Digiqole ad

Urujijo rw’Abadepite ku ‘gushyiraho’ ikigo NRS rwavuyeho

 Urujijo rw’Abadepite ku ‘gushyiraho’ ikigo NRS rwavuyeho

Mu Nteko y’Intumwa za rubanda ziba ari incabwenge zibahagarariye zigashyiraho amategeko agenga ubuzima bw’igihugu

Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa gatatu, Inteko rusange y’Abadepite yatoye yemeza umushinga w’Itegeko rishyiraho ikigo cy’ingororamuco nyuma y’aho Komisiyo yigaga itegeko yemeye gukuramo ingingo ya gatatu no ku vugurura iya munani zari zateje impaka n’urujijo mu Badepite.

Mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda

Hon Depite Semahundo Amiel Ngabo Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage y’Inteko yize iri tegeko, ajyeza ku badepite 64 bari mu Nteko Rusange raporo y’inyongera ku byakozwe nyuma yo gusubizwa ingingo ebyiri, iya gatatu n’iya munani, yavuze ko bagendeye ku bitekerezo by’Abadepite.

Mu bisobanuro bya Hon Semahundo, byumvikanisha ko National Rehabilitation Service (Ikigo cy’Igororamuco) kizaba ari urwego ruri hejuru y’ibindi bigo ngororamuco byaba ibyakira abantu nyuma y’igihe runaka n’iby’agateganyo.

Gusa icyo kigo byavuzwe ko kigumana inshingano yo kuzigisha ubumenyingiro n’imyuga binyuze ku bigo ngororamuco kizaba kirebera, kandi kizatanga service z’ubuvuzi ku bazaba babishoboye n’ubujyana ku bahungabanye.

Ku bw’iyo mpamvu, Abadepite bavuze ko banyuzwe na raporo uretse bamwe bagiye basaba kunoza imyandikire, nyuma hakurikiraho gutorera ingingo z’itegeko zose uko ari 42 zigize Umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo cy’ingororamuco.

Hon Depite Mporanyi Theobald ati “Iyi raporo nayisomye, jye ndumva rwose nkurikije impaka ejo twagiye n’ibitekerezo byatanzwe, ndabanza gushima ko ibitekerezo twatanze byakurikijwe. Kandi urayisoma noneho ukumva n’itegeko uraryumva, n’urujijo bamwe muri twe twari nanjye nari mfite kuri biriya by’ubumenyingiro ukumva ko noneho byumvikana, bivuga ko iki kigo kizaba kireba ko abagiye mu bigo ngororamuco bahawe bwa bumenyi byemewe na Leta.”

Mporanyi yavuze ko noneho byumvikanye ko ikigo kizakora ubushakashatsi ku mpamvu abajya mu bigo ngororamuco bongera kubisubiramo, ariko noneho ngo icyo kuzatanga ubuvuzi ku bangiritse ni ikintu gikomeye.

Abandi badepite bakunze gutanga ibitekerezo kuri iri tegeko barimo Hon Nyirarukundo Ignacienne na Hon Mukantabana Marie Rose, bagaragaje ko inshingano yo kwigisha ubumenyi ngiro n’imyuga kuba bikirimo biteje ikibazo basaba ko byakwandikwa neza kugira ngo bitamera nk’aho ikigo ari cyo kizabitanga.

Umushinga wo gushyiraho iki kigo kitwa NRS waje gutorwa n’Abadepite 63, ntawaryanze, ntawifashe, habonetse imfabusa imwe.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish