Digiqole ad

Umwanditsi Mukuru wa RDB yatesheje agaciro cyamunara BK yagurishijemo uruganda rwa DUKOREREHAMWE

 Umwanditsi Mukuru wa RDB yatesheje agaciro cyamunara BK yagurishijemo uruganda rwa DUKOREREHAMWE

Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali (BK).

Umwanditsi Mukuru wa  RDB yatesheje agaciro cyamunara yakoreshejwe na Me RUBAYIZA Kashamura Joseph ahagarariye Banki ya Kigali, aho yagurishijemo uruganda rw’umucari rwa DUKOREREHAMWE Company Ltd ruherereye mu Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi kuko ngo binyuranyije n’amabwiriza nk’uko byemejwe n’Umwanditsi Mukuru mu cyemezo no 017-018645 yafashe kuwa 27/03/2017.

BK ivuga ko yagiye kugurisha nta yandi mahitamo isigaranye.
BK ivuga ko yagiye kugurisha nta yandi mahitamo isigaranye.

Iby’uru ruganda byamenyekanye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo baguteza cyamurana uru ruganda  hakaba imvururu zakomerekeyemo Abapolisi babiri n’umuturage umwe. iyi cyamunara yabaye ku itariki 27 Mutarama 2017 bisabwe na Banki ya Kigali (BK Ltd) igamije kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 687 (umubare utavugwaho rumwe n’impande zombi) DUKOREREHAMWE COMPANY Ltd ibereyemo BK.

Nk’uko twabibagejejeho kandi mu minsi ishize, ba nyiri uruganda bavugaga ko BK yabarenganyije ikabatereza bafite ubushake bwo kwishyura, BK yo ikavuga ko kwishyura byari byarabananiye igakora ibiteganywa n’amategeko.

Gusa, nubwo cyamunara yabaye ku buryo butavuzweho rumwe, DUKOREREHAMWE Company Ltd yatubwiye ko ibifashijwemo n’umunyamategeko wayo Me MUTABAZI ABAYO Claude, bagaragarije Umwanditsi Mukuru amakosa yose yakozwe muri iyo cyamunara agaragaza ko yakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Nyuma y’amezi abiri iyo cyamunara ibaye, kuri uyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2017, Umwanditsi mukuru wa RDB yayitesheje agaciro kuko ngo kitubahirije amategeko, nyuma yo gusuzuma ikirego cyatanzwe na Avoka mu izina rya DUKOREREHAMWE COMPANY Ltd, ndetse no gusuzuma Raporo y’uko yamunara yagenze.

Icyemezo, natwe dufitiye Kopi, Umwanditsi mukuru wa RDB yamenyesheje Me RUBAYIZA Kashamura Joseph wateje iyi cyamunara na BK Ltd, kigaragaza ko habaye amakosa muri iyi cyamunara.

Icyo cyemezo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, cyasinyweho umukono n’Umwanditsi mukuru wa RDB.

Iki cyemezo kiragira kiti: “Nyuma yo gukora ubusesenguzi kuri raporo ya cyamunara mwagejeje mu biro by’umwanditsi mukuru ku itariki 13 Gashyantare 2017, turagira ngo tubamenyeshe ko Umwanditsi mukuru atesheje agaciro raporo y’icyamunara bitewe n’amategeko n’amabwiriza bitubahirijwe mu gihe cyo gukora icyamunara nk’uko biteganywa n’Amabwiriza y’Umwanditsi mukuru No.03/2010/ORG yo ku itariki 16/11/2010, agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate.”

Umwanditsi mukuru yongeraho ko impamvu yo gutesha agaciro iyi cyamunara ari uko umuguzi watanze amafaranga menshi (SODAR Ltd yishyuye miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda agura uruganda rufite agaciro ka miliyari 1,2 y’u Rwanda) yishyuye na Sheki kandi nta mafaranga ahagije afite kuri konti yayo.

Umwanditsi Mukuru ati “Cyamunara ikaba iteshejwe agaciro kandi ushinzwe kugurisha ingwate wayikoze akaba ariwe ugomba kwirengera ingaruka izo arizo zose {iyi cyamunara} yaba yarateje.”

Ifoto igaragaza imbere muri uru ruganda rwa Dukorerehamwe rwagurishijwe muri iriya cyamunara.
Ifoto igaragaza imbere muri uru ruganda rwa Dukorerehamwe rwagurishijwe muri iriya cyamunara.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamategeko wa DUKOREREHAMWE Company Ltd ariwe Me MUTABAZI ABAYO Claude wakurikiranaga iki kibazo muri RDB kuri telephone ye igendanwa, atubwira ko ntacyo yabivugaho,  ko dushatse amakuru yimbitse twayabaza Ubuyobozi bwa DUKOREREHAMWE COMPANY Ltd, BK Ltd cyangwa RDB.

NKUSI Aminadab uyobora DUKOREREHAMWE Company Ltd, ku murongo wa Telefone yabwiye Umuseke ko ubu nta byinshi yavuga ku mwanzuro w’Umwanditsi Mukuru, gusa ngo yishimiye ko amategeko yubahirijwe.

NKUSI avuga ko muri iriya cyamunara bari bariganyijwe bikomeye, kuko SODAR Ltd yari yahaguze nta mafaranga ifite kuri Konti yayo, dore ko ngo yaba yo {SODAR} cyangwa na BK ntawabashije kubyerekana.

Agira ati “Ahubwo ikibazo dufite ni uko BK yanze kudusubiza imfunguzo z’uruganda rwacu, basuzugura icyemezo cy’Umwanditsi Mukuru. Barabeshya ngo barabikora, ariko si ukuri kuko Umuhesha w’inkiko w’Umwuga Me MBARUSHIMANA JMV yabandikiye abaha amassaha 24 ngo babe badusubije imfunguzo z’uruganda rwacu ntibabikora, ayo masaha yashize uyu munsi none ubu yagombye kwiyambaza inzego za Polisi.”

Yongeraho ati “Nta kuntu BK yakwanga gutanga izo mfunguzo ngo ni uko itishimiye icyemezo cyafashwe, igomba kubanza kucyubahiriza, yashaka ikakiregera mu nkiko, kuko nta kindi cyemezo bafite gikuraho icy’Umwanditsi Mukuru kibaha uburenganzira bwo gukomeza gufunga uruganda, na cyane ko n’ubundi banarufunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.  N’umunyamategeko wacu yandikiye Umuyobozi Mukuru wa BK amusaba kuduha infunguzo nk’uko ibaruwa mfite ibyemeza.”

Nkusi Aminadab ufite 50% muri Dukorerehamwe Company.
Nkusi Aminadab ufite 50% muri Dukorerehamwe Company.

NKUSI avuga ko babifashijwemo n’umunyamategeko wabo ubu bareze abatanze Sheki itazigamiwe mu ishami rya Polisi rishinwe gukurikirana ibyaha (CID) ndetse n’abandi babigizemo uruhare bose, ubu bakaba barimo gukurikiranwa.

NKUSI Aminadab yatubwiye kandi ko uruganda nirumara gufungurwa aribwo bazatekereza neza ku kigiye gukurikiraho kirebana n’umwenda babereyemo Banki ya Kigali, na cyane ko bateguye uburyo bahita bivana muri icyo kibazo byihuse.

Ku rundi ruhande, Aimable MALAALA, Umuyobozi w’ishami ry’amategeko no kwishyuza muri BK, yabwiye Umuseke ko impamvu yatumye cyamunara iteshwa agaciro batayemera.

Ati “Twabijuririye mu rukiko, icyemezo twarakijuririye,… Gusa, ntabwo ndibujye muri details kuko haracyari kare kugira ngo dutangire kubiganira muri details, ariko icyo nakubwira cyo ntabwo tuyemera.”

Abajijwe impamvu batarasubiza imfunguzo ba nyiri uruganda kandi Umwanditsi mukuru yaratesheje agaciro cyamunara, Aimable MALAALA yavuze ko biteguye gutanga urufunguzo rw’uruganda nta kibazo.

Ati “Ntabwo twakwanga kubahiriza ibyemezo byafashwe n’urwego rubifitiye ububasha, uretse ko icyemezo cyo twanakijuririye mu rukiko, ariko ntabwo twakwanga kubahiriza ibyemezo byafashwe n’inzego zibifitiye ububasha, ubwo bubasha ntabwo dufite.”

Aimable MALAALA kandi avuga ko Umunyamategeko wa DUKOREREHAMWE COMPANY Ltd yamaze kubahamagara, avuga ko bashaka kuza ngo baganire.

Ati “Hari harimo icyo gihe cyo kuza kugira ngo tuvugane, uwo mu Avoka hari ibyo twari twavuganye mubwira ko ndibumuhe n’igisubizo uno munsi, twarimo tuvugana nabo.”

Kompanyi DUKOREREHAMWE COMPANY Ltd na Banki ya Kigali kandi bakomeje kuburana mu Rukiko rw’ubucuruzi ku kuba Banki ya Kigali itarubahirije amasezerano y’inyuzanyo bagiranye ngo ari nayo yatumye uruganda runanirwa kwishyura neza.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • nibareke abaturage bikorere business

  • Eh! Najyaga ngirango iyo icyamunara kibaye biba byarangiye none ahubwo umenya ibibazo biba bitangiye!
    (Iyi dossier yerekana aho ireme ry’Uburezi rihagaze ku bize Law, Project Management, Accountancy, Banking,….)

  • Dore impamvu ntaziteza credit banquaire! Ni barusahurira munduru! Muragapuuuuu

  • Abibuka PALMALAC dore nuko nayo bayiriganyije none icuya cy’umugabo wanakoreye icyama kiba gipfuye ubusa,umuryango uratatana icyo umugabo NZ.Omary yakoreye kiba gihindutse umuyonga azira munyangire n’utugambo twabashakaga utwe twose.sha abanyarwanda muli abagome

  • Imana ishimwe iyi nkuru nari nayisomye numva harimo akarengane uretse ko nyine utamenya hari igihe umuntu yivuga ameza gusa.So,wowe uvuga ngo ireme ry’uburezi ntabwo mbijya kure cyane ariko nanone hari abanikora nkana atari ikibazo cy’ubumenyi bucye ahubwo ari ugushaka indonke na ya nda nini yadutanze imbere.Utekereza ko umunyamategeko(Lawyer)wa BK cg w’iriya company yindi yahaguze batabonaga ko harimo amakosa?ariko nawe Reba agaciro ka ruriya ruganda!!!?yarebaga miliyoni nawe ubwe ashobora gukuramo akumva araba asezeye ku bukene!!none dore bibyaye ingaru!!ahaaaa!!!

  • Hhhhh Leta yubumwe ndayemera kandi ndayikunda irenganura abarenganye ibyururuganda byabaye ibidasanzwe kuko abaturage birirwa barira imitungo irimo yangirika mbega birenzekamere, ahubqomutabarehafungurwe kuko abatunzwe nururuganda barenzuko mubikeka ikikibaya bamwe barahareniye tekereza nokwishyura cheque itazigamiye ntibyoroshye

Comments are closed.

en_USEnglish