Miss Rwanda 2017 ageze ku Nyundo yakiriwe nka Yezu i Yeruzalemu. AMAFOTO
Iburengerazuba – Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa MissRwanda yerekeje mu karere ka Rubavu aho yasuye ikigo cy’ishuri cya Lycee Notre damme d’Afrique de Nyundo n’ishuri rya muzika ry’aha.
Aha ku ishuri yakiriwe n’abanyeshuri benshi cyane barimo n’ab’urungano rwe, bari kumwe n’umuyobozi w’iri shuri Souer Clementine Gasingizwa ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marie Grace Uwampayizina n’abandi bayobozi babiri bo mu karere.
Miss Iradukunda Elsa yahuye n’abanyeshuri b’abakobwa basaga 700 abaganiriza ku ndanga gaciro, kwihesha agaciro, ikinyabupfura, imyifatire, ubuzima hanze n’ibindi bikwiye umwana w’umukobwa w’umunyarwandakazi.
Yababwiye ko bakwiye kumenya ko aribo babyeyi b’ejo hazaza bazarerera u Rwanda.
Mu kiganiro kitari kigufi yagiranye nabo, yabasangije urugendo rwe nka Nyampinga anabereka ko iyo wigiriye ikizere ntacyo utageraho.
Yavuze ko kuba abakobwa barahawe agaciro na Leta ataribo bakwiye gusubira inyuma ngo bikiyambure. Ko bakwiye kwihatira kuzaba ba mutima w’urugo babereye u Rwanda.
Avuye muri iri shuri ryisumbuye yagiye hafi yaho mu ishuri rya Muzika ku Nyundo, bagiranye ikiganiro n’abaryigamo n’abayobozi baryo biganisha ahanini ku byo bafatanya bagamije gutera imbere.
Abiga hano bamweretse ubuhanga mu kuririmba no gukoresha ibyuma bya muzika bamaze kugira.
Mu ndirimbo ‘Kanjogera’ ya Massamba, umwe mu banyeshuri yagaragaje ko bifuza kudatandukira ibihangano birimo umwimerere w’umuziki w’u Rwanda n’umuco. Ndetse nawe yishimana nabo barabyina cyane.
Might Popo uyobora iri shuri yavuze ko yavuze ko iri shuri hari aho rigeze kubera umuhate w’abanyeshuri, abayobozi b’ishuri ndetse na Leta ibashyigikiye cyane. Agaruka kuri bimwe mubyo bagezeho birimo ko abaryigamo bamaze kuririmba ahantu henshi no mu birori/inama byinshi bikomeye mu gihugu no hanze.
Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2017 Miss Iradukunda Elsa arerekeza mu karere ka Karongi aho agiye kwifatanya n’abandi bafite mu nshingano ikijyanye no gutanga serivise nziza.
Photos © Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW
6 Comments
Umuseke murabambere kbsa uburyo aba bana bakiriyemo mukuru wabo burashimishije cyane!!!!!!!
Namwe ntimugakabye, ubuse bamwakiriye nka Yezu bate? Uziko mugereranya ibidahuye koko? Bamwakiriye neza nka miss ariko kongeraho amakabyankuru bishobora gutesha agaciro inkuru yari nziza. Uyu miss ni umuntu usanzwe kandi woroheje, murekeraho kumugerekeraho mutazamuteranya naya mpanga ya yesu.
Bravo Miss Rwanda 2017. Ko bavuze ngo warugeze iwanyu, ese nibyo ni iwanyu koko ? Byari kuba byiza iyo mutwumvisha uwo muzika bamucurangiye, muwudushakire
Bariya bakobwa bamwakiriye iyo bajya kwambara amasogisi yera bose nkuyu wo ku ruhande byari kuryoha.Miss azayabagurire muri UTEXRWA acengeze MADE IN RWANDA
MUDUSHAKIRE VIDEO Y’URWO RUZINDIKO RWA MISS NIBURA UTURIRIMBO BAMUBYINIYE. MURAKOZE
Miss yakiriwe n’abana nyine! Jye ngisoma Title y’iyi nkuru nari nagize ngo yakiriwe n’abaturage bakuru hamwe n’abayobozi n’abandi banyacyubahiro, harimo abakuru b’ingabo mu Karere, aherekejwe n’Itorero Gakondo runaka ryo kumubyinira? None! Yaaaaa!!!! Abana gusa gusa nibo baciye igihugu umugongo? Muzoherezeyo na Kanyombya cg Bushombe maze murebe ko abana badahurura! Aba ba Miss bacu bazasuzugurwa kugeza ryari koko? Miss yakiriwe n’abana! Agirana ibiganiro n’abana! Asura amashuri y’abana! Aherekezwa n’abana! Urwo ni rugendo ki rwa Miss w’igihugu rwaciye itangazamakuru ururondogoro? Ubanza n’abanyamakuru bamufotoye na bo ari abana! Miss Rwanda: genda warakubititse!
Ufite ikibazo kimyumvire disi, Miss azi icyo ashaka umushinga wiwe urasaba ko atangira kumvikana neza mubakiri bato kuko abiyita abakuru nkawe urumva imyumvire mufite niyishyari gusa.
Comments are closed.