NASA yasohoye amashusho yerekana ibyo yakoze mu kirere guhera 1969
Neil Armstrong niwe bivugwa ko yakandagiye ku kwezi bwa mbere muri 1969. Icyo gihe yakoraga mu kigo cya USA kiga iby’ikirere NASA. Kuva icyo gihe kugeza ubu NASA yagiye ikusanya amashusho menshi kugira ngo azafashe abashakashatsi mu bumenyi bw’ikirere kwiga amateka n’imiterere y’imibumbe imwe n’imwe iri mu isanzure n’isanzure ubwaryo uko riteye.
Ubu bubiko bw’amashusho bwa NASA bwiswe ‘NASA image and video library’.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo ubuyobozi bwa NASA bwasohoye itangazo rimenyesha abantu muri rusange ko ubu bashobora kuvana ariya mafoto naza videos kuri internet bazayareba nabo bakibonera bimwe mu bigize ikirere.
Ubu bubiko bw’amashusho bwa NASA bwiswe NASA image and video library.
Ubu ngo hari amafoto, amashusho n’amajwi bitenga ibihumbi 140 byashyizwe kuri internet kugira ngo abakunda kwiga imiterere y’ikirere babashe kuyakuraho.
Amafoto afite ubusobanuro hasi yayo bityo bikazafasha ababishaka kuba bayakoresha ku mbuga runaka bakoresha.
Daily Mail ivuga ko muri aya mashusho harimo ayerekana imiterere y’umubumbe wa Mars ndetse nayerekana igihe Neil Armstrong yakandagiraga bwa mbere ku Kwezi muri 1969.
Amafoto kandi ngo yerekana ubuzima bw’abahanga bajya cyangwa bava mu kirere haba mu mirire , ubushakashatsi, aho barara, ndetse n’imyidagaduro harimo no kwifotora bita ‘selfies’.
Ariya mafoto kandi ngo akoze k’uburyo ababishaka bashobora kuyakoresha mu buryo butandukanye ku byuma by’ikoranabuhanga byabo byaba telefoni, mudasobwa naza iPads.
Imwe mu mafoto ngo aryoheye ijisho ni iyo bafashe robot yitwa Discovery inyuma yayo hagaragara ukwezi uko kungana kose. Icyo gihe yari igiye guhagurutswa yerekeza kuri Mars.
NASA kandi yasohoye amafoto meza yerekana imibumbe nka Mars, Saturn na Neptune.
Iyi website ya NASA ngo izajya yongerwamo andi mashusho gahoro gahoro kugira ngo imare amatsiko abantu bakunda kwiga imiterere y’ikirere.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW