Digiqole ad

Muhima: Yabyaye batatu abazwe, arwara ikibyimba muri nyababyeyi… Ntibimworoheye

 Muhima: Yabyaye batatu abazwe, arwara ikibyimba muri nyababyeyi… Ntibimworoheye

Beatha Niyibizi  ni umubyeyi wabyaye abana batatu b’impanga abazwe mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka. Nyuma yagize infection muri nyababyeyi ubu ari mu bitaro bya Muhima, akavuga ko nta muntu umugemurira afite. Uyu mubyeyi avuga ko kubera kubura ibyo kurya bihagije yabuze amashereka yo konsa aba bana batatu aherutse kwibaruka, ngo ubuzima ntibumworoheye.

Beatha Niyibizi ngo ubuzima ntibumworoheye nyuma yo kubyara impanga eshatu akaza kurwara mu nda
Beatha Niyibizi ngo ubuzima ntibumworoheye nyuma yo kubyara impanga eshatu akaza kurwara mu nda

Kuri iki cyumweru bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’Abadivantisiti UNILAK  bafatanyije ihuriro ry’abakobwa b’abayobozi (Girls Leadership Forum) , bashyiriye uyu mubyeyi inkunga yamufasha kwita kuri aba bana.

Umuyobozi  w’Ihurio ry’abanyeshuri ba UNILAK, Israel Irakiza Henry  yabwiye Umuseke ko nyuma yo kumenya ibyago uyu mubyeyi yahuye nabyo bagize umutima w’impuhwe bakusanya amafaranga bamugurira  amata yo guha bariya bana akunganira amashereka ya  Nyina.

Imyambaro yo guhindurira abana (pampers) n’amata yahawe uriya mubyeyi ngo bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 130 Frw.

 

Ubuzima bwa Niyibizi Beatha buramugoye 

Uyu umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 30 akaba afite umugabo ukora akazi ko kurara izamu, batuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima mu Kagali ka Rugenge.

Nyuma yo kubyara impanga eshatu abazwe ku italiki ya 03, Gashyantare, 2017, yagize uburwayi mu gikomere (infection) bivamo ikibyimba. Iki kibyimba kiramubabaza bigatuma kuryamira imbavu zombi bimugora.

Kubera ubushobozi bucye, amafaranga ibihumbi 20 byo kwishyura ibitaro nyuma yo kubagwa akabyara ziriya mpanga yayahawe n’abaturanyi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu amafaranga yo kuzishyura ibitaro yariyongereye kandi ngo akurikije ubuzima abayeho we n’umugabo kuzabona ubwishyu bizabagora cyane cyane ko atazi igihe nyacyo azavira mu bitaro.

Nyuma gato yo kujya mu bitaro inzu ye yaje gusenywa  n’imvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi, akavuga ko naramuka atashye atazabona aho kurambika umusaya n’izi mpinja ze eshatu. Ibi byose ngo ni ibyago byamugwiririye bisanga asanzwe afite ubushobozi bucye.

Impanga ze eshatu (umukobwa wavutse mbere yavukanye 1.960Kg, umuhungu yavukanye 1.850Kg undi muhungu avukana 1,650Kg) bafite ikibazo cyo kutonka ngo zihage kuko na Nyina adafite ibyo kurya no kunywa bihagije.

Irakiza Henry wari uyoboye abanyeshuri basuye uyu mubyeyi yasabye n’abandi kugera ikirenge mu cyabo bagaha ubufasha uyu mubyeyi.

Yabyaye batatu barimo abhungu babiri n'umukobwa
Yabyaye batatu barimo abhungu babiri n’umukobwa
Abanyeshuri baramusuye ariko ngo aracyakeneye inkunga
Abanyeshuri baramusuye ariko ngo aracyakeneye inkunga
Ni itsinda ry'abanyeshuri biyemeje gufasha imbabare
Ni itsinda ry’abanyeshuri biyemeje gufasha imbabare

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

Uyu mubyeyi yaboneka kuri numero +250 785 597 127

13 Comments

  • Aba bana rwose bafite umuco mwiza n’uburere bwiza . Turashimira cyane ababyeyi babo babatoje urukundo. Yebaye abanyarwanda benshi bagiraga urukundo nk’urwo aba bana berekanye, ntabwo bamwe muri twe tuba dufite intimba nk’iyo dufite ubu.

    Inzego za Leta zari zikwiye gufata iya mbere mu kumenya ibibazo by’abaturage badafite kivurira, maze zigateganya inkunga bagomba guhabwa. Leta rwose yari ikwiye kwihutira gushyiraho “Une Politique Sociale/Social Policy” ihamye. Rwose tubivuge tubisubiremo kandi ntituzahwema kubivuga, iyo witegereje neza mu Rwanda usanga nta “Politiki yerekeye Imibereho ya Rubanda” ihari, ibi bikaba bituma hatabaho guteganya inkunga zihabwa abanyantegenke, abasaza n’abakecuru, abarwayi, abakennye cyane, n’abandi bose bahura n’ibibazo bitunguranye batari biteze bibashyira mu mibereho mibi.

    Reka twisabira abayobozi bacu ko iki kibazo cyakagombye kwigwaho mu mwiherero ubu abo bayobozi barimo i Gabiro, ku buryo mu byo bategenya muri “Vision 2050” iyo Politique Sociale rwose yazashyirwa mu bya mbere by’ibanze.

  • Any contact to Beatha Niyibizi?

    • +250 785 597 127

  • Cogebank yagiye ikora ibikorwa byo gufasha aho kuyatera inyoni bayaha za mikoro

  • yewe nukuntu ibi bebe bimeze neza disi, humura mama Imana iri kumwe nawe nta mvura idahita, kandi byose irabizi, gusa Muhima hai ikibazo cya infection ku bantu babyaye babazwe kimaze igihe kinini kuko hamaze gupfa benshi, sinzi niba barakoze ubushakashatsi bakareba ikibitera cg se niba batakibona bakitabaza inzobere abantuuu benshi bari kuhasiga ubuzima pe,MINISANTE nibigemo hashakishwe impamvu

  • Muhima infection nutuntu twabo!! Naho aba banyeshuri ndabashimmiye nuko gufasha mu Rwanda ubu byabaye kwiyerekana!! Muri biblia yera baravuga ngo nutangisha ukuboko kw indyo ukuboko kw’imoso ntikukabimenye!! kuko ingororano yawe uba warangije kuyibona!! Birahagije kuvuga ko batanze ubufasha ariko kwifotoreza ku ma.pampers ngo berekane ko bafashije!!…. Biterwa nimyumvire ya buri wese!! Cyari igitekerezo cyanjye!

    • Gutanga ni byiza rwose. Ariko iyo hajemo “kwifotoza”, sinzi……!!!

    • Nta kibazo mbona mu kwifotoza cyane ko byibuze binamenyekanye.
      n’abandi basahaka gutanga ubufasha bamenye amakuru byoroshye

  • Yooooo
    Muduhe contact ya Beatha

  • Rwose mureke tujye dukorera Imana izaduhemba,nanjye uwo mubyeyi naramusuye kubashaka kumusura ari muri chambre 207 abashaka contact ze ni0722280334_0785597127 gusa arababaje kumusura mukaganira umenya intimba ye nyinshi

  • rwose uwo mubyeyi arababaje, nahumure ntacyo akibaye ubwo yageze kwamuganga,ariko niba aho hantu hari kuboneka icyo kibazo cya infection wasanga ari uburangare bwabaganga hakorwe ubugenzuzi bamenye ibyukuri,njye ingunga muhaye ni amasengesho ku mana.

  • nukuri abanyeshuri bo muri UNILAK mwarakoze cyane muzahorane uwo muco mwiza uranga umunyarwanda nyawe kandi ntakabuza ijwi ryanyu ryarumvikanye nabandi babarebereho bige umuco wo gufasha ndabashimiye cyane

  • Imana imworohereze jyewe ndamuha ubufasha bw’amasengesho arko azamugirira akamaro.Yesu amube hafi

Comments are closed.

en_USEnglish