Digiqole ad

Abantu bafite umutima ucagase cyangwa batagira umutima ntibakora ibintu ngo byuzure – Kagame

 Abantu bafite umutima ucagase cyangwa batagira umutima ntibakora ibintu ngo byuzure – Kagame

Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru watangiye i Gabiro mu kigo cya gisirikare kuri uyu wa gatandatu, Perezida Paul Kagame yikomye bikomeye abantu banyereza imitungo ya Leta bigatuma igwa mu gihombo, ibyo yavuze ko bitazakomeza kwemerwa. Yasabye ko abayobozi barushaho gukorana aho kugira ngo buri wese akore ibye.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ririmo impanuro ku bayobozi bari mu mwiherero ari nabwo yawutangizaga

Nyuma y’umuganda wabereye mu kagari ka Simbwa, mu murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, Perezida Paul Kagame mu masaha y’ikigoroba yatangije ku mugaragaro Umwiherero w’abayobozi bakuru ku nshuro ya 14.

Perezida Kagame mu ijambo ryamaze umwanya munini atanga impanuro, yavuze ko amateka y’u Rwanda afite umwihariko ari na yo mpamvu Abanyarwanda (by’umwihariko abayobozi) bagomba gukora cyane ku muvuduko wihariye.

Yagize ati “Amateka y’aho tuvuye harimo byinshi by’umwihariko biduha gukora, kumva bifite umwihariko wabyo…Inshingano dufite tuba twifuza ko buri wese azigiramo imyumvire mizima, nubwo bitoroshye kuri buri wese ariko ngira ngo tubifitemo ‘ambitions’ (ubushake)… Umuntu yakwiba ngo kuki ari twe turi hano, twagize amateka yo mu 1994 na mbere yaho, kuki ari twe twagize amateka ya Jenoside…tugomba kwibaza ngo kuki?”

Perezida Kagame avuga ko ayo mateka ya Jenoside n’ibyatumye iba ntaho Abanyarwanda bazabihungira, ngo ni yo mpamvu bagomba gukorana umwihariko kugira ngo bagere ku iterambere.

Ati “Bidusaba umwihariko kuko tuva muri ayo mateka tugana aho umuntu yakagombye kuba ari. Bidusaba gukora mu buryo budasanzwe, muri ubwo bushake ‘ambitions’ abantu bagomba gukora bagana mu majyambere, hagomba kubaho ‘sense of urgency’ (kwiyumvamo ko ibintu byihutirwa). Umwihariko, ‘ambitions’ n’ako gaciro tuvuga, mu mateka yacu twagizemo icyuho kinini cyane tugomba gukora cyane tukakiziba.”

Yavuze ko umuntu atagira ubushake bwo gukora bitandukanye birimo ikinyuranyo n’amateka u Rwanda rwanyuzemo mu gihe arimo abaho yumva ko ibintu ari ibisanzwe.

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorera hamwe buri umwe akirinda gukora ibye kandi abantu baba bumvikanye uko ibintu bigomba gukorwa. Yavuze ko mu myaka 15 ishize hari ikintu cya ‘careless’ (kutita ku bintu umuntu ashinzwe cyakunze kubaho), asaba ko abayobozi bakora ibyo umutimanama ubasaba gukora.

Ati “Kuvugana na mugenzi wawe, umuturanyi wawe ni ikintu gikomeye ngo tugere ku ntego twifuza.”

Kagame ngo yatangajwe n’ifoto yabonye igaragaraza abayobozi baje mu mwiherero bose bunamye baganira na telefoni zabo nta n’umwe uvugana na mugenzi we.

Kagame yanenze cyane abayobozi bahombya Leta bamwe mu byo bita kwibagirwa, abandi bakaba babifata nk’ubumenyi buke mu byo bakora, ariko ngo yasanze hari abasinya amasezerano Leta igirana n’abikorera nabi bagaha inyungu ibigo by’abikorera bagamije kuzagabana inyungu, ibyo ngo ni ukunyereza umutungo wa Leta kandi ntibizihanganirwa.

Ati “‘Contracts’ za Leta n’ibigo by’abikorera ziha amahirwe y’inyungu bamwe, kandi zikajya ku ruhande rw’abikorera. Umuntu yibaza ku bumenyi dufite muri icyo kintu, ukibaza kuki batsindwa (Leta itsindwa igahomba), umuntu yakwibaza ko ari ubushobozi buke, ariko ni ibikorwa bibi ‘malpractices’ byihishe inyuma utamenya impamvu yabyo.”

Yavuze ko usanga abo bantu bagabana inyungu n’abikorera ugasanga ibyo bakora ari uguhombya Leta kandi ngo ntibizemerwa. Yavuze ko u Rwanda rufite amikoro make ariko ugasanga mu bayobozi harimo abahombya igihugu, akibaza niba intego yavuze zagerwaho.

Yagize ati “Tugomba gukora neza kugira ngo tubone umusaruro, ibikozwe nabi bitera igihombo bitewe n’imigirire mibi ihombya igihugu. Gukora ibyo dufitiye ubushobozi bizatuma tugera ku bisubizo by’ibyo dushaka kugeraho. Twakwishimira ibyo twagezeho ariko kuki tutakora ibyo dufitiye ubushobozi?”

Kagame yavuze ko abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho kuko ngo ibyo bakora biba bicagase.

Yavuze ko ashima abayobozi ku byo bagezeho bigaragara ariko akanashima abaturage babumviye kugira ngo bigerweho kuko ngo iyo hatabamo ubushake bwabo ntibyari kugerwaho.

Abari mu mwiherero barawukora mu matsinda bitewe n’icyiciro cy’ubuzima buri wese akoramo, haba mu bukungu, imibereho myiza, ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere.

Mbere gato y'Uko Perezida Paul Kagame yinjira, Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi arasoma raporo y'imyanzuro y'Umwiherero w'ubushize
Mbere gato y’Uko Perezida Paul Kagame yinjira, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasoma raporo y’imyanzuro y’Umwiherero w’ubushize
Abayobozi batandukanye uhereye ku bayobora Akarere ni bo bajya mu Mwiherero
Abayobozi batandukanye uhereye ku bayobora Akarere ni bo bajya mu Mwiherero
Aha ni ku ruhande rw'imyanya y'Abadepite
Aha ni ku ruhande rw’imyanya y’Abadepite
Guverineri w'Amajyepfo Mureshyantwano na ba Visi Perezida uw'Inteko Nshingamategeko umutwe w'Abadepite n'uwa Sena
Guverineri w’Amajyepfo Mureshyantwano na ba Visi Perezida uw’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite n’uwa Sena
Perezida wa Sena Bernard Makuza aganira na Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne
Perezida wa Sena Bernard Makuza aganira na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne
Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yabanje kugenda asuhuza ba Ambasaderi bose ayobora, aho yaramukanyaga na LtGen Charles Kayonga Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa
Abayobozi b'Ibigo bicara aho bagenewe, ni Rucagu Boniface ukuriye Urwego rw'Itorero ry'Igihugu
Abayobozi b’Ibigo bicara aho bagenewe, ni Rucagu Boniface ukuriye Urwego rw’Itorero ry’Igihugu
Mbere gato y'Uko Perezida Kagame ahagera, Amb Gatete Claver Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi araganira na Francis Kaboneka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Mbere gato y’Uko Perezida Kagame ahagera, Amb Gatete Claver Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi araganira na Francis Kaboneka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yari ageze mu cyumba cy'inama yakirwa n'abayobozi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari ageze mu cyumba cy’inama yakirwa n’abayobozi
Icyumba kiberamo umwiherero w'abayobozi bakuru
Icyumba kiberamo umwiherero w’abayobozi bakuru

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Nizere ko abo bantu b’imitima icagase cyangwa abatagira umutima bataba mu bayobozi bacu bari mu mwiherero. Baramutse barimo, u Rwanda rwaba rwagushije ishyano. Usibye ko byanasobanura byinshi mu byahoraga bituyobera tukumirwa. Umuturage utura akababaro ke umuntu utagira umutima, udashobora no kugira impuhwe birumvikana, aba ata igihe cye.

    • ubwo se igitangaje ni iki @ Akumiro? iyo ubona abantu bamurika imihigo ngo twe twubakiye abantu bangana gutya wareba inzu zimwe ugasanga ntanumwaka izamara kdi wareba wamuyobozi we adashobora kuba mu iyo nzu amafranga yagenwe yo kubakira utishoboye akayarya kuva mugutanga isoko ,

      undi ngo hano gahunda ya girinka yagenze neza kdi abizi neza ko mugaceke zahawe abatanze ruswa bishoboye wa mukene ahora kubiro amuririra kdi umuyobozi nk uwo abihemberwa amafranga y imfashanyo atava kumufuka we urumva koko aba afite umutima(conscience) yuzuye

      rero si igitangaza ko abantu nkabo bagaragara kdi ikindi ashobora kuba atari mumwiherero mugani wawe ariko ari uri munshingano ze atamukebura ” bimwe H.E ngo hari abadakora ibibi ariko bakabirebera kadi bafite ubushobozi bwokugira icyo bakora”

      kdi ntituri abamalayika niyo mpamvu wumva abeguye abirukanywe ariko kuyobora ni suredeal.
      ariko byo muri iyi myaka uko ingengo y imari yagiye yiyongera ubona ko habayemo no kudohoka mugukoresha nabi ibya leta kdi iki si ikibazo cyabazwa H.E ahubwo yakabaye ahabwa report n inzego zishinzwe gushyiraho amategeko ahana ibyo abahagarariye abaturage( abadepite) abashinzwe ubutabera ibyo aribyo byose harimo icyuho muri izo nzego kuki bigaragara ngo leta yahombye amamiliyari umwaka ushize ; ukurikiye ugasanga ntacyahindutse niba abaturage basezeranyijwe umuhanda CG ikindi gikorwa remezo perezida yaza nyuma y imyaka ibiri itatu umuturage umwe agashimira ko cyagikorwa cyakozwe undi ati sindishyurwa indishyi , uwari ushinzwe igikorwa minister cg undi ati nyakubahwa ingengo y imali y uyu mwaka twabiteganyije bizakorwa kdi we yarahebwe mungengo y imali yumwaka byakorwaga urumva hari intege nke mu igenamigambi ariko n urukundo rucye (cg wa mutima w igice )udatekereza wa muturage warutunzwe n’ibyangijwe

      ibi rero nta nkunga yo hanze cg kwiga za ACCA N Ibindi ahubwo wamutima w ubudacogora utiyibagiza icuraburindi twanyuzemo utirengagiza ko hakiri abana ababyeyi bagifite imirire mibi badafite aho barara bacyeneye nabo kumva ku iyo ntero y iterambere.

  • umwanya nkuyu w’umwiherero ni umwanya wo kwisuzuma aho ibyakozwe neza bishimwa naho ibitagenda neza bikagawa ndetse hakabaho no gucyamurana. Uwo bazatwama ntazagire ngo ni urwango rundi kuko umuco wo gukosorana nawo uremewe mu Rwanda rwacu kandi ni ingenzi

  • tukuri inyuma muyobozi mwiza , abadakora ibyo bashinzwe batorewe bajye babiryozwa rwose , batubwirire rwose

    • Ngo batorewe? hehe se? Bitoresheje imbunda ibyondabyemera.

  • Prezida Kagame anyibukije inkuru y’urwenya twajyaga dutera cyera tukiri urubyiruko, y’umuntu ngo wari uzwiho kugira ubugome cyane wagiye kwisuzumisha umutima yumva udatera neza. Abitekerereje muganga w’inzobere wari usanzwe azi neza ibigwi bye biteye agahinda, ngo aramubwira ati: Wowe ntabwo ushobora kurwara umutima ntawo ugira.

  • Ndibwira ko hazabaho gukosora. Nta muntu n’umwe muri bariya bayobozi twavuga ko nta mutima afite. Ariko barimo benshi batawufite mu gitereko, cyane cyane kubera itekinika biyiziho, kunyereza ibya rubanda, cyangwa byonyine kubera kubona uko byagiye bigendekera bagenzi babo batarangije neza inshingano basabwaga kuzuza.

  • Harya umuntu iyo amaze imyaka irenga 20 ayobora igihugu abatekereza iki?

    • Ngo umuntu iyo amaze imyaka irenga 20 ayobora igihugu aba atekereza iki? Aba atekereza ko ari we wenyine ubishoboye, kuko nibyo aba abwirwa umunsi ku wundi n’abamugaragiye.

  • Harya umuntu ufite umutima ucagase cyangwa se umuntu utagira umutima aba ameze ate?? umuntu nk’uwo se ashobora gushyirwa muri “Gouvernement”??? Singira se ngo mbere yo gushyira umuntu muri Gouverenement cyangwa kumuha undi mwanya wose ukomeye inzego zishinzwe iperereza ziba zarabanje kureba neza koko niba uwo muntu ugiye guhabwa uwo mwanya ari nta makemwa.

    Umuntu se ashobora kuba afite umutima wuzuye agashyirwa muri Gouvernement cyangwa agahabwa undi mwanya ukomeye, nyuma mu gihe ari muri wa mwanya yahawe bikaza kugaragara ko wa mutima wuzuye yari afite mbere wagabanutse kugeraho usigaye ucagase, cyangwa se ko wagabanutse cyane ukagera ku ndiba yo hasi ku buryo asigaye ntawo agifite. Ubwo biba byaratewe n’iki???Biba byaragenze bite???Biteye amatsiko kubimenya no kubyumva.

  • iyi nama nibwo mbonye ko ari nziza kabisa ! biragaragara ko ikwiye kujya ikorwa ahubwo cyane kuko bigaragara ko inama perezida agira abayobozi bandi ari ingirakamoro rwose zibafasha gutegura ikindi gihe cy’imbere cy’imiyoborere myiza. aba bafite imitima icagase yavuze, bakamenya ko tugeze mu gihe cyo kugira umutima wuzuye utarimo ubunyangamugayo bucye. kandi abayobozi bacu bafite imitima yuzuye turabizeza ko tubari inyuma. abafite iyicagase nabo tubasaba ko babisa ibafite imitima yo gufasha igihugu no kugikorera binjire bafate imyanya kuko bahari kandi biteguye akazi.

Comments are closed.

en_USEnglish