Digiqole ad

Miss Rwanda 2017 ageze ku Nyundo yakiriwe nka Yezu i Yeruzalemu. AMAFOTO

 Miss Rwanda 2017 ageze ku Nyundo yakiriwe nka Yezu i Yeruzalemu. AMAFOTO

Benshi cyane kandi bamwishimiye

Iburengerazuba – Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa MissRwanda yerekeje mu karere ka Rubavu aho yasuye ikigo cy’ishuri cya Lycee Notre damme d’Afrique de Nyundo n’ishuri rya muzika ry’aha.

Ageze kuri Lycee Notre damme d'Afrique de Nyundo urubyiruko rw'abasaveri rwakoze akarasisi ko kumuha ikaze rikomeye
Ageze kuri Lycee Notre damme d’Afrique de Nyundo urubyiruko rw’abasaveri rwakoze akarasisi ko kumuha ikaze rikomeye

Aha ku ishuri yakiriwe n’abanyeshuri benshi cyane barimo n’ab’urungano rwe, bari kumwe n’umuyobozi w’iri shuri Souer  Clementine Gasingizwa ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marie Grace  Uwampayizina n’abandi bayobozi babiri bo mu karere.

Miss Iradukunda Elsa yahuye n’abanyeshuri b’abakobwa basaga 700 abaganiriza ku ndanga gaciro, kwihesha agaciro, ikinyabupfura, imyifatire, ubuzima hanze n’ibindi bikwiye umwana w’umukobwa w’umunyarwandakazi.

Yababwiye ko bakwiye kumenya ko aribo babyeyi b’ejo hazaza bazarerera u Rwanda.

Mu kiganiro kitari kigufi yagiranye nabo, yabasangije urugendo rwe nka Nyampinga anabereka ko iyo wigiriye ikizere ntacyo utageraho.

Yavuze ko kuba abakobwa barahawe agaciro na Leta ataribo bakwiye gusubira inyuma  ngo bikiyambure. Ko bakwiye kwihatira kuzaba ba mutima w’urugo babereye u Rwanda.
Avuye muri iri shuri ryisumbuye yagiye hafi yaho mu ishuri rya Muzika ku Nyundo, bagiranye ikiganiro n’abaryigamo n’abayobozi baryo biganisha ahanini ku byo bafatanya bagamije gutera imbere.

Abiga hano bamweretse ubuhanga mu kuririmba no gukoresha ibyuma bya muzika bamaze kugira.

Mu ndirimbo ‘Kanjogera’ ya Massamba, umwe mu banyeshuri yagaragaje ko bifuza kudatandukira ibihangano birimo umwimerere w’umuziki w’u Rwanda n’umuco. Ndetse nawe yishimana nabo barabyina cyane.

Might Popo uyobora iri shuri yavuze ko yavuze ko iri shuri hari aho rigeze kubera umuhate w’abanyeshuri, abayobozi b’ishuri ndetse na Leta ibashyigikiye cyane. Agaruka kuri bimwe mubyo bagezeho birimo ko abaryigamo bamaze kuririmba ahantu henshi no mu birori/inama byinshi bikomeye mu gihugu no hanze.

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2017 Miss Iradukunda Elsa arerekeza mu karere ka Karongi aho agiye kwifatanya n’abandi bafite mu nshingano ikijyanye no gutanga serivise nziza.

Yahawe icyubahiro ashobora kuba atari yarabonyeho mbere
Yahawe icyubahiro ashobora kuba atari yarabonyeho mbere
Nawe byamushimishije bikomeye
Nawe byamushimishije bikomeye
Ntabwo yashoboraga kudaseka agaragaza ibyishimo
Ntabwo yashoboraga kudaseka agaragaza ibyishimo
Yagiye mu kigo cyabo bagirana ibiganiro ku bintu byinshi binyuranye, imyigire, ikinyabupfura, imyifatire, ubuzima hanze, akazi...
Yagiye mu kigo cyabo bagirana ibiganiro ku bintu byinshi binyuranye, imyigire, ikinyabupfura, imyifatire, ubuzima hanze, akazi…

 

Miss Rwanda yishimiye cyane kugera aha iwabo ndetse arabibagaragariza
Miss Rwanda yishimiye cyane kugera aha iwabo ndetse arabibagaragariza
Nabo baje kumwakira no kumwumva ari benshi, n'abari barwaye umenya begutse
Nabo baje kumwakira no kumwumva ari benshi, n’abari barwaye umenya begutse
Guha abandi urugero, aha baramukurikiye cyane
Guha abandi urugero, aha baramukurikiye cyane
Nawe yabaganirije biratinda
Nawe yabaganirije biratinda
Bamubajije ibibazo binyuranye
Bamubajije ibibazo binyuranye
Yafashe umwanya we abaha ibidubizo kubyo bamubajije
Yafashe umwanya we abaha ibidubizo kubyo bamubajije
Yari amahirwe kuri uru rubyiruko kubona Miss Rwanda yabasuye bakaganira
Yari amahirwe kuri uru rubyiruko kubona Miss Rwanda yabasuye bakaganira
Yasuye aho bigira anareba ibikoersho biafshisha mu burezi
Yasuye aho bigira anareba ibikoersho biafshisha mu burezi
Aba bana bamweretse kandi bimwe mu byo bashoboye gukora
Aba bana bamweretse kandi bimwe mu byo bashoboye gukora
Ubwo yari atashye bishimiye cyane kwifotozanya nawe
Ubwo yari atashye bishimiye cyane kwifotozanya nawe
Byari ibyishimo cyane kuri bo
Byari ibyishimo cyane kuri bo
Mu gutaha bamuherekeje ari benshi
Mu gutaha bamuherekeje ari benshi
Benshi cyane kandi bamwishimiye
Benshi cyane kandi bamwishimiye
Abana bongera kumushima byimazeyo kubasura
Abana bongera kumushima byimazeyo kubasura
Yakomereje uruzinduko rwe hafi aho mu ishuri rya Muzika rya Nyundo aha araganira n'abariyoboye n'abanyeshuri baryigamo
Yakomereje uruzinduko rwe hafi aho mu ishuri rya Muzika rya Nyundo aha araganira n’abariyoboye n’abanyeshuri baryigamo
Bamweretse impano bafite n'uburyo zimaze gukura kubera iri shuri
Bamweretse impano bafite n’uburyo zimaze gukura kubera iri shuri
Bamuhagurukije baraceza cyane
Bamuhagurukije baraceza cyane
Abakobwa bashayaye babyina indirimbo nyarwanda za gakondo
Abakobwa bashayaye babyina indirimbo nyarwanda za gakondo
Nawe yaje abyinana nabo biratinda
Nawe yaje abyinana nabo biratinda
Abadore nabo bacinya umudiho wa kizungu
Abadore nabo bacinya umudiho wa kizungu

Photos © Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Umuseke murabambere kbsa uburyo aba bana bakiriyemo mukuru wabo burashimishije cyane!!!!!!!

  • Namwe ntimugakabye, ubuse bamwakiriye nka Yezu bate? Uziko mugereranya ibidahuye koko? Bamwakiriye neza nka miss ariko kongeraho amakabyankuru bishobora gutesha agaciro inkuru yari nziza. Uyu miss ni umuntu usanzwe kandi woroheje, murekeraho kumugerekeraho mutazamuteranya naya mpanga ya yesu.

  • Bravo Miss Rwanda 2017. Ko bavuze ngo warugeze iwanyu, ese nibyo ni iwanyu koko ? Byari kuba byiza iyo mutwumvisha uwo muzika bamucurangiye, muwudushakire
    Bariya bakobwa bamwakiriye iyo bajya kwambara amasogisi yera bose nkuyu wo ku ruhande byari kuryoha.Miss azayabagurire muri UTEXRWA acengeze MADE IN RWANDA

  • MUDUSHAKIRE VIDEO Y’URWO RUZINDIKO RWA MISS NIBURA UTURIRIMBO BAMUBYINIYE. MURAKOZE

  • Miss yakiriwe n’abana nyine! Jye ngisoma Title y’iyi nkuru nari nagize ngo yakiriwe n’abaturage bakuru hamwe n’abayobozi n’abandi banyacyubahiro, harimo abakuru b’ingabo mu Karere, aherekejwe n’Itorero Gakondo runaka ryo kumubyinira? None! Yaaaaa!!!! Abana gusa gusa nibo baciye igihugu umugongo? Muzoherezeyo na Kanyombya cg Bushombe maze murebe ko abana badahurura! Aba ba Miss bacu bazasuzugurwa kugeza ryari koko? Miss yakiriwe n’abana! Agirana ibiganiro n’abana! Asura amashuri y’abana! Aherekezwa n’abana! Urwo ni rugendo ki rwa Miss w’igihugu rwaciye itangazamakuru ururondogoro? Ubanza n’abanyamakuru bamufotoye na bo ari abana! Miss Rwanda: genda warakubititse!

    • Ufite ikibazo kimyumvire disi, Miss azi icyo ashaka umushinga wiwe urasaba ko atangira kumvikana neza mubakiri bato kuko abiyita abakuru nkawe urumva imyumvire mufite niyishyari gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish