* Umusanzu wa buri gihugu ni umugambi watanzwe na Dr Donald Kaberuka Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri abagize Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro ku bitumizwa mu mahanga, amafaranga asaga miliyari imwe n’igice ngo niyo buri mwaka u Rwanda ruzajya rukusanya nk’umusanzu wo gutera inkunga ibikorwa by’umuryango wa Afrika yunze Ubumwe. […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga Visi Perezida w’u Buhinde Mohammad Hamid Ansari yavuze ko u Rwanda ari ahantu heza igihugu cye kifuza kuzashinga ibigo by’ikoranabuhanga mu buvuzi bikazagirira akamaro akarere kose kandi mu nyungu z’impande zombi. Ansari uri busoze urugendo rwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri ikiganiro yagiranye n’abanyeshuri […]Irambuye
Byabaye kuwa kabiri tariki 20 Mata 2004 hagati ya saa moya za mugitondo kugeza saa tanu z’amanywa nk’uko abaho babyemeza. Ngo byari mu gihe itorero ry’Abangirikani mu Rwanda cyane i Gahini ryarimo ibibazo bishingiye ku macakubiri. Ibyabaye ngo ni igitangaza n’ubutumwa Imana yashakaga gutanga nk’uko byemezwa na Musenyeri Alexis Birindabagabo. I Gahini harazwi cyane mu […]Irambuye
* Ni umwe mu bagore bafite imyanya ikomeye cyane mu gihugu * Kwiga kugera kuri PhD no kugera ku mwanya ariho ngo birashoboka no ku bandi * BK igabanya inyungu ku nguzanyo ku bantu bakorana neza nayo * 53% by’abakozi ba BK ni abagore/abakobwa Ku mvugo no ku maso ni umuntu woroheje, ucishije bugufi kandi […]Irambuye
Kuri uyu mugoroba Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ku iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe ubucukuri aba arekuwe by’agateganyo ariko abagabo babiri bareganwa nawe bagakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu cyumweru gishize, Evode Imena yari yatanze impamvu kuri […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yakiriye Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, abayobozi bombi baganiriye ku mishinga inyuranye y’iterambere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Inama yabaye mu muhezo hagati ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari yamaze iminota nka 30. Nyuma […]Irambuye
Alvèra UWAMARIYA atuye mu mudugudu wa Rusororo, Akagali ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, yasezeye ku kazi yakoraga ajya gukora ubuhinzi bw’urutoki bwa kijyambere. Uwamariya w’imyaka 48 warangije kandi amashuri ya Kaminuza yakoze mu muryango utagengwa na Leta igihe cy’imyaka 19 ariko ngo agahora abona ko umushara akorera udahagije. Avuga ko nyuma ubwo […]Irambuye
Visi Perezida w’Igihugu cy’Ubuhinde, Shri M Hamid Ansari yakiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza, bagirana ibiganiro by’umwanya munini n’intumwa yari ayoboye. Uru rugendo muri Sena y’u Rwanda, Shri M Hamid Ansari yarukoze ku isaha ya saa tanu zirenzeho iminota mike nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi. Visi Perezida w’Ubuhinde, Shri M […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, anasobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda kugeza rubayemo Jenoside. Vice-Perezida Hamid Ansari n’abamuherekeje banashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside. Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr. Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’igihugu […]Irambuye
Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 19 Gashyantare kugera kuri uyu wa kabiri, yatangaje ko bagiye gufungura Ambasade mu Rwanda ndetse anashima gahunda ya Rwandair yo gutangiza ingendo zijya mu Buhinde kuko ngo bizarushaho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi. Hamid Ansari akigera mu Rwanda, yaraye abonanye n’umuryango w’Abahinde barenga […]Irambuye