Digiqole ad

Umusore w’umusirimu ni uzi kwambara ibihuye n’aho agiye – Phil Peter

 Umusore w’umusirimu ni uzi kwambara ibihuye n’aho agiye – Phil Peter

Phil Peter ni Dj umaze kubaka izina muri Kigali.

Nizeyimana Philbert  uzwi cyane ku mazina ya Phil Peter, mu kiganiro kirambuye Phil Peter yagiranye n’Umuseke, yagarutse ku myambarire ye ndetse n’uko umusore w’umusirimu aba agomba kwambara.

Phil Peter ni Dj umaze kubaka izina muri Kigali.
Phil Peter ni Dj umaze kubaka izina muri Kigali.

Umuseke: Ufite akazi gatandukanye cyane cyane kagusaba guhura n’abantu benshi, uhitamo gute imyenda wambara ugiye mu kazi kawe?

Phil Peter: Muri rusange akenshi nambara bitewe n’umunsi, gahunda mfite ndetse n’abantu turi buhure kuri uwo munsi. Ariko cyane cyane kuva kuwa mbere kugera kuwa gatatu nambara ibintu byiyubashye mbese biri ‘gentle’, urugero ipantalo iri kuri ‘size’ ishobora kuba ari cotton, Jeans cyangwa se i-tissue isanzwe, nkambara ishati rimwe na rimwe y’amabako maremare, iyo mbona ari ngombwa ndenzaho ikote hejuru.

Iyo bimaze kugera  kuwa gatatu ntangira kwambara ibintu bimfasha gutuza mbese biri ‘casual’, icyo gihe urabyumva ni ukwambara Jeans, inkweto zifite marque rimwe na rimwe igezweho muri iyo minsi.

Muri week-end kuko mba mfite akazi cyane cyane ko kuvanga imiziki (DJ) no kuyobora ibitaramo bitandukanye (MC), nambara cyane imyenda nyine isaba ko abantu banyitegereza cyane, akenshi ibi mbikora kuko mba nshaka gufata cyane abantu ku buryo ibyo nkora babiha umwanya uhagije.

Umuseke: Ukora akazi ko kuvanga umuziki, umu-DJ mwiza ni uwambaye ate?

Phil Peter: Buriya rero akenshi aka kazi dukora ko kuvanga imiziki gatuma duhura n’abantu benshi, ku bwanjye numva ko umu-DJ wese aba agomba kwihesha ishema, hanyuma akambara imyenda ihuye n’igitaramo aza kuvangamo imiziki.

Urugero nk’ubu hari ubwo bashobora kugutumira nko muri ‘event’ ya Fashion urumva icyo gihe byagusaba nawe kwambara imyenda imeze neza mbese iri ‘fashionable’ cyane, cyangwa  se waba uri bujye gukora nko mu bukwe ubwo urumva ko nawe bigusaba kwambara imyenda myiza mbese ukagaragara nk’umuntu wubashye ubukwe bw’abandi.

Phil Peter mu myambaro isanzwe.
Phil Peter mu myambaro isanzwe.

Umuseke: Ukunda kugaragara wambaye imyenda y’ibitenge ndetse n’inkweto ziri mu bwoko bwa Nike, iyi myambaro ivuze iki kuri wowe?

Phil Peter: Buriya rero ubwoko ‘marque’ si ikintu ntindaho cyane kuko akenshi nkunze kwambara ibintu nkurikije uko muri iyo minsi bigezweho.

Gusa, muri rusange navuga ko imyenda y’igitenge nayo nyambara akenshi bitewe n’aho ngiye. Gusa, muri rusange nkunda kwambara ibigezweho.

Umuseke: Mu bigaragara wambara neza, tubwire ubundi umusore w’umusirimu ni uwambaye ate?

Phil Peter: Ooohh nkunze ko uvuze ko ari umusore w’umusirimu, ubundi ndashaka ngo wumve neza iryo jambo, mu byukuri rivuze ikintu kinini cyane.

Ku bwanjye umusore w’umusirimu aba agomba kwambara imyenda iri kuri ‘size’ kandi imwubahishije mbese bihuye n’umuco w’Abanyarwanda, ukambara kandi inkweto zigezweho nyine ugatandukana no kwambara imyenda ikugaragaza nk’umuntu ushaje kandi wenda ukiri muto mu myaka.

Umuseke: Ukunda kwambara irihe bara?

Phil Peter: Ubundi rero nkunda ibara ry’umukara cyane kuko njye naryo dufitanye amateka akomeye. Buriya nkiri umwana muto abantu bakundaga kumbwira ko ndi igikara rero nkura gutyo, ndetse ibi byatumaga ndushaho gukura nkunda iryo bara cyane, ni ibara nambara nkumva nishimye ikindi ni ibara  ridasakuza cyane ndetse ushobora kuba wanaryambara ahantu hose. Usibye ibara ry’umukara buriya nkunda no kwambara umutuku n’umweru.

Phil Peter ni umunyamakuru wa Radio Isango Star, akaba umushyushyabirori ‘MC’, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba na ‘DJ’ umaze kumenyekana mu mujyi wa Kigali.

Phil Peter mu myambaro yo kuwa mbere kugera kuwa gatatu.
Phil Peter mu myambaro yo kuwa mbere kugera kuwa gatatu.
Phil Peter yambara bya gisirimu.
Phil Peter yambara bya gisirimu.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • iyi style yo kutambara amasocks mwizi nkweto zumukara KO binshanze

  • Kombona se atanambara neza!!??????

  • Muba mwabuze ibyo mwandika?!!!

Comments are closed.

en_USEnglish