Digiqole ad

Nyuma yo gutsinda Sunrise FC 3-1, Rayon irakoza imitwe y’intoki ku gikombe

 Nyuma yo gutsinda Sunrise FC 3-1, Rayon irakoza imitwe y’intoki ku gikombe

Moussa Camara yashimiye Pierrot wamuhaye umupira wavuyemo igitego cya mbere

Umukino w’umunsi wa 21 wa AZAM Rwanda Premier League utarabereye igihe urangiye Rayon sports itsinze Sunrise FC 3-1, yongera ikinyuranyo cy’amanota irusha iyikurikiye. Ifite amahirwe yo gutwara igikombe kuko irusha APR FC amanota 11.

Rayon sports irakoze imitwe y'intoki ku gikombe
Rayon sports irakoze imitwe y’intoki ku gikombe

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2017 nibwo Rayon sports yiyongereye amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2016-17, itsinda Sunrise FC mu mukino wabereye kuri stade regional ya Kigali.

Iminota ya mbere y’umukino yagoye cyane abasore b’ikipe y’i Nyagatare mu Burasirazuba kuko abakinnyi bo hagati ba Rayon sports Nahimana Shasir, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel batindanaga umupira bakanarema uburyo bushobora kubyara igitego.

Byabahiriye ku munota wa 12 kuri ‘corner’ yatewe na Kwizera Pierrot umupira ugera ku mutwe wa Moussa Camara ukomoka muri Mali, ahindukiza Habarurema Gahungu urindira Sunrise FC.

Nyuma y’iminota 25 Rayon sports yatsinze igitego cya kabiri. Ku ikosa ryakorewe Manishimwe Djabel, habonetse coup franc yinjizwa neza na Kwizera Pierrot.

Iminota y’igice cya mbere yagoye cyane Sunrise FC cyane abakinnyi bay obo hagati barimo Uwambajimana Leon bita Kawunga wakinaga n’ikipe yakinnyemo muri 2011-2014.

Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere Cassa Mbungo utoza Sunrise FC yasimbuje umuzamu Gahungu Habarurema yinjizamo Nkomeje Jean Paul. Akigare mu izamu Moussa Camara yamutsinze igitego cya kabiri cye n’icya gatatu cya Rayon sports ku mupira mwiza yahawe na Nahimana Shasir.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagize ibibazo by’imvune bya ba myugariro. Rwigema Yves yasimbuye Mugabo Gabriel, nawe aza kuvunika asimburwa na Nova Bayama. Mutsinzi Ange witwaye neza mu gice cya mbere nawe yavunitse asimburwa na Munezero Fiston ndetse

Byahaye icyuho Sunrise FC ikina neza inasatira cyane mu minota 20n ya nyuma. Ku ikosa Munezero Fiston yakoreye Sinamenye Cyprien, habonetse penaliti yinjizwa neza na Orotomal Alex kiba igitego cy’impozamarira cya Sunrise FC.

Umukino warangiye Rayon itsinze iniyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko ubu ifite amanota 52, irusha APR FC ya kabiri amanota 11.

Moussa Camara yashimiye Pierrot wamuhaye umupira wavuyemo igitego cya mbere
Moussa Camara yashimiye Pierrot wamuhaye umupira wavuyemo igitego cya mbere
Habarurema Gahungu yasimbujwe mu gice cya mbere nyuma yo kunanirwa kugarura imipira yatewe na Moussa Camara
Habarurema Gahungu yasimbujwe mu gice cya mbere nyuma yo kunanirwa kugarura imipira yatewe na Moussa Camara
Abakinnyi babanjemo muri Rayon sports
Abakinnyi babanjemo muri Rayon sports
11 ba Sunrise FC ntibashoboye kubona amanota imbere ya Rayon sports
11 ba Sunrise FC ntibashoboye kubona amanota imbere ya Rayon sports

Roben NGABO

UM– USEKE

8 Comments

  • ariko aho wa munya Mali wundi ntiyaba ntakigenda ko mbona batamukinisha

  • Ikipe yacu Oye!!!

  • Ubu APR na Degaule bagiye gutangira gutechnica imitwe myinshi

  • Imana ishimwe cyane Rayon Sport Oyeeeeeeee

  • Bifuje ko Igikombe cy’uyu mwaka cyahabwa Rayons Sports ; None icyifujwe kirabaye ! Wabona na Rayons ihawe indi Bus, iyi yo ikazaba ifite Mark ya Hyundai ! Muzaba mubibona !!!

    Njye icyo nibaza, kandi kimbabaje ni kimwe ; Ese byari ngomwa ko bica rubozo Apr Fc kugira ngo Rayons itware icyi gikombe ??

    • APR tugomba kuyihana hato itazavaho yongera kwibeshya ko dukina rwego rumwe.

  • None se Zirimwabagabo arabaza nde? Ni nde wishe APR? Ese iyo Rayon Sports ukomeye APR baba bayishe? Ese ikipe ntishobora kwitsindira kubwayo? Mutubwire amabanga yose yajyaga koreshwa kugira ngo APR ibe yarihariye ibikombe bingana kuriya,mutubwire n’impamvu byahagaze.Nyamara wasanga nta gitangaza kirimo ahubwo ari uko igihe kiba atari iki?

    • Iyo Ubuyobozi butirukana Yaoundé, urabona Apr Fc yari kuba inganya na za Gicumbi na Pépinière ? Iyo ushaka kwica Team, uyiha Coach utinyuka kuvuga ko Team ye idakina nka Team, kandi ari byo afite mu nshingano ze ! Ushaka kwica Team, uyiha ubuyobozi bwumva ko gupfukamisha abakinyi ari yo Management ikwiriye mul’iyo Team.
      Iyo ushaka kwica Team, n’ukwanga kugira icyo wahindura mu bibi byose bizwi, aba fans ba Team bahora bakugeza ho !

      Ubuyobozi bwayo ni bwo bwishe Apr Fc !!! Ntacyo bwamarira Apr FC atari kuyiva mo !

      Minnaert wigeze kuvuga ko hari Cancer muri Rayons Sports, iyo agira icyo avuga kuri Apr Fc, yari gusanga imunzwe na Kazutu (Choléra), irimo Camarade na Committee yose iyiyobora !

Comments are closed.

en_USEnglish