Digiqole ad

“Ndashaka ibintu” SMS y’umukozi wa Nyagatare asaba ruswa y’igitsina

 “Ndashaka ibintu” SMS y’umukozi wa Nyagatare asaba ruswa y’igitsina

Ejo hashize, ubwo Mugisha (uri mu bantu benshi wambaye ishati y’ubururu) asohotse mu rukiko hamwe na bamwe mu nshuti ze zaje mu rubanza

*Ni urubanza umuyobozi aregwamo icyaha cya Ruswa ishingiye ku gitsina
*Ubushinjacyaha bw’Umuvunyi nibwo buri kurega uwahoze ari umuyobozi wa Serivisi z’ubutaka mu Karere ka Nyagatare
* Araregwa no ‘kuragiza’ imitungo yabonye bitemewe akayandikisha ku wahoze ari umufundi we (umwubakira inzu).

I Nyamirambo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi bwagaragaje ubutumwa bugufi (SMSs) bwuzuyemo amagambo y’imitoma yandikwaga n’uwitwa Mugisha David Livingstone wahoze ashinzwe serivisi z’Ubutaka mu karere ka Nyagatare ubwo yakaga ruswa ishingiye ku gitsina umwe mu bashakaga serivisi muri iri shami yayoboraga.

Mugisha (ibumoso) n'umwunganizi we imbere y'Urukiko hamwe n'uwo bareganwa wari umufundi we (iburyo) kuri uyu wa gatatu
Mugisha (ibumoso) n’umwunganizi we imbere y’Urukiko hamwe n’uwo bareganwa wari umufundi we (iburyo) kuri uyu wa gatatu

Mugisha David Livingstone wahoze ashinzwe Servisi z’Ubutaka mu karere ka Nyagatare ubu akaba ari Umunyamabanga uhoraho muri Njyanama y’akakarere akurikiranyweho icyaha cy’Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo atange service iri mu nshingano ze.

Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi buvuga ko umugore wareze uyu muyobozi yasiragiye ku biro by’akarere ka Nyagatare akurikiranye ikibanza cye cyari cyarafatiriwe na Mugisha David akacyomeka ahazashyirwa igikorwa rusange (ikibuga cy’indege).

Bugaragaza ibimenyetso by’uko umugore yatswe ruswa y’igitsina na Mugisha kugira ngo amusubize ubutaka bwe, undi akayimwima bigatuma adahabwa serivisi yagombaga, Ubushinjacyaha bwasomye ubutumwa bugufi bwanditswe n’uyu mugabo ukekwaho ruswa y’igitsina.

Umushinjacyaha yagize ati“Mugisha yandikiye Umubyeyi ati:

  • Ndashaka ibintu byawe;
  • Dear nawe urabizi, ubwiza bwawe;
  • Kuki wita umuntu umubyeyi kandi akubwira gahunda?
  • Sha ubu nakubona gute ngo nkikoreho, nkusome;
  • Ibyo gusa, ndabikwemereye, ndagukunda, nkunda amaso yawe aseretse nk’inyana y’umutavu, ikimero cyiza, kugenda neza, amazi menshi n’ibindi byiza;
  • Nzakubyinira mukobwa mwiza w’igikara cyiza, w’ibibero bitoshye

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uyu mugabo ukekwaho ‘ishimishamubiri rishingiye ku gitsina’ atari ubwa mbere yari yatse iyi ruswa y’igitsina kuko mu buhamya bwatanzwe n’undi mutangabuhamya washakaga gukosorerwa ibyangombwa by’ubutaka yabanje kumwaka ruswa y’igitsina. Umushinjacyaha ati“ Bigaragara ko Mugisha yari yarabigize umuco”.

Uregwa uburana atemera ibyaha aregwa ariko yemera ubu butumwa bugufi yandikiye umugore umushinja ariko akavuga ko ntaho buhuriye n’iyi serivisi ivugwaho kwakirwa ruswa y’igitsina kuko bwanditswe nyuma yo kuyaka akayimwa.

Uyu mugabo uvuga ko atari ashinzwe gutanga ubutaka avuga ko iki kibazo cy’umugore umurega cyafashweho umwanzuro n’umuyobozi w’Akarere, Njyanama y’Akarere na komite ishinzwe ubukungu.

Mugisha David avuga ko umugore umurega yakoze ibi kugira ngo yiyambure umugayo yari yatewe no gutsindwa no kugira ngo azabone uko amugeza mu nkiko ngo kuko ari we wamushotoye amwoherereza ubu butumwa.

Ati“ Ikigaragara yari afite umugambi wo gushaka kwihimura, ni he handitse ngo mpa ngukemurire ikibazo cyawe? kuki we atagaragaje SMSs yohereje?.”

Yanagaragaje ibaruwa yanditswe na Njyanama y’Akarere kuwa 24 Werurwe 2013 igaragaza ko iki kibazo cyakemuwe bityo ko nta bubasha yari afite bwo kurenga kuri izi nzego zagikemuye ngo asubirinyuma akinjiremo.

Kuri iyi baruwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ikwiye gukemangwa kuko Mugisha yayizanye avuga ko yanditswe ku wa 24/03/2013 mu gihe ibyo Njyanama ishingiraho yandika iyi baruwa byakozwe na Komisiyo y’Ubukungu ku wa 07/02/2014 n’Inama Njyanama ku wa 14/02/2014. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bitashoboka ko uwanditse ibaruwa ashingira ku bikorwa bizakorwa mu gihe kizaza; ko bigaragara ko iyi baruwa ishobora kuba ari impimbano.

Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa ko yafungwa by’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza ryatangiwe kuko hari impungenge ko yasibanganya ibimenyetso.

Umushinjacyaha ati“ Yavuzeko ari PS (Umunyamabanga uhoraho) wa njyanama, ati:  kuki iyi baruwa atayihimba?”

Ubushinjacyaha kandi bukurikiranyeho uyu mugabo icyaha cy’igwizamutungo ritemewe no guhishira umutungo, buvuga ko mu imenyekanishamutungo ryakozwena Mugisha muri 2016 yavuzeko afite inzu y’agaciro ka miliyoni 25 Frw ko ariko nyuma hakozwe igenagaciro ryayo basanga iyi nzu ifite agaciro ka 81 603 800 Frw, igenzura kandi risanga afite ubutaka mu murenge wa Katabagemu bw’agaciro ka 26 424 000 Frw n’ubundi I Rwempasha bw’agaciro ka 23 075 000 Frw.

Mugisha (uri mu bantu benshi wambaye ishati y'ubururu) asohotse mu rukiko hamwe na bamwe mu nshuti ze zaje mu rubanza
Mugisha (uri mu bantu benshi wambaye ishati y’ubururu n’umweru) asohotse mu rukiko hamwe na bamwe mu nshuti ze zaje mu rubanza

Mugisha wisobanuye cyane kuri ikicyaha yavuze ko we n’umugore we bahembwa 1 100 000 Frw ku kwezi, ndetse akabari umuhinzi-mworozi wa kijyambere bityo ko kuba yagira iyi mitungo nta gitangaza kirimo.

Avuga ko uretse amafaranga yo kwishyurira amashuri abana be batatu, ibindi bakenera byose babikura muri iyi mishinga yabo.

Ati“ Uretse umunyu n’isabune tugura ibindi byos eturabyifitiye, ibyo turya n’amata ni ibyo dukura mu buhinzi n’ubworozi bwacu.”

Uwitwa Mbowa Festo baregwa hamwe we akurikiranyweho‘KURAGIRA’(kwitirirwa) imitungo ya Mugisha, akekwaho kuba yaranditsweho inzu ya Mugisha David iri muri gare ya Nyagatare kugira ngo bajijishe inzego zikurikirana imitungo.

Ubushinjacyaha bw’urwego rw’Umuvunyi kandi bukurikiranyeho uyu Mbowa wahoze ari umufundi wa Mugisha, kuba yarafashijwe na Mugisha gushaka kugundira ibibanza 96 by’abamotari bibumbiye muri koperative COTMIN (Cooperative Tax Moto Intiganda za Nyagatare).

Buvuga ko mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu banyamuryango b’iyikoperative bavuze ko bishyuye amafaranga y’ibyangombwa by’ububutaka bari baguriye hamwe nk’ishyirahamwe ariko ibyangombw abyasohoka bikaza byanditseho uyu Mbowa Feston akanga kubiha Koperative.

Mbowa Festo nawe ahakana icyaha akavuga ko iki kibanza bivugwa ko ari icyo Mugisha yamuragije ari we wakiguriye muri 2010 akacyubaka akaza kugurisha inzu muri 2014.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere y’iri buranisha, Mbowa yabajijwe abo baguze ububutaka akavuga ko atabazi, mu iburanisha rya none uregwa yatangaje amazina y’abo avuga ko baguze mu gihe Ubushinjacyaha buvuga ko amazina icyo gihe yavuze ko atayibuka, gusa mu gihe Umucamanza yamubazaga amasezerano y’ubugure yavuze ko ntayo afite.

Ubushinjacyaha bwasabye ko aba bombi bafungwa by’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza rigikomeje, gusa abaregwa bahakanaga ibyaha bakavuga ko nta mpamvu zikomeye zitumaba kekwaho ibyaha bityo ko bakwiye kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Urukiko ruzasoma umwanzuro kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Werurwe 2017.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Iyi ngoma kombona igeze mumahina ra?

    • Mwabuze aho muyimenera none ni ukuzamukira ku makosa y’abantu ku giti cyabo!? Yooooo wowe n’abo mufatanyije murababaje gusa!

      • Ingoma n’ubundi iba igizwe n’abantu ku giti cyabo !

        • None se iyo ngoma yagororeye iyo nkozi y’ibibi, kuburyo ibyo iyo nkozi y’ibibi yakoze ku giti cyayo, byitirirwa ingoma?

    • Hhhhhh mbega umugabo ufite imitoma kandi wasanga atayibwira uwo bashakanye mbega guseba

    • Yewe Kumiro na Mukankusi kuba uyu mugabo agezwa imbere y’ubutabera, kuba iyo ngoma muvuga ifite urwego rw’umuvunyi rutajegajega ruri kurwanya akarengane… izo ni zo mbaraga z’iyo ngoma mubonamo ibibi byose. Ni nacyo izindi ngoma zayobanjirije zabuze iyo mechanisme. Kereka niba umuvunyi atari muri iyo ngoma muvuga kuko niwe uri gufasha mu kurenganura

  • wowe wiyise kumiro, ingoma n’amafuti umuntu agira Ku giti cye bihuriyehe? buri kibazo kiri Ku muntu akora Ku giti cye ntaho utagisanga kw’ is I.ibyo bigaragaza ko mwabuze aho mucengera musebya ubuyobozi mukirirwa muvuga amafuti.

    • Ya, ya, yayayayaaa, harya ubu ngo baba barimo kwihesha agaciro. Nyakwata iwe mu rugo harinjira 1,100,000 buri kwezi, atunze amasambu mu mpande zose z’igihugu, ariko yarangiza akumva ko undi muntu atemerwe no gutunga ikibanza…Ariko se bahu, ubu koko izi mbwa zigiye gusenya igihugu abantu barebera koko, baririmba agaciro gusaaa ! Hakenewe indi revolution yo kubohora rubanda rugali, ikirukana izi ngegera zikava ku bitugu by’abaturage, kuko bararambiwe pe…Mayibobo irarenganya umuntu yarangiza ikajya gushaka n’uko imusambanya isenya urugo rwubatse. Ni akumiro gusa uwapfuye yarihuse, gusa iyo abategetsi batangiye kujya mu maguru y’abagore b’abandi, bajye bamenya ko ibyabo byarangiye, kabone n’aho yaba ari umuntu ku giti cye ubukora.

      • Mwagiye muvugana ikinyabupfura!

      • mukankusi we, nubwo ntakuzi ariko imvugo yawe iragaragaza uwo uriwe.ugomba kuba uri muburayi nkububiligi cyangwa ubufaransa.ntanisoni ufite twese utugize abajura? ese ingoma ushaka kuvuga ubwo niyihe? keretse niba uvuga imwe waherekeje mwajyanye mukaba murihfi gushirira mwshyamba no koza abazungu? erega ncutiyanjye ntagihe ikibi kizatsinda icyiza na rimwe.ibyo muzajya mugerageza byose bizajya biba impfabusa uko Amaraso arakurikirana.ni mugende muzicwe nako gahinda ngo mutegereje kuzakora revolution.mumeze nka rwa rukwavu ishyamba ryahiye rigakongoka rukanuye.iyi mvugo wakoresheje ngo abantu bave mubitugu byabaturage naherukaga kuyumva muri 1998 ikoreshwa muri FDLR.sinshidikanya ko uri umufana wayo niba aribyo ntabwo byaba bitangje kuko mwaravumwe ntanicyiza kizabava mukanwa.ikindi nkubwira nuko imbraga zatsinze ikibi nawe urimo zikubye icuro 20.muzakandeho mwumve wenda nagira aho mbabonera.

    • Harya nyibutsa ngo uriya akuriye Njyanama y’akarere? ubwo se Nyobozi yo bite? Police abamukuriye n’abandi? ubwo ngo niwe uvugira bubanda yarangiza akisasira ibibero bitoshye by’abagore ba rubanda akirenza amasambu yabo!!!? ariko bireze mugihugu hose bazongere bajye batora abayobozi bose bagira aho bahurira n’ibya rubanda nibabahemukira babeguze cg bareke kongera kubatora kdi babake manda ngufi

  • Yampayinka Rukaragandekwe rwa Rugaragaza! David ako mw’ihururu amaherezo kamugejeje imbere ya Sentare??????
    Genda rwose bakakubaze nshuti yanjye sinkwanga, uragakunda ugakabya ukarenza!!

    Ngaho ivane mu bihato nk’umugabo ariko rwose ntutake ko urengana turakuzi

    • Veda wee uwo ako mw’ihururu katarageza imbere ya sentare, hari ahandi hatari heza kamugejeje, njye nta rubanza mucira.

      Genda bintu uraryoha uzadukoraho

  • CYARI CYARATUZENGEREJE

  • Mbega guseba! Mbega kugaragaraweeeee. Buriya azongera???????

  • Ni hatari

    • Ni uko ari iyi igaragaye, naho ubundi zireze. Ni uko abazisaba batabivuga gusa. Muzamfashe dushyireho ikiguzi bajye bazivuga zigaragare uko ari icyorezo, hazafatwe ingamba zikwiye.
      Ibi Radio 10 yigeze kubikoraho ikiganiro, dusaba abo byabayeho ko baduha ubu buhamya, kandi barabikoze.

  • Birababaje kuba umuntu aregwa amakosa ye bwite ukayitirira ingoma. Ibi bigaragaza ko ukunda amacakubiri. Ese ku isi hari aho watubwira batagira abanyamakosa? Byari kuba ingoma mbi iyo uwakoze ikosa aba atagejejwe imbere y ubutabera.Tureke bukore akazi kabwo neza ukuri kugaragare. Niba bimuhama abihanirwe.

  • Mukankusi: Ibintu uvuga bigaragazaza ko uri injiji. Ushimishwa no gusebya, ndetse no gushaka gusanya ukoresheje invugo zishukana. Ibyo ukora ni ubucucu, kandi ni ubugome.

    Ntabwo ibintu bibi bikozwe n’umuntu umwe byitirirwa abandi bose, ikindi kandi ntabwo abayobozi bakorewe m’uruganda ngo tuvuge ko umwe akoze iki cyangwa kiriya, aba ahagarariye bose. Ntibibaho. Iyo umuntu yakoze ikintu wenyine, kugiti cye kabone niyo yaba ari umuyobozi abazwa ibyo yakoze wenyine, ntabwo babaza ubuyobozi bwose.

    Abarundi baca umugani ngo ushaka urume yisoba imbere. Nawe rero ibitekerezo byawe bigaragaza ko ushaka urume. Urimo kwinyara imbere. urimo kwinyara imbere ndetse kubirenge kuko ingengabitekerezo isenya, ntamwanya tukiyifitiye kandi aho yatugejeje twarahabonye. Hari igihe abantu muri kwangara mumahanga mubeshya ngo mwarahunze, mwibwirako mufite abantu mugihugu binka, badatekereza, batazi amanjwe yanyu,mukibwirako muzabakoresha musenya ibyo abandi biyubakira mwe mwangara. Ndakurahiye muribeshya cyane. Murimo mwisoba imbere w’Allah

    Ntituzigera tuba igikoresho cy’umuntu uwo ariwe wese. Jamais. Mutwibeshyaho. Ari ibyo mwandika ku mbuga nkoranya mbaga, ari ayo maradio yanyu atagira umutwe n’ikibuno mukoresha muvuga amagambo asenya, ari iyo mitwe idashinga mukoresha, ari icyo gihe muta ngo murigaragambya mumena amatwi abazungu mugihugu cyabo, ibyo byose ntanakimwe bitubwira twe abana b’Urwanda. Tuzi aho tuva, tuzi aho dushaka kugera, ibindi muta igihe, kuko urucira mukaso rugatwara nyoko.

    Umuntu wese wifuza gusenya Urwanda n’Abanyarwanda: Aba Umuhutu, aba Umututsi cyangwa Umutwa, aba umukire, umukene, ndamugira inama yo kubyibagirwa kuko ntabyo azageraho, bizamusaba kubanza kutwica kandi ibyo si ibintu byoroshye na gato.

    Mwisubireho kuko turabakunda ariko ibitekerezo byanyu turabyanga kuko bigamije gusenya.

    Wowe witwa ”Mukankusi” n’abandi bose mutekereza kimwe nizereko murisubiraho mukareka kwisoba imbere, kuko ni umwanda.

    • Vana iterabwoba aho, ahubwo erekana icyo uriya yavuze kitari cyo, none se ni gute umuntu akurenganya yarangiza agashaka no kugusambanya, n’ibi birwara bya SIDA, Imitezi,…byateye ? Hanyuma ubyamaganye wese ugatangira kumutera ubwoba. Va ku giti dore umuntu.

      Wowe urahamya ko ngo ari umuntu umwe gusa ariko reports za T.I zirerekana ko 40% by’abagore bari mu kazi batanze ruswa y’igitsina kugirango bagere muri iyo myanya. None se abo bose barongowe n’uriya mutype wenyine….Urimo kwiraga urupfu, ninde wakubwiye ko kwamagana akarengane bivuze gusenya ibyo twagezeho ? None uriya we wirirwa asambanya abo ayoboye se we ntarimo gusenya ? ntawe uzakwica kugirango ibintu bihinduke akarengane gahagarare, bizikora, and you will enjoy it too.

  • Mbega umuntu ureba hafi urandika sms uzi neza ko umuntu ayibika imyaka n,imyaka kandi mu rukiko ni ikimemenyetso kidashidikanywaho.Uri umuyobozi w’umuswa. Anyway gukoresha ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite twibuke ko ari indahiro mbere yo gutangira imirimo

  • Na Karongi Bazarebe uwitwa Hanyurwa alias Kibonke wari afunguwe arangije igihano cya GENOCIDE agahabwa kuyobora iby’ubutaka akiba akarya ruswa nyishi atanga imirima y’abandi ku maruswa menshi none ubu akaba yarasize ibibazo bizagomba kurangizwa na HE President wenyine kuko yatanze ibyangombwa by’ubutaka bipfuye ahantu henshi yiba agabira abamuhaye ruswa imirima y’abakene

    • Hasigaye uwo muri NPPA. Iminsi isigaye ni mike nawe tukamugwa gitumo. The probe is ongoing

  • Uyu mugabo ko numva yigize umwami ra? Numva ngo niwe wari wemerewe ubutaka bwose n’abagore bose mu gihugu!! Ariko rero burya iminsi y’igisambo iba ibaze, ubu uyu mudamu yagombaga kuba uwa nyuma ayobeyeho ubundi imbwebwe ikisanga mu binyamakuru. Ngo amaso y’inyana, ngo ibibero bitoshye….uri imbwa gusa, mbabariye umugore wawe!

  • @ Ismael, genza buhoro kuko natwe tuba mu Rwanda, sishigikiye Mukankusi, gusa nabwo twemera ko mu Rwanda hari Liberite d’expression, bisobanuye ko ibyo mukankusi yavuze niko abibona cyangwa niko abitekereza ninayo mpamvu umuseke.rw wemeye gutambutsa igitekerezo kiwe. Mu Rwanda hari ibibazo kandi bikomereye umuryango nyarwanda, harimo iyo ruswa idindiza iterambere, harimo icyenewabo mwitangwa ryakazi nibijyanye nako byose bituma habaho poor service delivery(reference ni reports za RGB) Imisoro ya hato nahato ibereye umutwaro ukomeye abasoreshwa, nibidi nibindi,Gusa nabwo tugomba kumenya ko ibyo bibazo u Rwanda rufite atari umwihariko wabyo kuko nkuko mubivuga bizagenda bigutirwa umuti, kuko igihugu cyacu nyuma yimyaka 23 ans tuvuye muri Genocide naho kigeze nintambwe yatewe kandi nziza, niyompamvu mudakwiriye kureka abayobozi nkabo bakora ibisiga isura mbi ibyo mwagezeho!
    Igitekerezo cyanjye cyaricyo nagerageje gukora kumpande zombi
    umunsi mwiza

Comments are closed.

en_USEnglish