Digiqole ad

Massamba mu gitaramo cyo gushaka inkunga y’abana barwaye ‘Autisme’

 Massamba mu gitaramo cyo gushaka inkunga y’abana barwaye ‘Autisme’

Ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko {Autisme} ari uruhurirane rw’ibibazo by’imyitwarire bijyanye n’ibibazo byo kwisanga mu muryango ndetse no gutinda kuvuga bijyana n’ubufura ku mwana ukiri muto.

Massamba mu gitaramo cyo gushaka inkunga y’abana barwaye ‘Autisme

Bamwe mu bagize imiryango myinshi hari ubwo bakeka ko kuba umwana yavuka agatinda kuvuga ari ibisanzwe, ariko abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko ari uburwayi buzwi ku izina rya “Autisme.”

Ni muri urwo rwego Intore Massamba ari umwe mu bahanzi bazagaragara mu gitaramo cyo gushaka inkunga yo gufasha abana bafite icyo kibazo ku bufatanye na {Autisme Rwanda}.

Mu minsi ishize Massamba yatangarije Umuseke ko kuba intwari bidasaba amashuri runaka ugomba kuba waraminuje. Avuga ko bisaba kuba ufite ubumuntu muri wowe no kuba wumva hari abo utifuza ko babaho nabi.

“Gufasha ni byiza, biguhesha umugisha uhoraho! Inganzo yanjye izafasha abana bafite ikibazo cya Autisme mu rwego rwa fundraising!”– Massamba Intore.

Icyo gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki ya 02 Mata 2017 ku Gisozi ku muhanda wa KG 836 hafi y’ikigo cy’ishuri cya Fawe Girls School.

Nta giciro runaka cyo kwinjira. Uzaza wese bitewe n’urukundo afite muri we ashobora kuzitanga icyo afite cyose cyangwa se hari n’ubufasha yaba afite butandukanye akabutanga.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish