Digiqole ad

Episode 57: Dovine arashyize asura Brown, Nelson ahabwa ubutumwa bukomeye

 Episode 57: Dovine arashyize asura Brown, Nelson ahabwa ubutumwa bukomeye

IMPINDUKA: Mutwihanganire, hari impinduka ziri gukorwa mu buryo buri technique butuma iyi nkuru iri kubageraho ikererewe. Ariko burakosorwa vuba isubire kubageraho kare uko bisanzwe. Episode ya 58 na 59 ZIZABAGERAHO EJO MU GITONDO.

 

Nkimara kubona abantu bari bahahagaze imbere yaho imodoka ya John yaparitse nagizengo ikirahuri cy’imodoka cyahumye, burya gutungurwa nabyo biremera ibyabyo, ngaho ngo ni inzozi ubundi ngo wahumye, ako kanya nabeshyeye ikirahuri cy’imodoka maze mpita mvuga,

Njyewe-“Sinari nziko nawe ahagarara hano nanjye niho ndibuviremo

John-“Uuuuuuh? Koko se hano niho ugiye kuviramo?”

Njyewe-“Yego! Ahubwo murakoze!”

John-“Sawa noneho ubwo muraza kumbwira nimuramuka mugiye ntaraza nako ndaba naje ndabizi neza!”

Njyewe-“Murakoze!”

Nakinguye umuryango ndongera ndakinga ndebye ku ruhande mbona koko sinibeshye, yari Martin na Dovine bari bambaye imyenda myiza ya Siporo bahagaze imbande y’umuhanda Dovine afite icupa rinini ry’amazi akibona ko ari njyewe yahise yubika umutwe ntiyongera kundeba.

Martin-“Eeeeh! Bite sha? Ese burya ni wowe uzanye na John mu modoka?”

Njyewe-“Yego! Ni njyewe rwose!”

Martin-“Uuuuh? Ntago nari nziko muri week end namwe muza inaha kurya isi, natwe rero ubu tugiye kugabanya amavuta ngo andi abone aho ajya sha! Reka tugende ahubwo!”

Dovine ntiyigeze yongera kundeba na gato ahubwo yazengurutse hirya yinjira mu modoka barakinga imodoka irahaguruka irakara iragenda.

Imodoka ikimara kugenda nasigaye nikoreye amaboko maze nambuka umuhanda mpagarara hakurya ntangira kwibaza noneho ibyo ndi kubona niba aribyo cyangwa ndota.

Maze kubona ibyo byose nta kindi nakoze nahise mfata telephone ndeba numero za Gasongo nkanda yes nshyira ku gutwi nawe ntiyatinda kunyitaba,

Gasongo-“Yes Bro! Ngo bite se?”

Njyewe-“Gaso! Wapi kabisa noneho ndabona ibyo mbonye ari ibara, uziko mbaye nkiva mu modoka ya John maze naba ngitera ikirenge hasi Dovine tukabisikana nawe ayinjiramo arikumwe na Martin? Ngo bagiye muri siporo yo gutara icyaka

Gasongo-“Ngo? Nelson! Ibyo uvuga koko nibyo? Cyangwa ni inzozi waraye urose?”

Njyewe-“Oya Gaso, ibyo nkubwiye bibaye nonaha, ndetse ni naho nubu tuvugana mpagaze, mbega Dovine!”

Gasongo-“Bro! Ubu se koko noneho dufate hehe hababara ko ndabona indembe zibaye nyinshi? Nonese agiye atanakubwiye ngo ndaje gato basi?”

Njyewe-“Ahaaaa! Ndakubwira ko twakubitanye amaso rimwe agahita areba hasi ndetse abikora yinjira mu modoka! None ngo kumbwira ngo araje? Bya he byo kajya!”

Gasongo-“Nelson! Wari uzi n’ikindi? Ifatire moto wigarukire cyangwa ujye kureba Brendah, wirukankira ibyagusize ukabanza amazu”

Njyewe-“Nonese Gaso! Brown ko twamusezeranyije kumuzanira Dovine yifuza, urumva naharuka aha nkagaruka aho tugafata ibikapu tugasubira i Kigali?”

Gasongo-“Eeeeeh! Oya Nelson, ahubwo noneho reka nze nzane n’ikiziriko tumukurikire ubundi tumutware kuri gereza tumukuruye

Njyewe-“Gaso! Niba nabyo byakunda fata moto tubakurikire ariko tugabanyirize Brown umutwaro uhora umushengura”

Gasongo-“Eeeeeh! Nelson, Hubya gato wowe gusa ndaje!”

Call end.

Maze kuvugana na Gasongo nakomeje guhagarara aho nibaza byinshi ariko biranga biranyobera, nkiri muri ibyo nagiye kumva numva telephone irasonnye kuko nari nageze kure ndikanga telephone irancika kubw’amahirwe igwa mu byatsi byari aho hafi ntoragura vuba ariko mu kuyitaba iba ivuyeho.

Ako kanya nahise ndeba vuba umpamagaye ngifungura mbona ni Dovine ahita anongera arampamagara nibaza icyo agiye kumbwira kandi anyuzeho andeba, nshaka kwanga kwitaba ariko nanone mbona naba mbaye nkawe maze nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Dovine-“Nelson! Bite?”

Njyewe-“Dovi! Wapi rwose ukomeje kuncanga, nonese ubu unkoze ibiki kweli?”

Dovine-“Nelson! Mbabarira rwose ndagusobanurira ahubwo se uri hehe?”

Njyewe-“Dovi! Wumve ko nkiri hahandi unsize undeba, ubu koko wagakwiye gukora ibintu nkibi uri umukobwa watoranyijwe mu bandi ukishimirwa natwe?”

Dovine-“Nelson! Wambabariye koko! Basi noneho ndaje nonaha!”

Njyewe-“Dovi! Niba ari ukongera kumbeshya unshyira ku kagozi ntiwirirwe uza ahubwo reka njye kureba Brown mubwire byose ndabizi nawe n’imfura nubwo biramugora ariko nziko ari buze kwakira byose

Dovine-“Oya Nelson! Rwose ndaje, erega Oncle arankunda aba yumva ahantu hose twajyana, kandi impamvu nanze kugusuhuza nuko amfuhira cyane, buriya yahita abibwira Papa maze bikaba ibindi!”

Njyewe-“Ok! Ibyo reka tubireke, nonese uraje cyangwa ntuje?”

Dovine-“Ni ukuri ndaje! Ahubwo reka nshake moto!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi mbona moto ihagaze impande yanjye ndebye mbona ni Gasongo uyivuyeho afite n’umugozi wawundi uba ku bikapu binini ndamwitegereza nubwo umutwe wasaga nkuwatakaye kwihangana byaranze maze ndaseka nawe araseka ahita ambwira.

Gasongo-“Ari hehe se ngo tumuzirike tumujyane bunyago nka kwa kundi njya numva abayisiraheri babatwaye?”

Njyewe-“Ariko Gaso! Koko wari ukomeje?”

Gasongo-“Eeeeh! Buriya numvishe ukuntu ubivuze ubabaye ndavuga nti wallah noneho ibi bintu birakomeye, uziko uyu mugozi ari Kiki uwuciye ku gikapu cye?”

Njyewe-“Erega nta Kiki nta wowe mwese muri bamwe, ubwo se wumvaga urazirika umwana w’abandi ukamujyana kuri gereza witwaje iki?

Gasongo-“Hhhhhh! Nyamara byari byo! Tumugejejeyo bashobora kugirango yakoze icyaha bakaba bamushyizemo gato akaganira na Brown nk’amasaha abiri!”

Njyewe-“Hhhhhh! Gasongo we! Uri Gasongo nyine uri wowe original! Eeeeeh! Iriya moto niba itamuzanye ndamenya ko ambeshye ubugira batatu!”

Gasongo-“Dovine se?”

Njyewe-“Yego Bro!”

Gasongo-“Noneho mbe nisuganya mukacire amaboko nyazirikire inyuma?”

Njyewe-“Oya Gaso! Ubanza birangiye yemeye kuza!”

Gasongo-“Eeeeh! Ahubwo nabyo tubikesha rusengo, acitse Oncle Martin gute se noneho?”

Gasongo akivuga gutyo koko moto yaduparitse iruhande Dovine avaho arishyura moto iragenda aza adusanga ahita aduhobera,

Dovine-“Ahwiiiiiiii! Gaso, amakuru?”

Gasongo-“Ni Salama kabisa! Ahubwo wowe amakuru yawe?”

Dovine-“Ni meza cyane rwose! Ko wazindukanye umugozi se bite?”

Gasongo-“Eeeeh! Aka se? Hhhhhhhhh! Aka kihorere n’akanjye nako nari ndi kuwusimbuka nshiduka nawugendanye!”

Gasongo akivuga gutyo nagize ngo nseke ariko mfunga umwuka ndikomeza maze Dovine ahita avuga.

Dovine-“Nonese sha twihute nshaka gusubira kureba Oncle!”

Njyewe-“Martin se burya ni Oncle wawe?”

Dovine-“Yee? Martin se uramuzi Nelson?”

Gasongo-“Ubwo se ninde wayoberwa Boss we? Martin tumuzi kuva na cyera ahubwo!”

Dovine-“Eeeeh! Nonese namwe musigaye mukorera ruriya ruganda?”

Njyewe-“Tuhamaze igihe ahubwo! Martin tuba turi kumwe buri gihe, Aliane we ni isaha ku isaha”

Dovine-“Ngo ngo Aliane? Uriya mukobwa aranyanga shahu! Mwebwe ntabwo mubizi, noneho nuko mutazi umunwa agira!”

Gasongo-“Uuuuuuh? Umunwa we si nk’uwawe ra? Ndabona muri kimwe rwose mufite iminwa myiza!”

Dovine-“Oya ntabwo mvuga gusa, ahubwo amagambo awusohokamo niyo mabi, ubwo mwirirwana ndabyumva yirirwa abambwira ko nziko adatana n’ubugambo, Nelson! Rata ntimuzabyemere

Njyewe-“Dovi! Humura ibyo azatubwira kuri wowe ntabwo tuzahita tubyemera ahubwo tuzabyemera twabyiboneye, ahubwo reka tugende

Dovine-“Ok! Nta kibazo tugende rwose!”

Twazamutse buhoro buhoro tugeze ruguru gato twurira moto twerekeza kuri gereza tugezeyo dusanga amasaha yo gusura ataragera dukomeza gutegereza ariko Dovine yari yarambiwe bitavugwa, buri kanya yatubwiraga ngo arigendeye tugakomeza kumwihanganisha ndetse tunatungurwa nibyo byose.

Amasaha yarakomeje aricuma tugiye kubona tubona abacungagereza baraje batubaza abo twasuye turi aba mbere maze tuvuga ko dushaka Brown barandika dukomeza gutegereza hashize akanya katari gato bagiye tubona barasohotse Brown akiturebera mu ntambwe ndende tubona ashatse kuza yiruka ariko baramufata mpindukiye mbona Dovine afite ubwoba buvanze n’agahinda.

Brown akitugeraho ntawundi yarebaga usibye Dovine, yaramwegereye nawe arahaguruka aramuhobera mbona bararize, yakomeje kumugumana ariko hashize akanya aramurekura yicara imbere yacu avugana agahinda,

Brown-“Dovi! Ni wowe?”

Dovine-“Ni njyewe! Ahubwo se wowe uri Brown nzi?”

Brown-“Rwose ni Brown uzi wa nyawe, wawundi wamenye kandi kugeza na n’ubu akaba ukigukunda!”

Dovine-“Mana weee! Warananutse shahu! Mbega? Uziko nari ngizengo nundi usa nawe?”

Brown-“ Cherie! Nta kundi ni ubuzima mbayemo, Dovi! Gusa ndishimye cyane kongera guhuza amaso nawe ndetse no kumva rya jwi ryawe!”

Dovine-“Nanjye ni uko!”

Brown-“Nonese Dovi! Uracyankunda? Mbwira ndakwinginze!”

Dovine-“Uuuuuuh! Ubwo se koko nkubwire iki? Narihanganye kandi na n’ubu ntacyihanganye”

Brown-“ Ndakwinginze mbwira ikikurimo! Uracyankunda?”

Dovine-“Brown! Ubu uku undeba uku mfite byinshi bindimo, ugufungwa kwawe kwaranshegeshe cyane ntiwabyumva, byatumye ndemba kandi ndirwaza ndanikiza, gusa aho bigeze ndananiwe

Brown-“Ngo? mbabarira ndakumva kandi ni ukuri ndi hafi kuza hano hantu vuba nkaguha byose wifuza nkuko nabigusezeranyije!”

Dovine-“Ubwo se vuba uvuga ni ryari koko?”

Brown-“Ubu ndabura iminsi mirongo itandatu yonyine uwa mirongo itandatu na rimwe nkagutahaho! Please Baby, wihogora ndaje nguhoze kuko nkigukunda, urabizi neza ko ari wowe nishimiye kuruta abandi bakobwa bose nabonye kuva nkibumbura amaso nkabona izuba!”

Dovine-“Ngaho rero banza umfashe mu bibazo mfite!”

Brown-“Ma Cherie! Ufite ibihe bibazo koko nacyemura ndi ahantu nkaha? Mbwira rwose niba ari ibishoboka ndabikora ariko ukomeze umbikire umutima

Dovine-“Nelson! Wamumbwiriye ko byose ubizi koko?”

Njyewe-“Dovi! Nguyu Brown ugukunda, ndabizi neza ko akeneye kubona imbamutima ziherekejwe n’amagambo yawe, cyane ko yifuza no kumva ijwi ryawe rimutakira ngo arihumurize, ngaho mubwire kandi humura urabwira ukumva”

Brown-“Yego My Brother! Uko ni ukuri kandi nanjye nicyo nifuzaga kumubwira mu kanya nkaka

Dovine yarikirije maze hashize akanya numva atangiye kwitsa umutima cyane ndetse amarira ahita amanuka Brown mbona biramushegeshe ahita ahaguruka aho yari ari amfukama imbere ye ari nako abantu babitegereza cyane.

Brown-“Dovi! Ndakwinginze wirira utanshengura, ndagusabye mbwira ikibazo ufite ndakumva kandi niteguye gukora buri kimwe cyose ngo wongere wishime

Dovine-“Brown! Mu rugo bashaka ko nshyingirwa!”

Brown-“Ngo? Dovi! Ngo ugiye kurongorwa?”

Dovine-“Brown! Ubu undeba mu rugo bashaka ko nshyingirwa vuba aha kandi ntako ntagize ngo mbasabe kunyihanganira ngo babe bihanganye ariko baranze pe!”

Brown-“Nonese Dovi! Ushatse kumbwira ko ugiye gushyingiranwa nundi utari njyewe? Mbabarira niba aribyo ugiye kumbwira ube ubiretse kuko nonaha sinabasha kubyakira”

Dovine-“Oya ntabwo aribyo nashakaga kukubwira, ukuri kwanjye nuko ntashaka ko hari undi nshyingiranwa nawe utari wowe cyeretse niba wowe utarahitamo gusa njye narangije guhitamo cyera nta wundi ni wowe!”

Brown-“Ahwiiiiiiiii! Dovi! Urakoze cyane, hanyuma se niba mu rugo iwanyu bifuza ko ushyingirwa vuba kandi nkiri hano, wakwihanganye ugakomeza kundwanirira ko nimva hano nzakora uko nshoboye kose njye nawe tugahita tubana. Ni ukuri ndagukunda cyane”

Dovine-“Kwihangana bakwihangana, ariko icyo bashaka n’uko mbereka uwo nahisemo kandi vuba cyane.”

Brown-“Oooooh Dovi! Nta kibazo rwose uzavuge ko ari njye, rwose ndaguhamiriza ko ntazisubiraho ngo umere nka mukamusoni, nanjye rwose amahitamo yanjye ni wowe !”

Dovine-“Ibyo ndabyumva gusa ndamutse mbabwiye ko ufunzwe naba mbyishe byose! Chou, urabona nahinguka imbere y’uriya musaza nkamubwira ngo umugabo nifuza gushyingiranwa nawe ari muri gereza akikiriza ngo yego mutegereze?

Brown-“Ahwiiiii! Nubundi narabivuze ko nzicuza, Dovi! Ni ukuri gufungwa kwanjye kwangije byinshi kandi kunyigisha byinshi, gusa byose nabikoze mfunda imitwe ngo uwanyibarutse ave mu mage.

Nonese nyuma yibi witeguye gukora iki ma Cherie?”

Dovine-“Brown! Ahubwo hari icyo nakoze ndagusabye nusanga hari aho bigukomerekeje wihangane nabikoze ngamije kukurwanira ngo ugumane nanjye

Brown-“Dovi! Ndakumva ni ukuri kandi niteguye kwakira byose ariko hatarimo kukubura

Dovine-“Brown! Nanjye sinarota ntuma imbura, navuze ko…

Uzakomeze koko ubiharanire maze duhitemo rimwe ntituzahitemo kabiri, Dovi urabyemeye nawe?

Dovine-“Oooooh! Ubwo se urumva nabyanga cyeretse mbaye naribeshye kugukunda kandi ndabizi neza ko ntibeshye

Brown-“Gaso! Nawe uzafashe aba bombi bemeye gufunga roho zabo bakazikomeza kugirango njye Brown nzaze nyura mu nkingi banshingiye maze aho uzabona ari ngombwa uzanyaruke utabare nk’uko wabaye intwari kuva cyera kugeza kuri myshiki wanjye Gaju!

Gasongo-“Humura Brown! Nzaba mpari rwose kandi kujya kure yabo ni ugukubagana, urabizi ko njye na Nelson tudasigana akaba ari nayo mpamvu n’ubu ndi hano

Gasongo akivuga gutyo ushinzwe umutekano w’abagororwa yahise aza aduhagarara imbere maze aravuga.

We-“Iyo mpagurutse se ntimumenya icyo gukora?”

Brown-“Nonese Afande! Koko iminota irarangiye?”

We-“Uuuuuuh! Ahubwo nakongereyeho ibiri kuko nabonaga wapfukamirije usaba umugore wawe imbabazi, gira uhaguruke twinjire ahubwo.

Brown-“Basi wambabariye umunota umwe wonyine ngasezera umukunzi ko Imana izabikwitura.”

We-“Ariko uzi ko hano ari muri gereza cyangwa wagizengo ni kwa muganga? Haguruka ujye imbere tugende.

Brown bakimubwira gutyo nta kindi yakoze yahise afata ikiganza cya Dovine maze azamura yitonze yomekaho kiss ubundi twe aduhereza ibiganza arahindukira dusigara tumureba agiye kwinjira arahindukira twongera guhuza amaso bamusunikiramo numva ikiniga kiraje.

Tumaze kururutsa agahinda mu mutima twarahagurutse maze duhina imigongo turasohoka tukigera hanze…………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 58 ejo mu gitondo

35 Comments

  • ibi byo bibonye urufatiro. Ariko Nelson azitondere Dovine ushaka kumuha ku bintu atazagira ibyo yitirirwa. Namubeshyera nyuma bizigaragaza kuko umwana azashyira avuke afite nyirawe kuko ntayima nyina akabara.

  • Asante kumuseke, gusa ndabona harimo utuntu tudasobanutse neza! Aho Dvine yabwiraga Brown uko yavuze ntabwo birangiye…. Paragraphe ikurikiraho urabonako ntasano bifitanye biragaragara ko hari ibyo umwandutsi yibagiwe gushyiramo, please mubigenzure niba ari ukwibeshya mubukosore, niba atari ukwibeshya njye byancanze. Courage inkuru iraryoshye sanaaa!

  • nelson kandise hari indi ntumwa utegereje kuri dovine?byose ntiwabyiboneye .

  • iyi week end ya NELSON na GASONGO ko ibaye ndende , ariko abo basize bo nta guhamagara ngo babaze amakuru.
    gusa banza igiye kugera ku musozo tukamenya icyagize ikimuga DOVINE kuko uyu ni wa Mugabo wamucungaga mu kagare uri kubwira abasore bariho bibaza icyo uwo mugore mwiza ufite nUmutima mwiza yabaye. iyi nkuru iraryoshye kabisa courage mwanditsi.

  • Nelson we ntayindi ntumwa Dovine niba ureba kure uramubonye wese, ariko umwanditsi ashobora kuba yasimbutse aga paragraphe niba narebye neza,aho Dovine avuga «Brown! Nanjye sinarota ntuma umbura navuze ko……., hahise hakuriraho Brown asubiza bisa naho bihereye hagati. Thx mukosore cg niba ariko inkuru ikoze nabyo ntaribi. Thx Umuseke.

  • Umwanditsi yasimbutse,ibyo dovine yarariho abwira Brown,ibyo yavuze kuko urahita wumva nta sens bifite,niba bishoboka yadukosorera
    Thanks umuseke

  • Nelson witonde pe! Knd ibyo urimo byose ubibwire brendah hato mutazashwana.

  • Ariko Nelson ubwo koko amagambo Dovine akubwira nkuko yongeye kubeshya Brown ubihuza ute n’ibyo wiyumviye Papa Dovine amubaza, , Nyina wa Dovine yavuze ko yabwiye Papa Dovine ntacyo amukinze adashaka ko Dovine akubitwa, Se avuga ibyo kuzana ishyano mu rugo, gukorwa mu bwonko no kunanirana bya Dovine, none Nelson ibyo bihurira he no guhatirwa gushyingirwa cg kubanza kwerekana fiance!!!!! Nelson wiboneye ibihe byiza Martin afitanye na Dovine, usobanukiwe neza n’ibyo Aliane yakubwiye kuri Dovine, wiyumviye ubwawe ko Dovine akubeshye ko Martin ari Uncle we, wiyumviye neza ko Dovine asobanukiwe ko Aliane amuzi ndetse amwishisha! Nta wowe nta Nelson, nta Kiki mwese mureba hafi, nta matwi mugira, ubuzima bwanyu buri mu kaga. Dovine nta gahunda afitanye na Brown. Ntuve ku gisenyi utabwiye John ibiri kuba kuko bizagukurikirana no mu kazi, cyane ko Martin ariwe nyirabayazana akaba na Boss wanyu mwese! Nimutitonda bazanabirukana kuko wanze gucyura Dovine!!!!!!!!!!!!

  • Amahoro basomyi,Sawasawa,uri umuntu w’umugabo cyane!Nulison(mbere nabonaga ubunyangamugayo bwawe, nubushishozi ugira, nkumva nkwemera ariko ubu wapi kabisa, kuva umunsi wemera kujya mu cyumba cyiriya ngirwa m…,wanavayo ukabihisha na Brendah, wanze kumva nubu urakomeje? nkwibarize ese uyu Broun we nubwo yagukunda cg akakwizera ka jana Numara kugerekwaho ruriya ruscyo ko aribyo Dovine agambiriye kugukomatanyiriza impande zose, kuba kwizeraga bose rahira rahira ku tazabura epfo na ruguru,NB: IKI KIBAZO DISI NI UKURI GUKUNZE KUBONEKA HENSHI, ABAGABO BAKUNZE KWITWARA UKU NGO BARARWANA KU NGO ZA MACUTI YABO, BIKAVAMO ZA RWANGENDANYI.
    wibagiwe ko na Martin yatangiye kuguhuma amaso agushimagiza kuri John?

  • Yewe uwasoma inkuru ya Eddy ntiyasoma iyi kuko irimo Nelson ufite ubugoryi bwinshi pe!!!! Ntabwo ishimishije rwose nkiyambere

  • Nelson ukwiye kureba kure kuko bishoboka ko ibyo Dovine avuga ari ingabo yicuriye ngo imukingire muri iyo minsi ariko nabwo ibyo kwahuranya amayoga akarishye kuriya nabyo ntibisobanutse, gira amakenga mubyo ukora byose. Ikindi nuko buriya ukuri kwa muntu kuba kure aho binocular (darubindi) idashobora kubona, hari umuntu wigeze kuririmba indirimbo ashyiramo akajambo kavuga ngo” Uritonde”

  • Nelson, urimo kugenda uzana ubugoryi nyamara! Nari nzi ngo ni ubunyangamugayo none harimo n’ubucucu kuko Dovine ntacyo atakweretse ariko nta maso ugira, uraho ngo ni umutima mwiza. ntuzazane iby’inka yarembye hano ngo uricuza dore wumva nabi

  • uradupfunyikiye naka gace nanone koko??ku resima cyane ni bibi afazari ibi bice 2 byarangiye! !

  • niba utumva brenda ugiye kumubuzwa nikirara cysmaze kuromora! ese bahuye nande kumarembo yageteza ubwo si malitin urebye nabi yakwirukanosha no mukazi

  • iyi nkuru sinzongera kuyisoma. Nelson nakugiriye inama wanga kunyumva nanjye ndakuretse kbs. uri injiji inshuro nyinshi!!!!mbabajwe na John witangiye abaswa nkamwe kbs. ndababaye gusa. muzagarure Edy mube muretse ibyo bintazi.

  • Ese nibarize Nelson,buriya ko imico ya Dovine uyizi,wemeyeko agumana nuwo wita umuvandimwe wawe Brown koko?rwose niba umufata nkumuvandimwe,wamubwije ukuli ko abakobwa batabuze,Divine mukazamuhindura nubundi buryo

  • Yewe mbanumiwe njyewe,nelson rwose urikundwaza umutima pe nta kiki nta gasongo nta wowe ngo inama yewe ntanama yanyu tu,gusa abantu mufite inshuti nka dovine muramenye mwitonde.

  • Nelson ni igipfa matwi,impumyi,igipfamutima byoseeeee! uziko adaheruka no kuvugisha Brendan, week end yose kiyimaze kiruka kugihomora ngo ni Dovine, sha iyi story iraryoshye ariko iragenda uko abasomyi tudashaka nkumva irambihiye, nirangira nabi nzababara kurushaho!!!! umwanditsi nahindurize inganzo kabisa naho ubundi sinazongera gusoma stories zanyu peeeeee!!!!!!

  • Iyi nkuru ntakigenda rwose! Harimo ibigambo byinci cyane rwose peee! Gasongo afite ibigambo byinci cyane, uratubwira ibigambo byabo bombi bisekeje inkuru ikarangira guyyo vraiment! Ikindi nelson ndabona nyabwenge afite, umuhimbyi wiyi nkuru ari poor minded! Uwasomye inmuru ya Eddy nyiya gasomye iyi kbs! Nelson ari twara nkumuntu udafite ubwenge nagatoya! Ntabwo iyi nkuru ishimishije????????

    • Wowe Pazzo ndagusuhuje!! Gusa mbabajwe n’imvugo inenga umwanditsi w’inkuru wakoresheje (ngi ni poor minded), ese waba uzi basi icyo bisobanura cg wabyize utabyumva? biteye isoni n’agahinda kuba wicara imbere ya computer cg kuri phone yawe ugasoma inkuru y’umuntu uri “poor minded”!! ariko abanyarwanda tuzarekera ryari kwiyemera no gupfobya ibyo abandi bakora? Ko nta nkuru wowe uratugezaho cg ngo tube tukuziho ikindi gikorwa cy’indashyikirwa uhera ku ki utuka umuntu udatunze, utazi imvo n’imvano, utazi imyaka, utazi amashuri ye, utazi…utazi…. Niyo kandi waba ubizi biteye isoni kuba ufite ikinyabupfura gicye cg cya ntacyo!! Umbabarire nagucyeburaga ngo wisubireho!! Nnajye sinkuzi ariko mpereye ku byo wanditse hano nakwibwira uwo uri we!! Ntuzasubire gutukana bigeze aha, kandi utuka umuntu uduha inama nziza azinyujije mu byo afata umwanya we akandika!! Wumva ukeney ko inkuru igenda uko ushaka, fata umwanya wandike iyawe uko ubishaka!! Gira amahoro

  • Umwanritsi muramurenganya kuko atahora yandika injury z’abanyabwenge nka Eddy gusa! Muri iyo si hari n’ibihungu by’ibigoryi bagerekaho inda bikemera
    Inkuru rero ibereyeho guhugura abantu b’ingeri zose

  • BASOMYI SI BYIZA KWINJIRA MU NGANZO Y’UMWANDITSI. NTABWO AGOMBA KWANDIKA IBYO TWE DUTEKEREZA CYANGWA TWIFUZA KO YANDIKA KUKO AFITE INSANGANYAMATSIKO YIHARIYE NA MESSAGE ASHAKA GUTANGA. YANDITSE UKO MWE MUBISHAKA RERO NTIMWABISOMA KUKO MWABA MUZI IBIGIYE GUKURIKIRAHO. AHO MUMUGAYA NIHO IVUMBURAMATSIKO RISHINGIYE. MURAKOZE GUSOMA UM– USEKE NO GUTANGA IBITEKEREZO ARIKO MWIRINDE KWINJIRIRA INGANZO Y’UMUHIMBYI.

  • Mwongeye kutubihiriza mwatinze mudusubize ya saha twabahaye!!!!!

  • Twabuze episode nshyashya. Pls turategereje

  • Ntamuntu wigicucu nabonye nka Nelson

  • Murakoze kutumenyesha

  • Ariko se ntayindi duhabwa uyumunsi abanenga umwanditsi sindikumwe namwe nimba arimbi ntukayisome kuko sagahato mutwihere iyindi ahubwo mwatubihirije

  • Sawa umwanditsi ariko byaba byiza mutubwiye isaha kuko ntituri gukora akazi dutuje kuko turi gusura burikanya tumenye isaha rero byadufasha kutarangara burikanya

  • Ntuzacikwe na Episode ya 58 ejo mu gitondo. Bimeze bite ko igitondo cyarangiye.

  • Nelson si igicucu, oya muriwe yiyumvamo ko buri wese yamukemurira ibibazo ntawe ahutaje cg akomerekeje kandi akanababikira ibanga cyane, gusa Urukundo ni nki nyama y’ururimi nta gout rugira, ibyo utekereza aka kanya udashatse abajyanama binararibonye wakumirwa,uzaba indryarya, umubeshyi, ugerekweho ubusambanyi, mu kazi boss(Martin), ugaragazwe ko watwawe ni nkumi(byangiza inshingano wahawe), noneho by’umwihariko wahemukiye n’umukobwa abereye oncle? mwanditsi congs! dutegereje ejo Uwiteka na dushyitsa amahoro.

  • Iyi Nkuru kurinjye irimo Ubwenge cyane kuko twese tutazi igikurikiye ndifuza ko wazakora igitabo kirimo inkuru yose Maze ukigurishe twisomere merci

  • Umuseke murakoze kutugezaho Impiduka kandi zirumvikana.
    Keep up the professionalism. Abasomyi bagenzi banjye namwe mwakoze kwihanga.Nabomye comments abantu bagerageje kugaragaza amarangamutima yabo kuri iyi nkuru ariko umwanditsi afite igitekerezo nyamukuru yifuza kugeza kubasomyi.Abavugwa muri iyi nkuru hari impamvu bameze uko bameze bishushyanya kandi societe tubamo,hari byinshi rero umuntu yakuramo bizana impinduka nziza. Imana ibahe umugisha

  • Hi mwamfasha mukanshyira muri whatsapp group yiyi nkuru +18638215648. Gusa mwadutindiye cyane pe mutumenyeshe isaha tureke guhora dusura urubuga. Ikindi urubuga rwanyu rurimo gutwara umwanya muremure ru loading!!

  • KO MWADUTINDIYE BYAGENZE BITE

  • Aho yajyaga dovine yajyaga kubwira brown nyine banze kubisubiramo babyandika.naho dovine yongeye kubeshya ibyo yabeshye nulison.hanyuma brown agaruka abyemera nyine.

Comments are closed.

en_USEnglish