Month: <span>March 2017</span>

Umusore w’umusirimu ni uzi kwambara ibihuye n’aho agiye – Phil

Nizeyimana Philbert  uzwi cyane ku mazina ya Phil Peter, mu kiganiro kirambuye Phil Peter yagiranye n’Umuseke, yagarutse ku myambarire ye ndetse n’uko umusore w’umusirimu aba agomba kwambara. Umuseke: Ufite akazi gatandukanye cyane cyane kagusaba guhura n’abantu benshi, uhitamo gute imyenda wambara ugiye mu kazi kawe? Phil Peter: Muri rusange akenshi nambara bitewe n’umunsi, gahunda mfite […]Irambuye

Abafite inzu zitorohereza abafite ubumuga bagiye gushyirwa ku karubanda

Mu nama nyunguranabitekerezo yo kurebera hamwe uko abafite ubumuga bazagira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, Depite Pierre Claver Rwaka wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yavuze ko abatunze inzu zihurirwamo abantu benshi zitorohereza abafite ubumuga bagiye kunengerwa ku karubanda bakerekwa itangazamakuru. Ubwo yasozaga iyi nama, Depite Rwaka yavuze ko kuba hari abubaka […]Irambuye

Rubavu: Baravana abazunguzayi mu mihanda, ariko n’isoko bajyamo ryaruzuye

Nyuma y’uko iryahoze ari isoko rya Nyakabungo ryimuriwe mu kagari ka Mbugangari rikitwa isoko ry’ibiribwa rya Mbugangari ubu ntirigifite ubushobozi bwo kwakira abaricururizamo bose. Iyo urigezemo utangazwa n’ubwinshi bw’ibicuruzwa n’abacuruzi. Mu gihe kandi abacururizaga ku mihanda mu mujyi wa Gisenyi nabo bashishikarizwa kujya muri iri soko. Umuseke wasanze imirimo yo gucuruza irimbanyije ku gasusuruko kuri […]Irambuye

Ladislas Ntaganzwa uregwa Jenoside ati “Hari ibyo nzajya nemera”

*Ntaganzwa yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga, Mpiranyi… *Yatangiye kuburana mu mizi, Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ikirego, *Ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi 30 000 kuri Paruwasi Cyahinda Ladislas Ntaganzwa watangiye kuburana mu mizi ku byaha bya Jenoside akekwaho gukorera mu cyahoze ari Komini Nyakizu yari abereye Bourgmestre mu 1994, kuri uyu wa […]Irambuye

Massamba mu gitaramo cyo gushaka inkunga y’abana barwaye ‘Autisme’

Ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko {Autisme} ari uruhurirane rw’ibibazo by’imyitwarire bijyanye n’ibibazo byo kwisanga mu muryango ndetse no gutinda kuvuga bijyana n’ubufura ku mwana ukiri muto. Bamwe mu bagize imiryango myinshi hari ubwo bakeka ko kuba umwana yavuka agatinda kuvuga ari ibisanzwe, ariko abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko ari uburwayi buzwi ku izina rya “Autisme.” […]Irambuye

Kuri Manda ya II P.Kagame yageze ku ntego ze zo

Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari ibyo yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Inkuru iheruka yagarutse ku kuri Porogaramu […]Irambuye

Min. Kanimba yabajijwe iby’inganda Leta yubaka mu cyaro ntizitange umusaruro

*Urutunganya ibirayi rwubatswe Nyabihu ngo rusigaranye umukozi umwe *Umuti bavuguse ngo ni uwo kwegurira izi nganda abigenga Minisitiri Francois Kanimba ufite ubucuruzi n’inganda mu nshingano kuri uyu wa gatatu nimugoroba yari imbere ya Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda aho bamubajije iby’inganda Leta yubaka mu byaro ntizitange umusaruro, bavuga nk’uruganda rwo gutunganya ibirayi […]Irambuye

Menya ‘Louis Vuitton’ uruganda rukora imideli itandukanye

Uruganda ‘Louis Vuitton’ rwamenyekanye ku kirango cya ‘LV’ rwashinzwe ahagana mu 1854 i Paris mu Bufaransa, rushingwa n’umugabo ‘Louis Vuitton’, ubu rukorera mu bihugu birenga 50 ku isi, ndetse rukaba rufite amaduka acuruza imideli yabo arenga 460. LV ubu ni rumwe mu nganda z’imideli zikunzwe cyane ku isi, rukaba ruzwi cyane ku gukora imideli igezweho […]Irambuye

Miss Rwanda 2017 ageze ku Nyundo yakiriwe nka Yezu i

Iburengerazuba – Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa MissRwanda yerekeje mu karere ka Rubavu aho yasuye ikigo cy’ishuri cya Lycee Notre damme d’Afrique de Nyundo n’ishuri rya muzika ry’aha. Aha ku ishuri yakiriwe n’abanyeshuri benshi cyane barimo n’ab’urungano rwe, bari kumwe n’umuyobozi w’iri shuri Souer  Clementine Gasingizwa ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho […]Irambuye

‘Sozinho’ indirimbo nshya ya Ronaldinho Gaúcho

Ronaldinho Gaúcho ni icyamamare muri ruhago, akaba umunya-Brazil. Yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise {Sozinho} nyuma y’iyo yakoze muri 2016 yise ‘Eu sou do mundo’. Muri 2014 nibwo yatangiye ibijyanye n’umuziki ahera ku ndirimbo yise { Vai Na Fe} ayikoranye n’umuraperi wo muri Brazil ari naho Ronaldinho akomoka. Ronaldinho ntacyo aratangaza ku bijyanye n’indirimbo […]Irambuye

en_USEnglish