Digiqole ad

‘Sozinho’ indirimbo nshya ya Ronaldinho Gaúcho

 ‘Sozinho’ indirimbo nshya ya Ronaldinho Gaúcho

Ronaldinho Gaúcho ni icyamamare muri ruhago, akaba umunya-Brazil. Yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise {Sozinho} nyuma y’iyo yakoze muri 2016 yise ‘Eu sou do mundo’.

Roldinho Gaúcho ni icyamamare muri ruhago

Muri 2014 nibwo yatangiye ibijyanye n’umuziki ahera ku ndirimbo yise { Vai Na Fe} ayikoranye n’umuraperi wo muri Brazil ari naho Ronaldinho akomoka.

Ronaldinho ntacyo aratangaza ku bijyanye n’indirimbo arimo kugenda ashyira hanze niba yaba agiye gukora umuziki nk’umwuga cyangwa se ari ukwishimisha.

Ronaldinho w’imyaka 37 y’amavuko, yanyuze mu makipe akomeye ku isi nka FC Barcelone yo muri Esipanye na Milan AC yo mu Butariyani ndetse anakinira ikipe y’igihugu cya Brazil igihe kirekire.

Mu bihe bye mu mupira w’amaguru ntibapfuye ubusa. Muri 2003/2004 uyu musore yegukanye igikombe cy’umukinnyi mwiza ku isi {FIFA World Player of the Year}.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish