Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu mijyi ifite abana b’inzererezi benshi, ariko bamwe muri bo bafite umwihariko wo gukunda ishuri kuko bafite intego mu buzima bwabo, bamwe bashaka kuzaba abayobozi…hari n’ushaka kuzaba Perezida wa Republika…. Umunyamakuru w’Umuseke yatembereye mu mujyi wa Gisenyi, maze akurikirana imibereho y’abana batanu (5) barara mu nzu […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu Parfait Busabizwa umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu mujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo guca akajagari mu myubakire ubuyobozi bw’Umujyi bwashyizeho igihembo cy’ibihumbi mirongo itanu ku muntu uzajya utanga amakuru ku bari kubaka mu kajagari, kandi ngo azajya agirirwa ibanga. Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu barenga miliyoni […]Irambuye
*Yatangiriye munsi y’igiti atoza gukina amakinamico, ubu bakorera ahantu hakwiriye *Ari mu batoranyije gukina muri film nka ‘Sometiimes in April’, ‘Shooting dogs’… *Imyumvire y’abantu ku ikinamico n’ubugeni ngo ikwiye guhinduka Ikinamico n’imbyino ni impano zitaraba umwuga kuri benshi mu Rwanda, ariko ni igice kibeshejeho abagikorana ubunyamwuga nka Hope Azeda watangiye itorero ‘Mashirika’ ryaje kuvama ‘Mashirika […]Irambuye
*Inanda (abahinzi bayita inandi) ngo ifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe, *Muri Burera nta bundi buryo bayirwanya uretse gushakisha mu butaka aho yariye ikirayi, *Barasaba ko imbuto yajya ibagereraho igihe kuko basigaye bahinga batanguranwa n’imvura. Imihindagurikire y’ikirere izana ibyayo, abatuye Burera bemeza ko mbere batajyaga bahura n’ikibazo mu buhinzi, haba ubushyuhe cyangwa izindi ndwara zifata ibihingwa, ubu […]Irambuye
IYI NI INYANDIKO UMWE MU BASOMA UM– USEKE YATWANDIKIYE Muraho, Ndumva bitari ngombwa ko nandika imyirondoro yanjye, ahubwo ndandika mvuga ikibazo cya benshi dutega imodoka rusange i Kigali. Birahagije. Ubundi nkorera mu mujyi rwagati i Kigali ariko ntaha Kabeza. Kimwe n’abandi benshi bataha mu bice by’iburasirazuba bwa Kigali turacyafite ikibazo gikomeye cya transport rusange, mu […]Irambuye
* Bari bamuhaye ibyumweru 2 none hashize amezi 5 nta n’itafari *Abana bamwe yarabacumbikishije kuko izo babagamo bazishenye ngo bubakirwe *Umurenge wabwiye Umuseke ko ukwa gatatu kurangira yubakiwe Nyarugenge – Tariki 01 Ukwakira 2016 ku muganda udasanzwe wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge wakorewe mu murenge wa Nyamirambo Hon Donatille Mukabalisa Perezidante w’Inteko umutwe w’Abadepite hamwe […]Irambuye
*Buri munyamuryango yabashije kwiyubakira inzu *Bahoze ari Cooperative none ni kompanyi Isuku Kinyinya Ltd, ni kompanyi y’abagore yatangiye gutwara ibishingwe babyikorera ku mutwe mu 2009, ubu bafite imodoka enye, babikora nk’umwuga, kandi bimaze gukomera n’abagabo barabisunze binjira mu ishyirahamwe. Batangiye ari abagore 18 bishyize hamwe ngo bajye batwara ibishingwe mu mudugudu witwa ‘Vision 2020’ ‘w’abakire’ […]Irambuye
Mu gutangiza ukwezi kwahariwe imiryango itegamiye kuri Leta yibumbiye muri sosiyete sivile kuri uyu wa mbere, umuyobozi wayo Eduard Munyamariza yatangaje ko bo babona ko Leta yashyira imbaraga mu bisubizo birambye byakumira abakora ubucuruzi ku mihanda aho gushyira imbaraga mu bihano. Munyamariza avuga ko ibihano ku bagura n’abagurisha ntibikemura iki kibazo ku buryo buryambye. Ati […]Irambuye
Hagati y’Umurenge wa Rwabicuma na Nyagisozi mu karere ka Nyanza ahaca umugezi wa Mwogo iyo imvura yaguye ikiraro kirarengerwa, n’ubusanzwe ariko ngo si ikiraro gikwiriye cyabafasha guhahirana. Safari Vincent umukozi mu mushinga w’ubuhinzi ukorera mu mirenge ya Nyagisozi na Rwabicuma akoresha moto yambuka iki kiraro, buri munsi ni ingorane kuri we ndetse ngo iyo imvura […]Irambuye
*Abaturage bagira uruhare mu guhitamo imyaka bazahinga bagafatanya n’ushinzwe ubuhinzi. Mu Rwanda imbogamizi ikomeye mu buhinzi ni ukubura amakuru y’uko ikirere kizaramuka bituma bamwe mu bahinzi bahombywa no kurumba kw’imyaka bitewe no kutamenya icyo bazahinga bijyanye n’ingano y’imvura izagwa, mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage basobanuriwe ingano y’imvura ihari banumvikana ku bihingwa […]Irambuye