Ubuzima i Masaka mu kigo gifasha abatabona kugarura ‘ubuzima’…
*Imyumvire y’abanyarwanda ku batabona iracyari mibi
* Kamarampaka utabo ubu yize guhinga imboga nava mu kigo azajya agurisha izo yejeje
*Bafasha abahumye ari bakuru bakongera gusubira mu mirimo yabo
*Bakira abatabona ku buntu bakiga ku buntu
Kutabona ni ubumuga butuma ababufite bagorwa cyane no kwisanga mu muryango nyarwanda muri rusange ugifite imyumvire mibi ku bushobozi bw’abafite ubu bumuga bityo bagaheezwa. Ikigo cyo kubafasha kwisanga mu muryango giherereye i Masaka mu mujyi wa Kigali kiri guhindura ubuzima bwa bamwe muri bo, no kutondera kubera umuzigo imiryango yabo kubera iriya myumvire.
Muri iki kigo abatabona b’ibyiciro binyuranye by’imyaka bigishwa ibintu binyuranye, bakisanzura, bakivanamo kwiheba, bagasabana bakagarura ikizere cy’ubuzima bwo guseka bagasubira mu miryango yabo barahindutse.
Umuseke wasuye iki kigo, uganira na bamwe mu bakirimo ubu, abenshi bemeza ko baje muri iki kigo nta kintu na kimwe babasha kwikorera ahubwo barabikorerwaga n’imiryango yabo baberaga umuzigo.
Theogene Kamarampaka yahumye afite imyaka 32, kubana n’ubu bumuga warigeze kureba ngo ni ibintu bigoye cyane.
Kamarampaka ati “Maze kugera hano nasanze ahubwo ubumuga bwanjye bworoshye kuko nahasanze abana bato n’abasore kandi aribo Rwanda rw’ejo numva birambabaje cyane kuko njye nkiri mu rugo numvaga ko arijye ufite ikibazo gikomeye ariko nageze hano mbona ibyanjye bisa nibyoroshye, twagize amahirwe tubona abarimu batuvanamo imvumvire y’uko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ntacyo ya kwimarira tumenya kwikorera isuku n’ibindi.”
Kamarampaka ngo mbere yaryaga imboga aziguze ariko namara gusoza amasomo ye hano akagera iwe nawe azajya azigurisha kuko yamenye uko bazihinga kandi akoresheje ubutaka buto agahinga kijyambere, amenya korora kijyambere ibyo byose bikazamufasha kwiteza imbere we n’umuryango we ntazakomeze kubabera umuzigo kuko gusa atabona.
Medarte Munguyiko (soma Mungu iko) umwe mu bigisha muri iki kigo kandi watangiranye nacyo avuga ko uhasohotse aba afite ubushobozi n’intekerezo zitandukanye cyane n’undi utabona utarahaciye kuko babafasha cyane cyane kongera kwiremamo ikizere cy’ubuzima bwiza.
Iki kigo kinase imyaka 17 cyatangijwe n’umuryango w’ubumwe bw’abatabona mu kigamije kubafasha kuva mu bwigunge, kikabigisha cyane cyane kwifasha no gukora imirimo imwe n’imwe.
Biga guhinga no korora bya kijyambere bigatuma abakirangijemo iyo bageze iwabo batangira kwifasha bakaba igisubizo mu miryango yabo aho kuba ikibazo.
Munguyiko ati “Hari nk’abantu twakira bahuye n’ubumuga bakuze bikaba ngombwa ko baza hano tukanabigisha inyandiko ya Braille ubu bakaba barasubiye mu kazi gateza igihugu imbere, navuga nk’uwitwa Mukeha Charles wari umwarimu muri kaminuza ubu akaba yaranasubiye mu kazi ke hari kandi na Mukantabana Epiphanie ukora mu kigo cy’igihugu gishizwe ubutaka nawe yaraje tumwigisha kugenda ndetse no kwindika asubira mukazi ke.”
Iki kigo cyakira abantu 45 batabona kikabaha ayo masomo anyuranye mugihe cy’amezi atandatu, basoza amasomo hakaza abandi, bityo bityo.
Bakira abatabona ku buntu kandi bakigishwa ku buntu. Ikigo kikabeshwaho n’inkunga z’abagiraneza ndetse n’umusaruro uva mu bikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi.
Photos © J.Uwanyirigira/Umuseke
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW
2 Comments
Iby’ingirakamaro nk’ibi usanga bidashishikaje benshi!
Imana ihe umugisha aba bagiraneza
Wao! Iki kigo Imana igihe kwaguka pe
Comments are closed.