute ?uno mwana wumukobwa nimubi he ?wifuzaga ko batora nde?uwo batora wese apfa kuba ari muri bariya 15,ese iyo ujyamo bakagutora!!

  • Oya nimubi rwose nagende

    • @Bebe n’ Utuntu n ‘utundi nandi mwese mwishyizemo Uyu mwari, Sinzi kumwita mubi aho mubuhera, sisnzi aho mugera musuzugura Miss Rwanda 2017. Uyu mukobwa yar’abikwiye pee.
      Numuhanga yasubizanyaga ubwenge n;ubwitonzi,
      Niwe watowe nabandi bakobwa bose bahatanaga muri Miss@R.
      Yavugaga adategwa mumagambo.
      Yavugaganeza indimizamahanga.
      Uyu mukobwa ntabikabyo byinshi yar’afite, yewe ntanabafana yari yitwaje nkabandi.
      Uyu mukobwa afite ababyeyi basanzwe batari ibikomerezwa.
      None ngo nimubi gutese??
      Ariko abanyarwanda tuzamenya ryari ko mumarushanwa hadatsinda uwo ushyigikiye??
      Tuzamenya ryariko namucyeba abyara umuhungu??
      Tuzamenya ryariko ntawe bitabera?
      Tuzamenya ryariko ba Esteri bagihari??
      Tuzamenya ryariko abahirwe n’ubuhanga bw’umuntu bwamugeza ahakomeye
      Mwirirwe

  • Pamela ni mwiza ! nunvaga ariwe uri butorwe!
    Gisabo nawe aruta uyu watowe kureee

    • ni mwiza rwose pamela wawe ark mu mutwe 0!m sorry to you @keza!congs to the new Miss Rwanda buriya niwe Imana yatunze inkoni uyu mwaka!abandi mwihangane mumureke yibereho.

  • nimwiza kuruta abo nabonye bose ….mwe muvuga ibindi muramahugwe

  • nyine ni miss wakanama nkemurampaka suwabanyarwanda suwurwanda,birazwi ubwiza bwabanyarwanda uyurwose ntiyaza nomubanyuma haramutse hatoranyijwe Nyampinga koko wurwanda utoranyijwe mumpinga zose bitari ugutoranywa nakokanama kishyiraho cg gashyirwaho nabishingiye iyo business nkabarwiyemezamirimo nkabandi bose bifitiye za company zibafitiye akamaro nimiryango yabo,ntampamvu rero yokubyitirira abanyarwanda kuko atari igikorwa cg gahunda ya leta kuko namategeko avuga ko kumyaka 18 umuntu aba atarakomera mumutwe kuburyo yayobora urugo nkanswe igihugu cyose,imyaka 21 niyo yemewe nitegeko bariya ba miss bakanama nkemurampaka ni inyigaguhuma bibera mugicumbi cyababyeyi babo baba bakiyoborwa bataramenya icyogukora bakiva munterena,mugusigasira umuco dukeneye gahunda ya leta isobanura nyampinga icyaricyo kuko ntampamvu yoguceceka,minispoc migeprofe mineduc na ralc nizigaragaze icyo zibivugaho

    • @Ivunimpuruza, Nshima Imana ko abanyarwanda bose badatekereza nkawe naho ubundi ntaho twaba tujya. Ubwenge bwawe bushobora kuba bwarahagarariye ku myaka 10. Urafunze mu mutwe bajye bakwihorera. Haha, uti umuntu ufite imyaka 18aba atarakomera! Nonese niba abashobora kubyara wibwirako atanarera? ubwo se ko uretse ubu abantu basigaye biga kaminuza mbere aba bafite 18ans sibwo babaga batangiye inshingano z’akazi? abarimu, abasirikare,…
      U Rwanda ruri free, wemerewe kwishyiriraho irushamwa ry’ubwiza maze witorere uwo munyarwandakazi wumva ubikwiye.(cyakora uzambwire ari bangahe bafite 1,70m na -60kg).
      Nagiringo nkwibutse ko ku isi yose ibikorwa byanyampinga nta leta ibigiramo uruhare. ni abaterankunga babishyigikira.
      Naragenze ndabona!! Cyakora amarushanwa ararangiye ,humeka kabisa urabikeneye.

    • To Ivunimpuruza, Nshima Imana ko abanyarwanda bose badatekereza nkawe naho ubundi ntaho twaba tujya. Ubwenge bwawe bushobora kuba bwarahagarariye ku myaka 10. Urafunze mu mutwe bajye bakwihorera. Haha, uti umuntu ufite imyaka 18 aba atarakomera, nonese umuntu uba yabyara wibwira ko atanarera? Amashuli ya kaminuza ataraza cg reforme ya Nsekalije wibwira ko abafite iyo myaka ataribo barimu , abasilikare, abaforomo twari dufite?
      U Rwanda ruri free, wemerewe kwishyiriraho irushamwa ry’ubwiza maze witorere uwo munyarwandakazi wumva ubikwiye.(cyakora uzambwire ari bangahe bafite 1,70m na -60kg). Nagiringo nkwibutse ko ku isi yose ibikorwa byanyampinga nta leta ibigiramo uruhare ni abaterankunga babishyigikira.
      Hagowe abantu mu bana!!

  • Miss Elsa yujuje ibisabwa aba miss ku rwego mpuzamahanga. Indeshyo, ingano, inseko …, byose arabifite. Ni miss rwose. Ikindi urabona ko ari umukobwa utishyira hejuru. Congratulations Miss Elsa !!

  • Ntagitangaje kata ntizabura!gisabo will stay our miss ibindi n ibyanyu/ayomanzwe maze murebe uko atazongera kuba mugihugu

  • Uyu mwana yari abikwiye kbsa

  • Kuba miss si amaso y’inyana n’amasoso n’amasunzu! Harimo byinshi: ubwenge, ubuhanga, intambuko,……
    Sinzi rero impamvu muvuga ngo ni mubi, kuko no ku isura ni mwiza pe!

  • Gutora miss rwanda nibyagacilo ; ariko njye sinemeranywa nakanama nkemura mpaka.hagomba kujyaho systeme yo gutanga amanota kuburyo buri wese witabiriye abibona.abahatanira miss nibo bonyine baba batagomba kubimenya.nahubundi hariya rwose harimo amanyanga.bajya mukanama Kiki?? Kandi batanze amanota.!! Ibi biragaragazako harimo cata nyinshi. Kuburyo utorwa amenywa mbere yuko igikorwa gitangira.mwisubireho.ubutaha ntibizakorwe gutyo

  • Inseko y’uriya mukobwa yambikwa ikamba biragara ko atari natural/naturel uyigereranyije n’iy’ibisonga bye. Agomba kuba yarangije guhura n’igikomere kitoroshye mu buzima. Nashikame rero arebe icyo kuba Miss bisaba. Nta by’isi by’ubusa. Uwo asimbuye yari asigaranye ibilo bibaze pe!

    • Ntabwo njya nishura comments. Uyu mwana ndamuzi kuva avuka. Aturuka mumuryango w’aba kristu kandi bifashe. Ntagikomere nakimwe yigeze ahura nacyo mu buzima. Ikamba ararikwiye pe. Wowe nawe uzajye mu marushanwa turebe umwanya uzagira. Nahamye ko waba uwanyuma

  • Le culte du paraitre au detriment du savoir!

  • Erega intara zose zisa naho zigomba gusimburanya kuli uliya mwanya nge niko nabibonye,,,

  • Mbega kuvugaaaaa…..Mushatse mwaceceka.kuko aho kuvuga nabi wafunga umunwa!!!!Kandi iyo utifuriza abandi ibyiza nawe ibyawe ntabyo ubona(mbese utifuriza abandi umugisha nawe ntawo Wabona ndakurayehiyeeeeeee

  • Njye nafanaga Karimpinya Queen!Nubwo atatowe sinavuga nabi.nta mpamvu.twige kureba ibyiza ibibi tubishyire mu ahajya umwanda.

  • Nanjye nuko, ni Karimpinya. Ariko nuwatowe ni umunyarwandakazi ubereye u Rwanda.

  • Kabisa najye nafanaga Kalimpinya ariko yabwiye wa musaza ngo iiiii mpita mbona ko atari butsinde.????????????????????

  • Nacyo ariko miss2017 nimwiza nawe. Ubona anafite maturity yo guhagararira uRwanda. Ntabwo azadusebya.????

  • Pu! Ubundi se mwagirango hatorwe nde ko aba bakobwa bose bari “uturyabarezi?” Umukobwa muzima mu bwiza ku mubiri no ku mutima wari urimo, yari IGISABO gusa! Abandi bose basigaye, byari ugusetsa imikara gusa! Nta Miss u Rwanda ruzongera kubona nka Aurore MUTESI wo muri 2012!!

  • Njye mbona u Rwanda rwacu rusigaye rupfusha amafaranga yarwo ubusa mu gutegura uyu muhango wo gutora Miss Rwanda utagira icyo uvuze. Ibyo kwigaana abazungu ntacyo bizatumarira peee!!!

    Mu gihe abanyarwanda bamwe bicwa n’inzara, abandi barimo kujugunya amafaranga mu bintu bidafite agaciro ku kiremwa muntu. Leta nihaguruke yite ku baturage bayo aho kwemera ko turangazwa n’ibitagira shinge na rugero. Ibyo bya Miss nta nubwo bihuje n’umuco nyarwanda.

  • nta miss mbonye aho pe ntasoni musuzugura abantu nkaho tutazi kureba

  • ABABA MU RWANDA MUNSOBANURIRE. Amakuru nvana mubaba mugihugu, anyerekako aba bakobwa baba Miss Rwanda bose baba bakomoka muri famille zikize cyangwa se bfitanye isano cyangwa ubucuti bwahaafi nabayobozi bakuru bigihugu nigisilikali. None nta mukobwa wumukene uba mwiza?

    • Jean, abantu turi ba ntamunoza kandi biragoye ko bose bakwishima mu marushanwa nkaya kuko buri wese aba yifuza gutsinda. Abavuga ko baturuka muri famille zikize gusa barabeshya, kandi ntawe njya mbona baheza mu gihe cy’amajonjora uwifitiye icyizere wese ubishaka araza akakirwa biba bikorwa bose babireba k’umugaragaro!ndahamya ko uwatohoza yasanga bariya bakobwa ari abo mu miryango itanakanganye mu mitungo rwose, cyakora wenda baba baragize amahirwe bakiga, bakajijuka,bagasesuka bikabaha amahirwe. Naho ubundi n’ibisanzwe ko bose batabyitabira kuko bigira critere ngenderwaho.

    • Icyo ni cyo twita “itiku”.

    • uratekereza ko wabona avantage nk’iyi yo kuba miss ntawe ukuri inyuma!?( imodoka nshya, 1000$ za buri kwezi, brousse,etc… ).Aha si buri wese uhahabwa ikaze!

  • Byagenze neza, n’uwatowe ntacyo namunenga.

  • jye uriye mukobwa mumunkize, ndaje muterete, niwe wizanye.

  • Defilé de mode… nkunda kureba ibi bintu nk’uko ndeba film, theâtre… aliko ibintu ntajya nshyigikira cg se ntakunda cyane, mwene muzehe n’ibi bilimo; ntumbaze impamvu.

  • Arikose miss wacu ko tumufite wakunzwe nabaturage andi magambo nayiki uyu nibashaka bazamuhe amasheki imodoka nibiki ariko ntiyaba miss wakunzwe narubanada ntaho yabikura byumvikaneneza ko miss wabaturage arahari abasigaye nabakanama nkemurampaka kandi ntitwari tukarimo nkarimo uwacu baramuduhaye yari UWASE Hirwa Honorine./

  • uyu mukobwa rwose ni mwiza afite amaso meza taille ni sawa aseka neza kandi no mu mutwe ni sawa courage ahubwo

  • Miss twaramubonye # gisabo# ibindi ntabyo tugishaka kumenya kata amanyanga.abashaka ukuri contact miss rusaro carine washwanye nabo barikumwe yanze amanyanga!ubundi se ziriyangirwa basore zijya mubya bakobwa beza gute ko ariho byapfiriye ! Imana idukize iyinzara ubundi ihe cash gisabo

  • Uyu Mwana ni mwiza kdi azi n’ubwenge mwagiraga ngo batore se Gisabo?

  • Ariko rero Honorine(Gisabo) nkugire inama. Iyi miss Rwanda n’ubwo utatowe bwose wayiririyemo Hit. Uzayibyaze umusaruro. Niba uzakora company yitwa Gisabo LTD zimbizi ariko izira wahawe ntirizagupfire ubusa pe. Uzi ubwenge bwinshi uwaguteze amatwi wese yarabyumvise. Courage

  • Hari ibyo ntajya numvikanaho n’abantu bamwe bagira amarangamutima. Buri mukino ugira amategeko awugenga bityo abawukina n’abawukurikira bagashobora gusobanukirwa. Ibya Miss Rwanda nabyo niko bimeze. Hari amategeko, hari amanota, hari abasifuzi, kuki tutakwemera ibivuye muri commission. Ngirango kuba Miss Rwanda si uburanga gusa bareba, ugomba no kuba hari icyo ufite mu mutwe, ari uburanga gusa nti byaba ngombwa kubanza kurushanywa mu ntara, kujya muri workshop n’ibindi. Abatemera Miss Rwanda w’ubu nibategereze umwaka utaha. Cyangwa se bahitemo kudakurikira irushanwa kuko ntibaba abafana ngo babe na arbitress.

Comments are closed.

en_USEnglish