Digiqole ad

Ku ikubitiro ry’imihigo ye Miss Kalimpinya yahereye aho akomoka muri Gisagara

 Ku ikubitiro ry’imihigo ye Miss Kalimpinya yahereye aho akomoka muri Gisagara

Kuri uyu wa gatatu tariki igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 Queen Kalimpinya aherekejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Clemence Gasengayire yasuye ishuri rya GS Saga riri mu Karere ka Gisagara umurenge wa Muganza, Akagali ka Saga. Kalimpinya avuga ko yahisemo gutangirira ibikorwa yahize mu irushanwa mu karere umuryango w’iwabo ukomokamo.

Queen Kalimpinya ku ishuri rya Saga ku Gisagara
Queen Kalimpinya ku ishuri rya Saga ku Gisagara

Queen Kalimpinya wari mu bahabwaga amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2017, yavuze ko uruzinduko rwe ruri mu rwego rwo gukangurira abana bakiri bato kugira intego, kwigirira ikizere no kutayobywa n’abakuru bashaka kubashuka bakangiza ubuzima bwabo.

Queen Kalimpinya yabanje kuganira n’abanyeshuri bose muri rusange biga mu ishuri ribanza n’iry’isumbuye nyuma aza kugirana umwihariko n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye gusa.

Mu kiganiro bagiranye, yababwiye ko azagaruka aje gushinga Club yo kurwanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara kuko ari wo mushinga yatanze ubwo yahataniraga kuba Nyampinga w’u Rwanda.

Asoza yababwiye ati “if you save a woman, you save a nation” abasobanurirako umugore ari we nkingi yo kubaho k’umuryango ko iyo arinzwe ibyamwangiriza igihugu gitera imbere.

Kalimpinya Queen, afite imyaka 18 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo, yarangije amashuri yisumbuye mu kigo cya Lycee de Kigali mu ishami ry’imibare icungamutungo n’ubumenyi bw’isi (MEG).

Mu karere ka Gisagara
Mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
Mu murenge wa Muganza mu kagari ka Saga gahana imbibi n'u Burundi niho Queen Kalimpinya uyu munsi yasuye ishuri ryaho
Mu murenge wa Muganza mu kagari ka Saga gahana imbibi n’u Burundi niho Queen Kalimpinya uyu munsi yasuye ishuri ryaho
Atambuka ngo aramutse abanyeshuri yaje gusura
Atambuka ngo aramutse abanyeshuri yaje gusura
Yishimiye kwakirwa neza aha ku Gisagara
Yishimiye kwakirwa neza aha ku Gisagara
Queen Kalimpinya hamwe n'abana bo ku ishuri rya Saga
Queen Kalimpinya hamwe n’abana bo ku ishuri rya Saga
Nyuma yagiranye ikiganiro cyihariye n'abiga mu yisumbuye
Nyuma yagiranye ikiganiro cyihariye n’abiga mu yisumbuye

Photos © Samuel Habarurema

UM– USEKE.RW

en_USEnglish