Digiqole ad

Rubavu: Baravana abazunguzayi mu mihanda, ariko n’isoko bajyamo ryaruzuye

 Rubavu: Baravana abazunguzayi mu mihanda, ariko n’isoko bajyamo ryaruzuye

Mu isoko usanga huzuye cyane

Nyuma y’uko iryahoze ari isoko rya Nyakabungo ryimuriwe mu kagari ka Mbugangari rikitwa isoko ry’ibiribwa rya Mbugangari ubu ntirigifite ubushobozi bwo kwakira abaricururizamo bose. Iyo urigezemo utangazwa n’ubwinshi bw’ibicuruzwa n’abacuruzi. Mu gihe kandi abacururizaga ku mihanda mu mujyi wa Gisenyi nabo bashishikarizwa kujya muri iri soko.

Mu isoko usanga huzuye cyane
Mu isoko usanga huzuye cyane

Umuseke wasanze imirimo yo gucuruza irimbanyije ku gasusuruko kuri uyu wa kane, abacuruza amashu bari benshi cyane, bavuga ko uwazindutse ari we gusa ushobora kubona ahantu hanini atandika amashu ye.

Usibye ubwinshi banavuga ko aho bakorera hadasakaye nyamara ngo batanga imisoro, imvura yagwa ikabangiriza ibyo bazanye kuko no kubona aho babyugamisha kubera isoko rito ari ikibazo.

Saiba Yusuf umuyobozi w’isoko ry’ibiribwa rya Mbugangari avuga ko ikibazo cy’ubuto bw’iri soko abayobozi bakizi kandi babijeje ko vuba hari gahunda yo kuryagura n’ahadasakaye hose hagasakarwa, hakanubakirwa uruzitiro.

Mu mujyi wa Gisenyi abacururiza ku udutaro ku mihanda naho barahavanwa bagasabwa kujya muri iri soko, umuyobozi w’isoko akavuga bagomba kubakira uko byagenda kose.

Isoko rya kijyambere rya Gisenyi ryo hashize imyaka irenga itanu ibyo kuryubaka byarabaye urubanza.

Iyo imvura iguye abacuruzi barahomba cyane kuko nk'imboga zangirika
Iyo imvura iguye abacuruzi barahomba cyane kuko nk’imboga zangirika
Abari abazunguzayi bose bagomba kuza gucururizamo hano
Abari abazunguzayi n’abakiri gucuruza ku mihanda bose bagomba kuza gucururizamo hano
Isoko rya kijyambere rya Gisenyi rimaze imyaka hafi itanu rihagaze kubakwa. Riherutse gukora ku bayobozi muri Komite Nyobozi y'Akarere bamwe baranafungwa
Isoko rya kijyambere rya Gisenyi rimaze imyaka itanu rihagaze kubakwa. Imanza zaryo zakoze kuri bamwe mu bari bagize Komite Nyobozi y’Akarere bamwe baranafungwa

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish