Month: <span>March 2017</span>

Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi uyu munsi ‘karavugurura’

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi karaterana none kemeza niba umutwe w’ingabo za UN (MONUSCO) ukorera muri Congo Kinshasa wongerwa igihe. Abantu benshi bibaza umusaruro w’izi ngabo zigize umutwe munini w’ingabo za UN ku isi, zikanatangwaho akayabo kurusha izindi. Jeune Afrique yagarutse ku bintu by’ingenzi ingabo za MONUSCO zagezeho mu myaka 18 zimaze muri Congo. MONUSCO […]Irambuye

AMAFOTO 100 y’ibihe byo guha impamyabumenyi 375 barangije muri Catholic

Abanyeshuri 375 bigaga mu mashami atandukanye muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gisagara ikanagira Campus ku Itaba mu mujyi wa Butare, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, basabwe kutabika ubumenyi, ahubwo bakajya guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo. Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi byabereye kuri Cathedrale ya Butare, mu mvura […]Irambuye

Police imaze kuzimya umuriro wariho utwika Gereza ya Gasabo

* Hahiye amahema atatu acumbikamo abagororwa n’ibyarimo byose * Nta wahitanywe n’inkongi uretse abantu barindwi bakomeretse byoroshye ‘cyane’ * Nta mugororwa n’umwe wabashije gutoroka * Ntibaramenya icyateye iyi nkongi Muri iki gitondo ahagana saa mbiri n’igice inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye gereza ya Gasabo – Kimironko, kugeza ubu ibyangirikiyemo ntibiramenyekana kuko hari gukorwa imirimo yo […]Irambuye

Ikiganiro na Olivier Rwamukwaya ku mikorere y’ikigo RP kizigisha imyuga

Abadepite batoye bemeza umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo Rwanda Polytechnic kizigisha imyuga n’ubumenyingiro, iki kigo ni cyo kizaba kigenzura imikorere ya za IPRCs ziri mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali. Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya yahaye Umuseke ku wa gatatu tariki 29 Werurwe nyuma y’uko umushinga w’itegeko wari umaze gutorwa, […]Irambuye

Olivier Karekezi abona umusaruro muke wa APR FC uterwa n’abatoza

Uyu mwaka w’imikino wagoye APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka. Olivier Karekezi wabaye kapiteni wa APR FC ubu aka atoza muri Sweden avuga ko kuba ikipe yakiniye kandi akunda itakaza imikino myinshi bikwiye kubazwa abatoza bayo. Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ igeze ku munsi wa 21 mu minsi 30 iyigize. Amahirwe yo […]Irambuye

Confederation Cup: Hakizimana Louis azayobora umukino wa Young na MC

Abasifuzi b’abanyarwanda bayobowe na Hakizimana Louis bita ‘Lu’ bagiriwe ikizere na CAF, bazayobora umukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzahuza Young Africans na MC Alger. Imikino y’ijonjora rya gatatu muri CAF Total Confederation Cup iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha. Umukino ukomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba uzahuza Young Africans Football Club yo muri Tanzania na […]Irambuye

Christiano R. yarambiwe imyenda y’abandi agiye gushinga uruganda rw’imideli

Abicishije muri kompanyi ye ya CR7, Christiano Ronaldo usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid agiye gushyira hanze imideli ye mishya izajya yambarwa n’abagabo. Uyu mukinnyi w’ikirangirire avuga ko yari arambiwe kwambara imyenda yahanzwe n’izindi nganda z’imideli. Urubuga wwd.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko uyu mushinga Christiano azawufatanya n’ikompanyi ‘Uniti Fashion ‘ isanzwe imenyerewe mu […]Irambuye

Kirehe: I Gatore haravugwa abagizi ba nabi badatinya n’abanyerondo

Mu kagali ka Curazo  mu murenge  wa  Gatore, mu karere ka Kirehe haravugwa abagizi ba nabi bitwikira amajoro bakajya kwiba mu ngo z’abaturage. Ngo aba bagizi ba nabi ntibakangwa n’abanyerondo kuko iyo bahuye bahangana Aba bagizi ba nabi bitwikira ijoro ngo baba bafite intwaro gakondo nk’imihoro, abatuye muri aka gace bavuga ko ibi bisambo bitagira […]Irambuye

Bugesera: Abagizweho ingaruka na SIDA mu nzira zo kwivana mu

Mu murenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera abanyamuryango ba koperative COASIPA ( Coperative Agro Silvo Pastorale) iterwa inkunga n’ihuriro ry’abapfakazi bagizweho ingaruka na virusi itera  SIDA (Association de veuves vulnerables affectees et infectees par le HIV/AIDS (AVVAIS) bavuga ko bari mu rugamba rwo kwiteza imbere bifashishije ubunzi n’ubworozi, bakavuga ko ibi bizatuma basezerera ikiciro […]Irambuye

Abayobozi ntibakwiye gusiragiza abaturage – A. Murekezi

*Utanga service mbi ngo ni umugizi wa nabi *RGB yifuza ko mu 2020 umunyarwanda wese yaba anyurwa na service ahabwa Karongi – Ubwo yatangizaga ubukangurambaga bushya bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwiswe “Nk’uwikorera” bugamije gukangurira abatanga Serivise gutanga Serivise nziza, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko abayobozi badakwiye gusiragiza abaturage, ndetse ashimangira ko abatinza cyangwa bakanyereza […]Irambuye

en_USEnglish