Digiqole ad

Mu 2017 ibiciro ku masoko bizazamuka cyane kurusha umwaka ushize – BNR

 Mu 2017 ibiciro ku masoko bizazamuka cyane kurusha umwaka ushize – BNR

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa asobanura uko ubukungu bw’u Rwanda bwari bwifashe mu 2016.

*Bitegenyijwe ko kugera mu mpera z’uyu mwaka ibiciro ku masoko bizaba bimaze kuzamukaho 7%;
*Hari ikizere ko izamuka ry’ubukungu rya 6% ryazagerwaho;
*BNR itewe impungenge no kwiyongera kw’inguzanyo zitishyurwa neza.

Banki nkuru y’igihugu yatangaje ko urwego rw’imari rw’u Rwanda ruhagaze neza nubwo inguzanyo zitishyurwa neza zikomeje kwiyongera mu bigo by’imari, ibiciro ku masoko bikaba bikomeje kuzamuka, ndetse n’agaciro k’ifaranga kakaba gakomeje gutakara.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu John Rwangombwa asobanura uko ubukungu bw'u Rwanda bwari bwifashe mu 2016.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa asobanuro uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze (photo: ububiko).

Ibi byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa nyuma nyuma y’inama zahuje Akanama gakurikirana ubutajegajega bw’urwego rw’imari, n’iyahuje Akanama gashinzwe Politiki y’ifaranga baterana buri gihembwe kuri uyu wa 28 na 29 Werurwe 2017.

Uko urwego rw’imari ruhagaze

John Rwangombwa yavuze ko urwego rw’amabanki n’ibigo by’imari bihagaze neza muri rusange, dore ko ngo binafite imari ihagije yo guhangana n’ikibazo icyo aricyo cyose bahura nacyo.

Mu mwaka ushize wa 2016, umutungo w’Amabanki wazamutseho 11.5% ugereranyije na 2015, ukagera kuri miliyari z’amafaranga y’u Rwanda 2,400, naho umutungo w’ibigo by’imari iciriritse wazamutseho 6.6%, ugera kuri miliyari 223.

Mu mwaka ushize kandi urwunguko rw’urwego rw’amabanki rwariyongereyeho kuko, nk’urwunguko utarakuraho imisoro rwavuye kuri miliyari 57 mu 2015 rukagera kuri miliyari 60.

Rwangombwa ati “Aho akanama kabonye hateye impungenge hasaba ko dukomeza kwibandaho cyane ni ku nguzanyo zitishyurwa neza zazamutse kuva kuri 6.2% mu 2015, zikagera kuri 7.5% mu 2016 mu manki.”

Ni mu gihe mu bigo by’imari iciriritseho inguzanyo zitishyurwa neza zavuye kuri 7.9% mu 2015, zikagera ku 9%. Ibi bipimo by’inguzanyo zitishyurwa neza byose biri hejuru y’igipimo cya 5% BNR yari yarihaye.

 

Izamuka ry’Ubukungu

Mu mwaka ushize wa 2016, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5.9% nk’uko biherutse gutangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, munsiho 1% y’igipimo Leta yari yihaye cya 6%.

BNR ivuga ko ikurikije uko ubucuruzi bwari bwifashe mu mezi abiri ya mbere ya 2017, cyane cyane igendeye ku mibare ikomatanyije havuyemo ubuhinzi (real composite index of economic activities), isanga ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutseho 5.8%, naho ubwinshi bw’ibicuruzwa bukaba bwariyongereyeho 15.9% mu mezi abiri y’uyu mwaka.

Ati “Ibi bitugaragariza ko nubundi iterambere ry’ubukungu no muri uyu mwaka rizakomeza kuba rihagaze neza.”

Muri uyu mwaka, Leta y’u Rwanda iteganya ko igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu kizagera kuri 6%.

 

Ikinyuranyo cy’ibyoherezwa n’ibitumizwa hanze gikomeje kumanuka

BNR yatangaje ko ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’icyo rutumiza mu mahanga (Trade deficit) cyagabanutseho 20.5% mu mezi abiri ya mbere ya 2017, ngo kubera izamuka ry’ibiciro by’ibyo u Rwanda rwohereza ku isoko mpuzamahanga.

BNR ngo nubwo itarakusanya imibare yose, ngo hari ikizere ko muri uyu mwaka agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bizazamukaho hejuru ya 20%.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ibi bitanga ikizere ko muri uyu mwaka ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumiza gishobora kuzarushaho kugabanuka, dore ko mu 2016 cyari cyagabanutseho 5.9%, kuko cyavuye kuri miliyoni 1,752.5 z’Amadolari ya America kigera kuri miliyoni 1,649.8.

 

Ntabwo Ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza guta agaciro cyane

Guverineri John Rwangombwa yavuze ko igabanuka ry’ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumi n’ibyo rwohereza mu mahanga rifite inyungu nini ku isoko ry’ivunjisha.

Yavuze ko nubwo mu 2016 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciroho 9.7%, muri uyu mwaka ngo hari ikizere ko rizata agaciroho 4% gusa.

Ati “Mu ntangiro z’uyu mwaka umuvuduko wo guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda waragabanutse cyane, kugera ku itariki 24 Werurwe, ryari rimaze gutaho agaciro kangana na 0.7%, mu gihe mu mwaka ushize ngo byageze aha rimaze guta agaciroho 2.7%.”

 

Izamuka ry’ibiciro ku masoko

Kuva mu mwaka ushize, ibiciro ku masoko y’u Rwanda byarazamutse cyane ku buryo impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ku mazoko mu mwaka wa 2016 yageze kuri 5.7%, ivuye kuri 2.5% mu 2015.

Uyu mwaka kandi nawo utangiye ibiciro bizamuka cyane, kuko nko muri Gashyantare 2017 ibiciro muri rusange byazamutseho 8.1%.

Ibi ngo biraterwa n’ibiciro by’ibiribwa ahanini bikomeje kuzamurwa n’umusaruro mucye w’ubuhinzi wabonetse mu mwaka ushize.

Umusaruro w’ubuhinzi wabaye mucye kubera ikibazo cy’izuba rikomeye ryavuye cyane mu Rwanda no mu bihugu byinshi bya Africa.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa ati “Tubona umwaka uzarangira ibiciro bizamutseho 7% kugera mumpera z’uno mwaka.”

Gusa ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko ntiryugarije u Rwanda gusa, muri Gashyantare 2017 muri Kenya byazamutseho 9%, Uganda bizamukaho 6.7%, Tanzania 5.5%, naho mu Burundi 20.7%.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ku bijyanye n’inguzanyo ho biratangaje kubona hano iyo ushatse kwishyura ideni mbere y’igihe, Bank ikubwira ko “izabiguhanira” !!!!!!

    • njye ibyo bintera muzunga

    • ni hatari, ntabyo nari nzi ko ari uko bimeze gamwa

  • “Banki nkuru y’igihugu yatangaje ko urwego rw’imari rw’u Rwanda ruhagaze neza nubwo inguzanyo zitishyurwa neza zikomeje kwiyongera mu bigo by’imari, ibiciro ku masoko bikaba bikomeje kuzamuka, ndetse n’agaciro k’ifaranga kakaba gakomeje gutakara” ubu ntiharimo kwivuguruza? Cg ni bimwe cyera bavugaga ngo bisa nukuri?

  • gute ubukungu bwiyongera ifaranga rigata agaciro abantu bakabura ayo kwishyura bank ibiciro ku isoko bikiyongeera

    gusa hari ikindi mbona kiri gudohora amadolari kandi ntacyo kitwungura cyane ni gute turi kuyoboka gukoresha Gaz mugihe itumizwa ku madolari kandi twifitiye amashyamba

    • Toka we, amashyamba dufite ari he ? Ntabwo ejo bundi minister Biruta yasobanuriraga Senat ko 50% by’amashyamba yose mu gihugu yarwaye indwara y’udukoko bise inda. Ariko injiji nk’izi ubundi zikura he internet ?!

      Ari gas na amakara igihenze ni ikihe (long term). Ukeka ko kuba dufite ibibazo by’amadolars bizabuza abantu bafite frw kubaho neza ngo ni uko wowe wabuze ayo ukoresha ? Ubu se V8 ntizitumizwa, Liqueurs se zarahagaze kunyobwa, NIDO se ntazo ubona ku isoko,…Ni ugutega amatwi sentiments zawe gusa ubundi ukibwira ko ngo ubwo wajijutse !

  • harageze ko nawe utanga umwanya ugaha abashoboye ngaho ifaranga urarigushije ngaho ibiciro bizamuka buri munsi nibindi byinshi niba udashoboye sohoka hari abandi bashoboye

  • Bikojeje isoni kubona uyu munyabukungu wa bnr ahora buri kwezi abeshya abanyarwanda, ni gute ifaranga ritakaza agaciro, ibiciro bikiyongera maze ubukungu bukazamuka? Gutekinika abanyarwanda barabihaze nushake ujye wicecekera Rwangombwa we, turabiziko amagambo yawe ntacyo yahindura ku biri kuba cyangwa bigiye kuba, abanyarwanda nibitegure inzara itoroshye ivuye ku nda nini ya bamwe muri twe, erega iri mu buhanuzi.

  • Kwikunda kw’abayobozi biri muri bimwe bitera ibibazo by’ubukungu u Rwanda rufite ubu.Duhere ku mishahara na za missions, amahugurwa ….Birarenze!

  • Ubukire/ubukungu bwariyongereye cyane ariko abakire baragabanuka ku buryo bushimishije. ahahhhhhhhhhhhhhhhhhh

  • tura bihehe hasi ubundi wikomereze inzira yawe mu mutuzo kuko icyitwa izamuka ryubukungu niwe byungukira mugihe utakibasha guhaha kubera izamuka ryibiciro rya hato na hato

Comments are closed.

en_USEnglish