Month: <span>March 2017</span>

Airtel Rwanda yahaye inzu yo kubamo abana babiri b’impfubyi zari

Abana babiri b’impfubyi baherutse gupfusha nyina bari basigaranye wapfakaye muri Jenoside uyu munsi Airtel Rwanda yabahaye inzu yabo yo guturamo iri mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo. Ni mu gikorwa kinase iminsi gikorwa na Airtel Rwanda kitwa “Airtel Touching Lives” igamije gufasha abababaye cyane bari mu buzima bugoye kugira ngo bahindure ubuzima biteze […]Irambuye

Ubu RSSB yamaze ‘kugura’ SONARWA General Insurance

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa yatangaje ko Ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi n’ubwizigame (RSSB) cyamaze kugura igice kinini cya Kompanyi y’Ubwishingizi ‘SONARWA General Insurance’, ndetse ngo n’ibiganiro byo kugura ‘SONARWA Life’ biri hafi gusoza. Guverineri John Rwangombwa yabwiye Umuseke ko kumvikana byamaze kuba ku gice kimwe cya SONARWA, ndetse ngo ibiganiro bigikomeye. Yagize ati “Icyo […]Irambuye

Muhanga: Umuturage arifuza gusubizwa isambu yubatsemo Ikigo Nderabuzima

MUNYANDAMUTSA  Jafari  atuye mu mudugudu wa Gatengezi, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango,  amaze igihe yandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  asaba gusubizwa  ubutaka bufite ubuso busaga Ha 2 bukaba burimo n’ikibanza cyubatsemo Ikigo Nderabuzima cya Gitarama, yemera kuba yasasaranganya ubwo butaka n’Abaturage bahafite inzu kuko bamaze gutura. MUNYANDAMUTSA  avuga ko  bahoze […]Irambuye

Hari icyizere ko Mutuelle de Santé izajya ifasha abafite ubumuga

 HVP Gatagara/Nyanza – Umuyobozi w’ikigo cyakira kikanita ku bafite ubumuga HVP Gatagara/Nyanza, Frere Kizito Misago avuga ko ashima ubufasha Leta iha iki kigo nyuma y’uko inkunga z’amahanga zigabanuka, ndetse ngo hari icyizere ko vuba aha ubwishingizi bwa Mutuelle de Santé buzajya bufasha abafite ubumuga kubona insimburangingo. Iki cyari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamira abafite ubumuga […]Irambuye

Gicumbi – Kwishyura imisoro ku munsi wa nyuma bibashyira mu

Ni ubutumwa buri gutangwa n’ubuyobozi bw’Akarere mu nama rusange zinyuranye n’abaturage aho babwirwa ko badakwiriye kwibuka gusora ku munsi wa nyuma kuko bibagora kandi abatishyuye ibihano n’amande bikaremera kurushaho. Tariki 31 Werurwe ni ntarengwa ku kwishyura imisoro ku mitungo itimukanwa, nk’amazu y’ubucuruzi akodeshwa, ubutaka n’ibindi. Mu gihe habura iminsi micye, ubuyobozi bw’Akarere buri kwegera abaturage […]Irambuye

Mu Rwanda hagiye kubakwa stade y’umukino w’amagare (Track cycling)

Umukino wo gusiganwa ku magare ugira ibyiciro byinshi. Mu Rwanda ikiciro cyo gusiganwa mu muhanda nicyo cyateye imbere. Mu rwego rwo kuzamura n’ibindi byiciro byo gusiganwa, Leta y’u Rwanda igiye kubaka stade ikinirwamo umukino wo gusiganwa ku magare muri Salle (Track cycling). Mu myaka icumi ishize umukino wo gusiganwa ku magare mu muhanda (Road Race) […]Irambuye

Ipaji y’inyandiko yanditswe n’intoki igiye kugurishwa $675 000

Ni imwe mu mapaji agize igitabo cy’umuhanga w’Umwongereza Charles Darwin yise ‘On the Origin of Species’ gisobanura inkomoko y’uruvangitirane rw’ibinyabuzima n’uko byagiye bikura uko ibihe byasimburanye. Iyi nyandiko yanditse n’intoki abahanga bavuga ko iri mu myanzuro ya kiriya gitabo kandi ngo ni nyiri ubwite washyizeho umukono we arangije igitabo cyose. Kuba iriya paji  ari umwimerere […]Irambuye

Gisagara: Abayobozi basobanuriwe amahame remezo akubiye mu Itegeko Nshinga

Abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gisagara bavuga ko kwigishwa amahame remezo akubiye mu  itegeko nshinga, ari ingenzi kuko basanze hari bimwe batamenyaga ndetse ibyo riteganya ntibikorwe. Hon. Senateri Mukasine Marie Claire avuga ko bahisemo kwigisha amahame remezo y’ingenzi atandatu bahereye ku bayobozi mu rwego rwo kurushaho kuyamenyesha Abanyarwanda bose. Bamwe mu bahagarariye […]Irambuye

RRA yahagaritse kwishyuza amahoro umuturage uzanye umusaruro we ku isoko

Mu ibaruwa yo kuwa 28 Werurwe 2017 yandikiwe ubuyobozi bwa Ngali Holdings ifasha uturere gukusanya imisoro bikamenyeshwa abayobozi b’uturere twose tw’igihugu, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyasabye iyi Sosiyete guhagarika kwishyuza amahoro umuturage uzanye umusaruro we ku isoko adasanzwe aricururizamo kuko binyuranyije n’iteka rya Perezida wa Republika. Hamwe na hamwe mu gihugu hari abaturage bagaragaje ko […]Irambuye

en_USEnglish