Digiqole ad

Imbabazi za Paapa zisobanuye iki?

 Imbabazi za Paapa zisobanuye iki?

Perezida Kagame mu biganiro na Paapa Francis wamutumiye i Vatican

Ku itariki ya 20 zukwezi kwaWerurwe 2017, hari Itangazo ryaturutse i Roma ryerekeye uruhare rwa kiliziya gatolika muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iryo tangazo ryagiraga riti: «Le Pape François a de nouveau imploré le pardon de Dieu pour les péchés et les manquements de l’Église et ses membre» = « Papa Francois yasabye Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose».Tumaze kubona iryo tangazo, (Umunyamakuru w’Umuseke), Jean Pierre Nizeyimana,  yegereye Padiri Bernadin MUZUNGU, amubaza icyo atekereza kuri ririya tangazo. Ikiganiro bagiranye nicyo tugiye gusoma muri iyi nyandiko.

Perezida Kagame mu biganiro na Paapa Francis wamutumiye i Vatican
Perezida Kagame mu biganiro na Papa Francis wamutumiye i Vatican mu cyumweru gishize

1.Ubundi Papa ni muntu ki?

Padiri Muzungu :Papa ni umuntu wasimbuye Petero mutagatifu kuri bwa butumwa Yezu yari yaramuhaye agira ati : Uri Urutare, kandi kuri urwo  rutare nzubaka ho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mukuzimu ntibuzayitsinda »(Mt 16,18).

Papa François rero ni umusimbura wa Petero, kuri izo nshingano za Yezu, muri ikigihe cyacu. Ubwo bubasha bwo mukuzimu buvugwa muri bibiliya, ni abagizi ba nabi bose, babuza  Kiliziya kogeza inkuru nziza, umwana w’Imana yayishinze. Iyo Nkurunziza kandi uko tuyizi, ni ukumenyesha amahanga yose ko abantu bose ari abana b’Imana kandi ko bagomba kubana kivandimwe. Papa rero ni umuntu ufite izo nshingano.

 

2.Kuki iryo tangazo rya Papa rije ritinze?

Padiri Muzungu : Oya, siko biri, nubwo iryo tangazo rivuga ibyabaye mu myaka 20 ishize, abapapa basimburanye muri ibyo bihe, ntibigeze baceceka. Papa Yohani Pawulo wa II, wari ku ntebe ya Petero mutagatifu, igihe cya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ntiyacecetse .Ni nawe wavuze bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda, byari Jenoside. Ni nawe watumye amahanga yose yemera ko ubwo bugizi bwa nabi bwagombaga kwitwa Jenoside.

Papa  wamusimbuye, Benedigito wa XVI, nawe ntiyacecetse.Ubwo Abepiskopi bo mu Rwanda bajyaga kumuramutsa no kumubwira ibyerekeye umurimo bashinzwe mu Rwanda, yabagiriye inama yerekeye ibyabaye mu Rwanda.  Mu magambo badusubiriyemo mwitangazo ryabo ryo kwitariki ya 20. 11. 2016, iyo nama yagiraga iti : « Yatubwiye ko tutagomba gutinya guhangara amateka yacu n’ingorane zose zayaturukaho ». Iryo tangazo ry’abepiskopi ryatubwiye n’indinama bagiriwe na Papa François, igihe nawe bari bagiye kumusura, nawe ngoyarababwiye ati «yatubwiye ko tugomba gufatanya na Leta, kugira ngo dufashe Abanyarwanda kudaheranwa na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo ».

Itangazo riheruka rero, Papa yarigeneye abantu bose, igihe Umukuru w’URwanda yari yaje kumusura. Harimwo kumushimira uwo mubano mwiza uri hagati y’Ubuyobozi bw’ URwanda na kiriziya gatolika, harimwo no kumusaba imbabazi no kuzisaba Abanyarwanda bose, kubera ibyaha Kiriziya n’ abayoboke bayo bakoreye  URwanda.

3.Usabwa imbabazi ninde?

Padiri Muzungu  : Itangazo rirasubiza riti: usabwa imbabazi ni « Imana ». Umuntu ashobora kwibaza ati: aho gusaba imbabazi abagiriwe nabi ndetse n’imiryango yabo,Papa arasaba imbabazi Imana?Aho ubwo ntakwibeshya kuriho?

Tubyumve neza. Imana irasabwa imbabazi ku mpamvu eshatu ; Impamvu ya mbere, ni uko Imana ari umuremyi n’umubyeyi w’abagiriwe nabi mumahano yabaye mu Rwanda.

Impamvu ya kabiri, ni uko Imana ari umucamanza w’abagizi ba nabi bose.Papa rero, akaba asaba Imana ngo ibabarire abayihekuye kandi ngo ice inkoni izamba , igihe ihana abakoze ibyo byaha.

Impamvu ya gatatu,nuko Imana ari isoko y’inema z’igororamitima.Papa arasaba Imana imbabazi ,kugirango ihe imbaraga zo kwikosora abayihemukiye bakiriho muribibihe.Ibahe inema zo guhinduka mu mitima bicuze ibyaha bakoze,basabe imbabazi abo bahemukiye,kandi biyemeze gufatanya n’abandi Banyarwanda kunga ubumwe, muri gahunda ya Leta ya ‘ndi umunyarwanda’.

 

4.Abasabirwa imbabazi ni bande?

Igisubizo : Itangazo ryarabivuze : « ni kiliziya n’abayo bose ».Ribashyize rero mumatsinda abiri.Reka twumve ibyerekeye buri tsinda.

Itsinda ryambere, ariryo Kiliziya gatolika muRwanda:ni Abepiskopi b’uRwanda bose hamwe, bafatanije na Papa, mubuyobozi bwa diyosezi zabo.Nk’uko tuza kongera kubisobanura,abasabirwa imbabazi ni Abepiskopi b’uRwanda, naho Abapapa bakoze umurimo wabo uko bikwiye,nk’uko tumaze kubivuga.

Itsinda ryakabiri ry’abasabirwa imbabazi, ni abitwa Abakristu bose, cyane ababatirijwe muri Kiliziya gatolika,kandi bakaba barishoye mubugizi bwanabi. Abagize ibyaha bikomeye muri bo, ni abatoje abandi gutegura no gushyira mubikorwa icyaha cya Jenoside. Abari kw’isonga ry’ibyo bikorwa bibi, ni abayobozi ba Repubulika zambere zombi n’abambari babo, bo muri Parmehutu na MRND.

 

5.Ibyaha bisabirwa imbabazi ni ibihe ?

Igisubizo : itangazo rya Papa nabyo ribishyira mumatsindaabiri.Itsinda rya mbere ryerekeye icyaha cyo gukora ibibujijwe(les péchés d’action).Itsinda rya kabirirwerekeye icyaha cyo kudakora ibitegetswe(les manquements ou les péchés d’omission).Reka dusesengure ibyerekeyeayomatsinda yombi y’ibyaha.

Itsinda ryambere (ryerecyeye) icyaha cyogukora ibibujijwe. icyocyaha cyakozwe muri Jenoside,mumyiteguro yayo,ndetse na nyuma yayo. Icyari cyibujijwe n’amategeko y’Imana n’ay’abantu, kandi cyakozwe, cyaragaragaye mubikorwa byinshi. Dore ingero zimwe zibyo bikorwa  :

10Kuzana amacakubiri y’amoko mubanyarwanda.
20Kwamburaimpunzi z’abanyarwanda uburenganzira bwo gutaha mumahoro mugihugu cyababyaye.
30 Gutozaigice cy’abanyarwanda kwica bagenzi babo no kubahatira kubishyira mubikorwa.
40Kwicisha muri Jenoside Abatutsi n’abandi bantu banze umugambi wa Jenoside. Muri abo bantu banze icyo gikorwa kibi kandi bakakizira, harimwo abanyarwanda, harimwo n’abanyamahanga. Muri abo banyamahanga, twavuga nk’ababasirikare 10 b’ababiligi bari barinze Ministiri w’intebe Agatha UWIRINGIYIMANA, hanyuma bakicanwa n’uwo bari barinze.

 

Itsinda ryakabiri ryerekeye icyaha cyo kudakora ibitegetswe. Ibyaha byo muri iri tsinda, ntibituruka kubugome igihe cyose.Muby’ukuri,bituruka ku mpamvu ebyiri ;Iyambere ni imyumvire mibi, iyakabiri ni intege nke z’abantu.Dutange ingero zibyabaye mu Rwanda ;

Urugero rwibyerekeye imyumvire mibi  ni nk’abayobozi bategetse kwica Abatutsi bari mugihugu,babita ibyitso by’inyenzi cyangwa se by’inkotanyi.Niko byagenze,igihe abayobozi ba UNAL na RDL bari mugihugu,banyongewe muRuhengeri, igihe inyenzi zari zateye mu Bugesera.Ninako byagenze muri Jenoside yo mu1994,Abatutsi bose bitwa ibyitso by’inkotanyi.Muri izo ngero z’ibyitso,abicanyi bavugaga ko ari ukwitabara.

Impamvu ya kabiri,ni intege nke cyangwa se ni ukubura ubutwari bwo kurangiza inshingano kuko zikomeye.Dore ingero zimwe mubyabaye mu Rwanda.

Hari amagambo y’ubugome yavuzwe n’abayobozi ba Leta,Abepiskopi barayumva ariko batinya kuyavuguruza,ibyawa mugani ngo:Uwihoreye ahonga bike.

Perezida Kayibanda yigeze kuvuga ngo, « umwanzi w’URwanda ni Umututsi » barabyumva baricecekera.

Perezida Habyarimananawe yigeze kuvuga ati , « U Rwanda ni nk’ikirahure cyuzuye amazi,ntamwanya w’impunzi ugihari ».Naho barabyumvise barinumira.

Iyo batinyuka,bagatabazaPapa,nawe agatabaza isi yose Jenoside ntiyari kuba uko yabaye.

 

6.Itangazo rya Papa aho ntirivuguruza iry’Abepiskopi bo mu Rwanda kubyerekeye uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside?

Igisubizo:Utabyitondeye, niko yacyeka. Aya matangazo yombi, atandukaniye kukintu kimwe.Itangazo rya Papa ryemeza ko Kiliziya muRwanda,yakoze icyaha yise “les manquements”(péchés d’omission).

Naho itangazo rya Abepiskopi icyo cyaha ntirikivuga;ryivugira gusa icyaha cyo gukora ibibujijwe(Lepéché d’action), kandi rikabivuga rigihakana.

Birumvikana rero ko ayo matangazo yombi ntaho avuguruzanya.Abasenyeri bavuga ko Kiliziya, ntabikorwa binyuranije n’amategeko yakoze.Ariko igahagararira aho,ntigire icyo ivuga kubyerekeye ibikorwa yagombaga gukora ariko itakoze.Ngaho aho Papa yabarushije gutera intambwe, avugisha ukuri kose, avuga n’ibya Abepiskopi bacecetse.

No kuri icyo cyaha,itangazo rya  Papa rihamya kiriziya,nabyo ni ukubyitondera.Kiliziya itakoze ibyo yagombaga gukora byose,ni Abepiskopi bo muRwanda bihama,Abapapa bo bakoze ibyo bagombaga gukora byose.

Papa Yohani Pawulo wa II niwewavuze koibiri mu Rwanda ari Jenoside kandi nta raporo ya abepiskopi (y’Abepiskopi)yabimugejejeho.Papa Benedigito wa XVI, igihe ababwira ko«batagomba gutinya guhangara kumateka yabo n’ingorane zose zayaturukaho ».Ubwo harimwo kubibutsa intege nke babigizemo.

Papa Francois nawe yigeze kubabwira ati : «mugomba gufatanya na Leta, kugira ngo mufashe Abanyarwanda kudaheranwa na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo ».

Papa avuga  ibyo yari aziko Abepiskopi bo muRwanda, bavugwaho kudafatanya na Leta muri gahunda z’ubumwe bw’abanyarwanda

 

7.Itangazorya Papa ryakiriwe rite?

Igisubizo: Birumvikana, ryakiriwe kuburyo bunyuranye. Hari abiruhukije bagira bati : « impaka zirakemutse,Ukuri niyo gutinze muziko ntigushya » (Roma locuta est, causa finita).

Hari n’abandi, bumvikanye no muma radio, badashima iryo tangazo rya Nyirubutungane. Hari n’abatinyutse kuvuga ko  rihengamye. Birumvikana ko muri iki gihugu, ndetse no hanze, hashobora kuba hakiriho abantu bifuza ko umugambi wa Jenoside wakuzuzwa.Imana iragira u Rwandantisinzira.

 

Umunyamakuru w’Umuseke:Murakoze Padi.

Padiri Muzungu: Nanjye ndagushimiye.

 

5 Comments

  • Ntako atagize ngo agusobanurire iby’iryo tangazo. Akabazo kamatsiko niba Papa ari nyirubutungane nkuko numvise iyo nyito yakunze kugaragara muri iri tangazo. NYIRUBUTUNGANE bisobanuye iki? Murakoze.

    • Nyirubutungane nyine! urarishaka muruhe rurimi ngo tubafashe ko numva uri umunyarwanda? Inshinga gutungana icyo utumva egera abana biga ikinyarwanda bagufashe gusesengura

  • @ makenga ubwo se uransobanuriye ?? Ndi umunyarwanda ariko amagambo yose sinyasobanukiwe niyo mpamvu nabajije naho kubaza abana biga nanjye imyaka nakize si mike ariko sinasobanukiwe byose. Nagushima unsobanuriye iyo nshinga icyo ivuze naho ubundi ntacyo unyunguye.

  • Niba nawe utarisobanukiwe mu kinyarwanda warimbwira nko mu cyongereza cg igifaransa nubwo ntabizi neza ariko ndagerageza

  • Icyo nibaza ibi byaha byose byakozwe n’abari bayobowe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe gusa? Nta bandi babikoze batayoborwaga n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda icyo gihe? Nk’abanyamahanga(UNAMIR, Abagande, inkotanyi n’abandi bazifashije icyo gihe kuko abanyarwanda nka Corneil Nyungura kimwe n’abandi benshi bicecekeye biciwe ababo n’abari muri FPR). Abo se nabo basabiwe imbabazi? Ko tujya twumva urwo ruhande rubyigurutsa?!

Comments are closed.

en_USEnglish