Month: <span>March 2017</span>

Episode 57: Dovine arashyize asura Brown, Nelson ahabwa ubutumwa bukomeye

IMPINDUKA: Mutwihanganire, hari impinduka ziri gukorwa mu buryo buri technique butuma iyi nkuru iri kubageraho ikererewe. Ariko burakosorwa vuba isubire kubageraho kare uko bisanzwe. Episode ya 58 na 59 ZIZABAGERAHO EJO MU GITONDO.   Nkimara kubona abantu bari bahahagaze imbere yaho imodoka ya John yaparitse nagizengo ikirahuri cy’imodoka cyahumye, burya gutungurwa nabyo biremera ibyabyo, ngaho ngo […]Irambuye

Imbabazi za Paapa zisobanuye iki?

Ku itariki ya 20 zukwezi kwaWerurwe 2017, hari Itangazo ryaturutse i Roma ryerekeye uruhare rwa kiliziya gatolika muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iryo tangazo ryagiraga riti: «Le Pape François a de nouveau imploré le pardon de Dieu pour les péchés et les manquements de l’Église et ses membre» = « Papa Francois yasabye Imana imbabazi ku […]Irambuye

Ubuzima i Masaka mu kigo gifasha abatabona kugarura ‘ubuzima’…

*Imyumvire y’abanyarwanda ku batabona iracyari mibi * Kamarampaka utabo ubu yize guhinga imboga nava mu kigo azajya agurisha izo yejeje *Bafasha abahumye ari bakuru bakongera gusubira mu mirimo yabo *Bakira abatabona ku buntu bakiga ku buntu Kutabona ni ubumuga butuma ababufite bagorwa cyane no kwisanga mu muryango nyarwanda muri rusange ugifite imyumvire mibi ku bushobozi […]Irambuye

Umwanditsi Mukuru wa RDB yatesheje agaciro cyamunara BK yagurishijemo uruganda

Umwanditsi Mukuru wa  RDB yatesheje agaciro cyamunara yakoreshejwe na Me RUBAYIZA Kashamura Joseph ahagarariye Banki ya Kigali, aho yagurishijemo uruganda rw’umucari rwa DUKOREREHAMWE Company Ltd ruherereye mu Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi kuko ngo binyuranyije n’amabwiriza nk’uko byemejwe n’Umwanditsi Mukuru mu cyemezo no 017-018645 yafashe kuwa 27/03/2017. Iby’uru ruganda byamenyekanye mu kwezi […]Irambuye

Urujijo rw’Abadepite ku ‘gushyiraho’ ikigo NRS rwavuyeho

Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa gatatu, Inteko rusange y’Abadepite yatoye yemeza umushinga w’Itegeko rishyiraho ikigo cy’ingororamuco nyuma y’aho Komisiyo yigaga itegeko yemeye gukuramo ingingo ya gatatu no ku vugurura iya munani zari zateje impaka n’urujijo mu Badepite. Hon Depite Semahundo Amiel Ngabo Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage y’Inteko yize iri tegeko, ajyeza ku badepite […]Irambuye

Nyuma yo gutsinda Sunrise FC 3-1, Rayon irakoza imitwe y’intoki

Umukino w’umunsi wa 21 wa AZAM Rwanda Premier League utarabereye igihe urangiye Rayon sports itsinze Sunrise FC 3-1, yongera ikinyuranyo cy’amanota irusha iyikurikiye. Ifite amahirwe yo gutwara igikombe kuko irusha APR FC amanota 11. Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2017 nibwo Rayon sports yiyongereye amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2016-17, […]Irambuye

Ku ikubitiro ry’imihigo ye Miss Kalimpinya yahereye aho akomoka muri

Kuri uyu wa gatatu tariki igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 Queen Kalimpinya aherekejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Clemence Gasengayire yasuye ishuri rya GS Saga riri mu Karere ka Gisagara umurenge wa Muganza, Akagali ka Saga. Kalimpinya avuga ko yahisemo gutangirira ibikorwa yahize mu irushanwa mu karere umuryango […]Irambuye

“Ndashaka ibintu” SMS y’umukozi wa Nyagatare asaba ruswa y’igitsina

*Ni urubanza umuyobozi aregwamo icyaha cya Ruswa ishingiye ku gitsina *Ubushinjacyaha bw’Umuvunyi nibwo buri kurega uwahoze ari umuyobozi wa Serivisi z’ubutaka mu Karere ka Nyagatare * Araregwa no ‘kuragiza’ imitungo yabonye bitemewe akayandikisha ku wahoze ari umufundi we (umwubakira inzu). I Nyamirambo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi bwagaragaje ubutumwa bugufi (SMSs) bwuzuyemo […]Irambuye

NASA yasohoye amashusho yerekana ibyo yakoze mu kirere guhera 1969

Neil Armstrong niwe bivugwa ko yakandagiye ku kwezi bwa mbere muri 1969. Icyo gihe yakoraga mu kigo cya USA kiga iby’ikirere NASA. Kuva icyo gihe kugeza ubu NASA yagiye ikusanya amashusho menshi kugira ngo azafashe abashakashatsi mu bumenyi bw’ikirere kwiga amateka n’imiterere y’imibumbe imwe n’imwe iri mu isanzure n’isanzure ubwaryo uko riteye. Ubu bubiko bw’amashusho bwa […]Irambuye

Mu 2017 ibiciro ku masoko bizazamuka cyane kurusha umwaka ushize

*Bitegenyijwe ko kugera mu mpera z’uyu mwaka ibiciro ku masoko bizaba bimaze kuzamukaho 7%; *Hari ikizere ko izamuka ry’ubukungu rya 6% ryazagerwaho; *BNR itewe impungenge no kwiyongera kw’inguzanyo zitishyurwa neza. Banki nkuru y’igihugu yatangaje ko urwego rw’imari rw’u Rwanda ruhagaze neza nubwo inguzanyo zitishyurwa neza zikomeje kwiyongera mu bigo by’imari, ibiciro ku masoko bikaba bikomeje […]Irambuye

en_USEnglish